Digiqole ad

Muhanga: Abantu 2 bapfiriye mu kwishimira ko Moto yari yibwe yabonetse

 Muhanga: Abantu 2 bapfiriye mu kwishimira ko Moto yari yibwe yabonetse

Moto yari iriho abapfuye yibereye mu mufurege.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga n’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri Moto ‘Abamotari’ babyukiye mu gikorwa cyo gushakisha Moto yibwe, bamaze kuyibona ku gicamutsi abantu babiri (2) barimo n’Umumotari umwe basize ubuzima mu kwishimira ko yabonetse.

Moto yari iriho abapfuye yibereye mu mufurege.
Moto yari iriho abapfuye yibereye mu mufurege.

Hari hashize icyumweru Moto ifite nomero ya ‘plaque R C157 M’ y’uwitwa Nshimiyimana Jean Paul yibwe. Kuri uyu wa mbere rero Polisi ikaba yabyukiye mu gikorwa cyo kuyishakisha ku bufatanye n’Abamotari, ndetse n’abaturage.

Mu masaha y’igicamunsi, Polisi yabashije kuyibona, hanyuma Abamotari bafata umwanya munini barimo kwishimira ko iyo Moto ya mugenzi wabo yabonetse. Muri ukwo kwishima, binjiye mu Mujyi wa Muhanga bavuza amahoni cyane, abandi baririmba kugeza ubwo babiri muri bo bakoze impanuka bakahasiga ubuzima.

Bamwe mu Bamotari bari bashoreranye n’aba bakoze impanuka, bavuga ko uwitwa NKURUNZIZA Diogène wari usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto, n’uwo yari ahetse nawe ukora akazi k’ubukanishi bakoresheje umuvuduko ukabije ku buryo imodoka y’ikamyo yari imbere yabo bayikatiye bituma bahura n’indi moto, mu guhunga kugira ngo batagonga iyo moto yindi bagonga inkingi itwara insinga z’umuriro amashanyarazi, bayikubitaho imitwe bombi bahita bapfa.

Umwe mu bamotari wavuganye n’UM– USEKE ati “Ntabwo bari gushobora guhagarara kubera ko Moto yari ifite umuvuduko ukabije,…batwaye imirambo yabo kwa muganga kuko bari barangije gupfa.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, Senior Superintendent MUHETO Francis, avuga ko igikorwa cyo gufata Moto cyari kirangiye, bumva ko Abamotari basubiye mu kazi kabo, ariko ko baje gutungurwa no kumva ko hari babiri bakoze impanuka bishimira ko Moto yabonetse. MUHETO akavuga ko nta muntu ukwiye kwishima ku buryo asuzugura ubuzima bwe.

NKURUNZIZA Diogéne wapfuye yari afite imyaka 34 y’amavuko, akomoka mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Biringaga, Umurenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga. Naho mugenzi we bavuga ko yitwaga Tuyizere, ariko nta rindi zina rye rya kabiri abo twavuganye bazi, ndetse n’aho akomoka.

Aya makuru y’urupfu rwa ba nyakwigendera yemezwa n’Ubuyobozi bw’Ikigo nderabuzima cya Gitarama.

Ku rundi ruhande, hari abantu batatu bafashwe bakekwaho uruhare mu kwiba iriya Moto yari imaze icyumweru yarabuze.

Ikarita y'ubwisungane mu kwivuza ya NKURUNZIZA Diogène ifitwe n'ikigo nderabuzima cya Gitarama.
Ikarita y’ubwisungane mu kwivuza ya NKURUNZIZA Diogène ifitwe n’ikigo nderabuzima cya Gitarama.
Uku niko Abamotari bari bameze mbere nyuma y'uko moto yibwe ifatwa.
Uku niko Abamotari bari bameze mbere nyuma y’uko moto yibwe ifatwa.
Iyi nkingi itwara insinga z'amashanyarazi niho ba nyakwigendera bagonze.
Iyi nkingi itwara insinga z’amashanyarazi niho ba nyakwigendera bagonze.
Aha ni ku kigo nderabuzima cya Gitarama aho imirambo ya banyakwigendera iri mu burukiro iri.
Aha ni ku kigo nderabuzima cya Gitarama aho imirambo ya banyakwigendera iri mu burukiro iri.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga.

8 Comments

  • Yoo! Ababuze ababo bihangane, abamotari kandi bagabanye gukina n’ubuzima, bazaherekeze neza bagenzi babo kandi bafashe imiryango yabo.

    • UMURENGWE WICA NK’INZARA!

  • bihangane ababuze ababo

  • IMANA IBAKIRE MU BAYO,DISI NABIBONYE UKUNTU BARI BISHIMYE CYANE ARIKO UMUVUDUKO BARI BAFITE ABANTU BOSE BARI BAGIZE IMPUNGENGE.

  • ABAVUYEMO UMWUKA IMANA IBAKIRE MU BAYO ARIKO SE BIRIYA BITI BATEMYE BAKABIBUZA UBUZIMA BWABYO BANGIZA IBIDUKIKIJE NIBYO BYARI BYABIBYE MOTO !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! biriya biti ni iby` iki ??? …..banyarwanda banyarwanda kazi namwe nshuti z` u Rwanda kwishima ni byiza ariko gufunga umuhanda , umuvuduko ukabije , kwamabara amashara !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! SIBYO .

  • Imana ibakire mubayo

  • Twihanganishije imiryango y’abo bamotari bitabye Imana ariko na none urupfu rwabo rukwiye kubera isomo abandi batwara ibinyabiziga.Kwishima ntibivuga kwica amategeko yo gutwara ibinyabiziga. Abakoresha umuhanda bose bakwiye kubaha amategeko yo kuwugendamo no kuwutwaramo ibinyabiziga.
    http://www.umuseke.rw : Muhanga: Abantu 2 bapfiriye mu kwishimira ko Moto yari yibwe yabonetse

  • ABA MOTARD MUREKE UBU MAYIBOBO UBWO MUBA MUZI KO UMUHANDA ARI UMUHARURO,IYO MYITWARIRE YA KIMAYIBOBO NK ABA RAYON MUYIHORERE.

Comments are closed.

en_USEnglish