Tags : Rwanda

U Rwanda rwakiriwe byuzuye mu Ishyirahamwe rya Rugby ku Isi

Itangazo ryasohowe n’akanama k’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby ku Isi katangaje ko kera kabaye bemeye kwakira u Rwanda nk’umunyamuryango wuzuye w’iryo Shyirahamwe. Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda (RRF) ryari rimaze igihe kinini ryarasabye kwakirwa mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby ku Isi, kuba ubu busabe bwakiriwe, u Rwanda rwabaye umunyamuryango w’iryo shyirahamwe wa 103, n’abafatanyabikorwa (associates) […]Irambuye

Tunisia: Libye yatsinze Amavubi 1-0

Umukino wahuza ikipe y’igihugu ya Libye, n’Amavubi urangiye Ikipe ya Libye itsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa (1-0) cyabonetse mu gice cya kabiri gitsinzwe kuri Penalite. Ku ruhande rw’u Rwanda, Jean Luck Ndayishimiye Bakame yabanje mu izamu; inyuma habanzamo Michel Rusheshangoga, Sibomana Abouba, Salomon Nirisarikena Bayisenge Emery. Hagati mu kibuga habanjemo Mukunzi Yanick, Mugiraneza […]Irambuye

Ruhango: Bafite ubwoba ko amabuye basakaje inzu ashobora kubagwaho

Umuryango wa TWAGIRAMUTARA Samuel utuye mu nzu ifite igisenge gisakaje amabuye, ku nzu yubakishije ibiti, uravuga ko utewe impungenge n’igisenge cy’inzu yabo kuko ngo amabuye agisakaye ashobora kubagwaho igihe icyo aricyo cyose. TWAGIRAMUTARA Samuel, n’umuryango we batuye mu Mudugudu wa Kabambati, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango bigaragara ko ukennye. Uyu […]Irambuye

Rubavu: Abujuje imyaka yo gutora barasabwa kuzitabira amatora y’inzego z’ibanze

Abaturage bagomba gutora abayobozi bazabagirira akamaro, abagore bagomba kwitabira kwiyamamariza imyanya mu nzego z’Ibanze, kwikosoza kuri lisiti y’itora byatangiye ejo tariki 12-30/2/2016, Komisiyo y’amatora irasaba abayobozi b’inzego z’ibanze ko bashishikariza abaturage kwikosoza, ikanasaba abujuje imyaka yo gutora kuzitabira amatora. Mazimpaka Emmanuel, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko byakabaye byiza buri nama […]Irambuye

11 b’Amavubi baribukine na Libye

Nyuma y’inama ya Tekinike, amakuru aturuka muri Tuniziya aravuga ko itsinda ry’abatoza b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru bamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 11 baribukine na Libye kuri uyu mugoroba. Mu izamu, harabanzamo umuzamu Jean Luck Ndayishimiye Bakame; inyuma hakine Michel Rusheshangoga, Sibomana Abouba, Salomon Nirisarikena Bayisenge Emery. Hagati harakinwa na Mukunzi Yanick, Mugiraneza Jean Baptiste […]Irambuye

CNLG yifuza ko urukiko rwa ICTR rwisubiza imanza rwahaye Ubufaransa

Nyuma y’uko ubutabera bw’Ubufaransa bufashe umwanzuro wo kudakomeza gukurikirana mu nkiko Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside irifuza ko imanza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha rwari rwahaye Ubufaransa ruzisubirana kuko nta cyizere ko zizaburanishwa. Kuwa kane w’iki cyumweru, ubuyobozi bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania (ICTR) […]Irambuye

Mu Rwanda abasaga ibihumbi 290 barwaye Diabete, abandi ntibazi ko

Kuri uyu wa kane urugaga rw’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda biga ubuforomo, ku bufatanye n’ishyirahamwe rw’abarwayi ba Diabete (Igisukari), batangije ubukangurambaga bw’iminsi ibiri bugamije kurwanya no kwirinda indwara ya Diabete. Ubukangurambaga burakorerwa mu mashami atandatu ya Kaminuza y’u Rwanda, ababutangije bavuga ko buzafasha kugabanya umubare w’abantu bafatwa na Diabete batabizi. Ibikorwa bijyana n’ubu bukangurambaga, birimo  […]Irambuye

Birambabaza cyane kubona umunyarwanda udaha ikizere ikipe y’igihugu cye –

Mbere y’umukino Amavubi akina na Libya kuri uyu wa gatanu mu guhatanira ticket y’igikombe cy’isi cya 2018 mu majonjora y’ibanze, kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima yatangaje ko bimubabaza cyane iyo abona hari umunyarwanda ukunda igihugu cye ariko udaha ikizere ikipe y’igihugu. Asaba abanyarwanda kugirira ikizere Amavubi kandi uyu munsi bakora ibishoboka byose bakavana intsinzi […]Irambuye

Abayobozi ba ICTR baje gusezera u Rwanda, bavuze ko Kabuga

*Kabuga, Mpiranyi na Bizimana nibafatwa ICTR izagaruka ibaburanishe *Abayobora ICTR bavuga ko babona barageze ku ntego yabo *Ibyakozwe na Kambanda na iTV yo mu Bwongereza ngo ntibyabazwa ICTR *ICTR irafunga imiryango mu Ukuboza ariko hari agace kayo gasigara Mu gusezera ubuyobozi bw’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2015 […]Irambuye

Ivan Jacky Minnaert umutoza mushya wa Rayon Sports yageze mu

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki 13 Ugushyingo 2015 ahagana saa saba y’ijoro nibwo umutoza mushya wa Rayon Sports, umubiligi Ivan Jackie Minaert yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali aje gutangira akazi gashya. Uyu mugabo aje gutoza iyi kipe y’i Nyanza nyuma y’uko itandukanye nabi cyane n’umufaransa David Donadei wayitoje iminsi itanu gusa […]Irambuye

en_USEnglish