USA: Ifoto ya Donald Trump uhatanira kuba Perezida yashyizwe ku gakingirizo
Umukandida wo mu cyiciro cya mbere mu Ishyaka ry’Abarepubulika, umuherwe Donald Trump ashobora gutakaza abayoboke nyuma y’aho Uruganda rw’Umunyakenya rwitwa Tycoon rukoreye agakingirizo (condom) kariho ifote ye.
Donald Trump ari mu bibazo nyuma y’amagambo yatangaje asuzugura Aburabura n’abantu bakomoka muri Amerika y’Epfo (Hispanics) by’umwihariko ababa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, Trump yavuze ko natsinda amatora azirukana Abirabura cyane cyane Obama n’Abanyakenya akabasubiza iwabo, ndetse n’abakomoka muri Mexique.
Ayo magambo ya Donald Trump yavuzweho byinshi ndetse ababaza benshi. Umunyemari Christopher Njoroge Maina ukomoka muri Kenya na Alejandro Juan Pablo, umuherwe ukomeye ukomoka muri Mexique ariko wibera mu mujyi wa New York, bumvikanye gukora agakingirizo bagashyiraho ifoto ya Donald Trump ndetse agakingirizo kagafata izina rye.
Ubu, hamaze gukorwa tumwe muri utwo dukingirizo, ndetse abadakunda Donald Trump batwakiranye yombi.
Abatekereje gukora aka gakingirizo, bavuga ko bagamije kwigisha Donal Trump isoma ryo kumenya kubaha abandi bantu.
Njoroge, umuherwe ukomoka muri Kenya ati “Trump yibaza ko ari igitangaza? Oh! Hoya! Ntabyo aricyo. Ni umuherwe gusa ariko nta kintu cy’agaciro afite mu mutwe we. Adufata ate, nka robots (imashini)?”
Ati “Umuntu agomba kumwumvisha ko turi beza cyane mu mutwe kurusha uko atekereza kandi tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo Trump atazigera yicara ku mwanya wa Perezida (White House).”
Njoroge yakomeje agira ati “Ndababaye kuba mutesheje icyubahiro ariko arabikwiye. Aka gakingirizo kazamufasha kwiga isomo ry’ubuzima. Nigute avuga ko azadusubiza aho dukomoka, ariko yibagiwe ko ari umwimukira kuruta abandi hano? Ntabwo twavuze ko tuzamusubiza iwabo mu Budage kuko tubaha igisekuruza cye.”
Umuherwe ukomoka muri Mexique, Alejandro yanze kugira icyo atangaza avuga ko ibikorwa bizavuga kuruta amagambo.
Aba bashoramari bishyize hamwe bavuz eko bamaze kubona umubare munini w’abashaka kugura utu dukingirizo nubwo ngo duhenze cyane.
Kenya today
UMUSKE.RW
1 Comment
Aya magambo Donald Trump arerekana neza icyo aricyo, arerekana ko mu mutwe we afite ikibazo cyihariye. Arerekana ko nta burere agira, ntabwo yubaha ikiremwa muntu gifite ibara ry’uruhu ritandukanye n’irye.
Ubwo se koko uyu mugabo abanyamerika baramwizera ku buryo bamuhundagazaho amajwi kugeza aho yayobora Amerika. Biramutse bibaye byantangaza.
Comments are closed.