Tour du Rwanda: Debesay Mekseb wa Bike Aid yegukanye etape ya 1
Debesay Mekseb ukinira ikipe ya Bike Aid yo mu Budage niwe wegukanye ‘etape’ ya mbere ya Tour du Rwanda kuva i Nyagatare kugera i Rwamagana kuri uyu wa mbere. Mekseb yahagereye rimwe n’abandi bakinnyi benshi abasizeho umwanya muto cyane. Umunyarwanda waje hafi ku rutonde ni Joseph Biziyaremye.
Ikivunge cy’abakinnyi basiganwaga cyagereye hamwe mu mujyi wa Rwamagana, kibanza kuzenguruka umujyi gisiganwa, bagiye kugera ku murongo urangiza bariruka cyane Debesay Mekseb ahagera mbere gato cyane y’abandi.
Ku rutonde yakurikiwe n’abandi bakinnyi nka; Teshome Meron na Debretsion Aron bo baje bahagarariye ikipe y’igihugu ya Eritrea.
Mu kivunge cyahageze mbere harimo Jean Bosco Nsengimana na Joseph Biziyaremye, Camera Hakuzimana n’abandi basore b’abanyarwanda. Bitewe n’uko kuri Prologue yabaye ku cyumweru Debesay Mekseb yari yasizweho amasegonda hafi 10 na Jean Bosco Nsengimana, uyu musore wa Team Rwanda niwe wagumanye ‘Maillot Jaune’.
Muri tour du Rwanda ishize, Debesay Mekseb yegukanye etape ya gatanadatu yari iya Huye >>> Kigali. Abasiganwa kuri uyu wa kabiri bazahaguruka i Kigali berekeza i Huye.
Umukinnyi wegukanye etape ahembwa amadorari agera kuri 600$.
Uko abasiganwa bakurikiranye kuri Etape y’uyu munsi:
- DEBESAY Mekseb 2h50’14”
- TESHOME Meron 2h50’14”
- DEBRETSION Aron 2h50’14”
- BIZIYAREMYE Joseph 2h50’14”
- SMIT Willie (South Africa) 2h50’14”
- HIDA Abdellah (Maroc) 2h50’14”
- NSENGIMANA Jean Bosco 2h50’14”
- BESCOND Jérémy (France) 2h50’17”
- IHLENFELDT Stefan(South Africa) 2h50’17”
- AMANUEL Meron (Eritrea) 2h50’17”
Abandi banyarwanda uko bitwaye;
18.ARERUYA Joseph 2h50’18”
20.BINTUNIMANA Emile 2h50’18”
24. NDAYISENGA Valens 2h50’18”
27. UWIZEYIMANA Jean Claude 2h50’18”
29. UWIZEYIMANA Bonaventure 2h50’18”
30. BYUK– USENGE Patrick 2h50’18”
31. HATEGEKA Gasore 2h50’18”
33. KAREGEYA Jeremie 2h50’18”
35. HAKUZIMANA Camera 2h50’18”
39. BYUK– USENGE Nathan 2h50’18”
40. HADI Janvier 2h50’18”
Uko bahembwe:
Uwatsinze agace: Debsay Mekseb
Uwa mbere ku rutonde rusange (Maillot Jaune): Nsengimana Jean Bosco
Uwa mbere mu kuzamuka: Meron Amanuel (Eritrea)
Uwa mbere mu banya Africa: Nsengimana Jean Bosco
Uwa mbere mu banyaRwanda: Nsengimana Jean Bosco
Uwa mbere mu bakiri bato: Nsengimana Jean Bosco
Ku rutonde rusange:
- NSENGIMANA Jean Bosco 2h54’06”
- NDAYISENGA Valens 2h54’13”
- BIZIYAREMYE Joseph 2h54’18”
- DEBESAY Mekseb 2h54’18”
- BESCOND Jérémy (France) 2h54’19”
- SMIT Willie (South Africa) 2h54’19”
- HADI Janvier 2h54’20”
- HAKUZIMANA Camera 2h54’22”
- ARERUYA Joseph 2h54’26”
- OKUBAMARIAM Tesfom 2h54’26”
Photos/Umuseke
UM– USEKE.RW
2 Comments
Go boys, goooooo, we are proud of u, proud to be Rwandan
ku foto yambere, ndabona uriya mukobwa ari kurebana ubwuzu kariya gakoresho ka Debesay!!!!
Comments are closed.