Digiqole ad

Miss Heritage Grobal 2015: Keza Bagwire yabaye uwa 4 mu bihugu 45

 Miss Heritage Grobal 2015:  Keza Bagwire yabaye uwa 4 mu bihugu 45

Miss Joannah mu bakobwa batanu bagombaga kwegukana umwanya wa mbere

Miss Bagwire Keza Joannah nyampinga w’Umuco 2015, mu irushanwa rya banyampinga b’Umuco ku isi (Miss Heritage Grobal 2015)  ryabereye muri Afurika y’Epfo yegukanye umwanya wa kane mu bari bahagarariye ibihugu 45 byo ku isi byahatanaga, abana uwa kabiri muri Africa.

Miss Joannah mu bakobwa batanu bagombaga kwegukana umwanya wa mbere
Miss Joannah (wa gatatu uvuye ibumoso) yageze mu bakobwa batanu bagombaga kwegukana umwanya wa mbere

Keza Bagwire yahagurutse i Kigali mu mpera z’icyumweru gishize habura iminsi ibiri ngo irushanwa ritangire. Abahagarariye ibindi bihugu 44 bo bari bamaze icyumweru bahabwa amasomo ku byagombaga kubazwa banitegura irushanwa.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo ahitwa ‘Sandton Convention Center Johannesburg’ mu mujyi wa Johannesburg niho habereye umuhango wo gutora abo bakobwa.

Uwahize abandi ni umukobwa wo muri Africa y’Epfo, uwa kabiri aba uwo muri Philippines uwa gatatu aba uwo mu buhinde naho, aba ari nabo bambitswe amakamba, naho Miss Keza Bagwire Joannah aba uwa kane anaba uwa kabiri mu bo ku mugabane wa Africa akurikiye uwa Africa y’Epfo wabaye uwa mbere.

Mbere y’uko yerekeza muri iryo rushanwa Keza Joannah yari yabwiye Umuseke ko agiye guhagararira u Rwanda atagiye ku giti cye kandi yizeye kuzitwara neza.

Nyuma y’iryo rushanwa, Ishimwe Kagame Dieudonne wagiye aherekeje Keza Joannah, uyu ni nawe muyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, yabwiye Umuseke ko bishimiye uko Keza yitwaye mu gihe gito yamaze muri Boot Camp n’abandi.

Yagize ati “Ntabwo imyanya twabonye ari mibi ugereranyije n’igihe twamaze muri Boot Camp n’icyo abandi bari bamazemo. Kuko twasanze abandi bamaze hafi icyumweru biga ku byo bagombaga kuzabazwa.

Gusa intwaro twakoresheje, ni Umuco wacu dusanganywe wo kwihagararaho kandi ukishyiramo ko ikintu ugomba kugikora uko byagenda kose.

Twarahageze dusanga abandi bamaze kumenyerana hagati yabo banazi neza ibyo bazabwa. Icyo twakoze, twirinze kubajyamo ngo tugendere mu kigare. Ahubwo Joannah yatangiye gukurikirana ibyo abandi bari bamaze iminsi barimo. Umwanya Joannah yabonye nibaza ko hari ikintu kinini uvuze mu buzima bwe busanzwe ndetse no ku gihugu”.

Hano ni mbere yuko ajya mu myiyerekano
Keza yagiye kwiyerekana yambaye imikenyero y’abanyarwandakazi
Abakobwa batatu babaye aba mbere
Abakobwa batatu babaye aba mbere

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Aliko abanyarwandakazi basa neza kabisa, urabona ukuntu asa, izina niryo muntu. Thanks for stand for Rwanda.

  • Nukuri yaragerageje

  • Nibyiza yaragerageje kandi akwiye no kubishimirwa. Gusa ababategura bajye babategura kuri byose, nshatse kuvuga ko kugaragara yambaye kinyarwanda,ahagarariye u Rwanda ,byakabaye byiza, yujuje ibigendanye n’umuco nyarwanda. Gukenyera umushanana ntako bisa binamugira umunyarwandakazi wiyubashye unishimiye ubunyarwanda,ariko kandi kugaragara mu misatsi yabahindekazi cg ya brezil, sinzi niba twabyita umuco. Erega kugaragara uko umuntu abishaka nuburenganzira,ariko kugaragaza umuco haricyo bisaba!
    Murakoze!

  • Apuuu.ikigaragaza ko ibi bintu bya miss biba birimo politic nikimenyane.uwa south africa yabaye miss kuko byaberaga kandi bigategurwa na south africa nuko Joanna waacu aba abihombeyemo.pole sana mwana wacu turabibona ko wari buze muri batatu ubutaha Allah azakurenganura

Comments are closed.

en_USEnglish