Abanyarwanda baba muri Canada bigiye hamwe uko barushaho gukorana
Ku nshuro ya mbere abayobozi mu nzego zitandukanye zigize Rwanda Community Abroad-Canada baturutse mu mijyi itandukanye bahuriye i Toronto mu mwiherero wabaye tariki ya 14 Ugushyingo 2015.
Abagize ubuyobozi bwa Rwanda Community Abroad-Canada na bamwe mu Banyarwanda bayobowe ihuriro ry’Abanyarwanda baba hanze hirya no hino ku Isi (Rwanda Diaspora Global Network) bayobowe na Mme Alice Kabagire Cyusa umuyobozi mukuru w’uyu muryango.
Uwo mwiherero wari ugamije kuvugurura no kwemeza amategeko azagenga uyu muryango w’Abanyarwanda baba muri Canada, no kurebera hamwe uko Rwanda Community Abroad – Canada yarushaho gukorana n’abayobora indi miryanga nyarwanda ikorera muri Canada bakongeranamo imbaraga.
Mme Shakila Umutoni, Chargée d’Affaire muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada, wafunguye uyu mwiherero, yashimye abitabiriye icyo gikorwa ku bwitange bagagaraza mu bikorwa byubaka igihugu cyabo.
Ati “Abanyarwanda baba hanze y’igihugu bafite urahare runini mu iterambere ry’igihugu cyacu, kubaka inzego zikomeye ni wo musingi w’ibikorwa birambye.”
Yibukije abari bateraniye aho ko uwo mwiherero ugamije kunononsora icyerekezo (vision) gihamye Abanyarwanda baba hanze bihaye, haba muri iyi minsi no mu bihe bizaza.
Théophile Rwigimba uhagarariye “Rwanda Community Abroad-Canada” ku rwego rw’Intara n’abayobozi bari bitabiriye uwo mwiherero, baganiriye ku birebana n’uburyo bashimangira inzego bakoreramo.
Abari muri uyu mwiherero kandi batanze ibitekerezo mu kuvugurura amategeko azagenderwaho mu buryo bw’imikoranire n’andi mashyirahamwe nyarwanda mu turere batuyemo muri Canada.
UM– USEKE.RW