Digiqole ad

U Burusiya bwohereje ubwato bw’intambara mu nyanja ya Mediteranee

 U Burusiya bwohereje ubwato bw’intambara mu nyanja ya Mediteranee

Vladimir Putin yavuze ko ibyabaye bizasiga ingaruka zikomeye ku babikoze

Kuri uyu wa Kabiri Umukuru w’igihugu cy’u Burusiya Vladimir Putin yavuze ko kuba Turikiya yararashe indege y’intambara y’iki gihugu kandi yari iri mu kirere cya Syria ari nko ‘Kubacumita icyuma mu mugongo’.

Vladimir Putin yavuze ko ibyabaye bizasiga ingaruka zikomeye ku babikoze
Vladimir Putin yavuze ko ibyabaye bizasiga ingaruka zikomeye ku babikoze

Perezida w’U Burusiya yahise asaba ko ubwato bunini bw’intambara bujya mu Nyanja ya Mediteranee bwikoreye indege z’intambara n’ingabo mu rwego rwo kwitegura urugamba.

Nubwo ataratangaza urugamba rweruye kuri Turikiya, Putin yavuze ko abarashe indege yari itwaye abasirikare ‘bashyigikiye abakora iterabwoba.’

Minisiteri y’ingabo z’u Burusiya yatangaje ko muri ubu bwato harimo indege ziteguye kurasa ku kintu cyangwa umuntu uwo ariwe wese wakoma mu nkokora ibikorwa by’u Burusiya byo kurwanya ibyihebe muri Syria.

The Daily Mail yarekanye amashusho y’ingabo za Turikiya zijya ku mupaka na Syria mu bifaro byinshi n’abasirikare.

U Bwongereza bwamaze kwizeza Turikiya ubufasha ubwo aribwo bwose yazakenera igihe u Burusiya bwaba bukomeje kuyotsa igitutu cya gisirikare.

Perezida wa Amerika Barack Obama na we yahamagaye Perezida wa Turikiya Erdogan Tayyip amwizeza ubutabazi mu gihe u Burusiya bwaba bumuteye.

Nubwo u Burusiya buvuga ko indege yabwo yahanuwe itari mu kirere cya Turikiya, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa OTAN, Jens Stoltenberg yemeza ko hari ibihamya ko yari yinjiye mu kirere cya Turikiya.

Mu nama y’igitaraganya yahuje ibihugu byishyize hamwe mu gutabarana byo mu Burengerazuba bw’Isi, OTAN/NATO, yaraye ibereye  Bruxelles, mu Bubiligi, U Bufaransa, u Bwongereza, na Amerika byasabye Putin kwirinda gushoza intambara kuri Turikiya ahubwo ibihugu byombi bikarebera hamwe uko byakumvikana mu mahoro.

 

Ibi ariko abasesengura basanga bigoye!

Bakurikije amagambo Vladimir Putin yavuze asanisha abarashe iriya ndenge y’intambara n’abakorana n’ibyihebe, abareba ibintu basanga Putin ashobora kwihimura kuri Turikiya cyane cyane ko iri muri OTAN, u Burusiya busanzwe bureba ay’ingwe.

Australia na yo iba muri OTAN yavuze ko ihangayikishijwe n’ibyabaye, ariko isaba ko habaho koroherana.

Ubwo indege Sukhoi Su-24, y’u Burusiya yaraswaga, umwe mu bapilote yahise ahagwa, undi amanuka mu mutaka ageze hasi afatwa n’abarwanyi b’Aba Turkmen baba muri Syria barwanya ubutegetsi bwa Perezida Assad.

Muri video yashyizwe kuri Twitter ejo, hagaragayemo abarwanyi bafata umupilote w’U Burusiya basakuza ngo ‘Allah Akbar’ bivuze ngo ‘Imana irakomeye’.

Aho kumwica bahisemo kumutwara bunyago.

Ku rundi ruhande, umutwe w’Abanya Syria batojwe na Amerika wa Free Syrian Army’s First Coastal Division bahanuye kajugujugu y’u Burusiya yari ije gutabara umupilote wari warokotse.

Umuvugizi w’ingabo z’u Burusiya Lt. Gen. Sergei Rudskoi yavuze ko bari bohereje kajugujugu ebyiri muri kiriya gikorwa, imwe igahanurwa.

Nubwo ibihugu byo muri OTAN/NATO biri gukora uko bishoboye ngo bikumire intambara yeruye hagati ya Turikiya n’u Burusiya, buri gihugu kiremeza ko nta kosa cyakoze.

Turikiya iravuga ko yari ifite uburenganzira bwo kurinda ubusugire bw’ikirere cyayo, u Burusiya bukemeza ko nta kirere cya Turikiya bwinjiyemo.

Kubera izi mpamvu tuvuze haruguru n’izindi zizishamikiyeho, hashobora kuvuka intambara ikomeye niba nta bworoherane bubaye hagati y’impande zombi.

U Burusiya buvuga ko indege yabwo yarasiwe mu kirere cya Syria
U Burusiya buvuga ko indege yabwo yarasiwe mu kirere cya Syria
Inyeshyamba z'Aba Turkmen zishyigikiwe na Turkiya ni zo zishe umupilote wari wabashije kuva mu ndege
Inyeshyamba z’Aba Turkmen zishyigikiwe na Turkiya ni zo zishe umupilote wari wabashije kuva mu ndege
Ubwato bunini bw'intambara bw'U Burusiya bwajyanywe muri Mediteranee bwikoreye ibikoresho n'abasirikare
Ubwato bunini bw’intambara bw’U Burusiya bwajyanywe muri Mediteranee bwikoreye ibikoresho n’abasirikare
Uwo ni Maj Sergei Rumyantsev bivugwa ko yaguye mu ndege y'u Burusiya yarashwe na Turkiya yari kumwe n'umwana uwo bivugwa ko ari umuhungu we na we winjiye igisirikare
Uwo ni Maj Sergei Rumyantsev bivugwa ko yaguye mu ndege y’u Burusiya yarashwe na Turkiya yari kumwe n’umwana uwo bivugwa ko ari umuhungu we na we winjiye igisirikare

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Sinjya nkunda intambara ariko Russia yahohotewe cyane kuko niyo iyo ndege iza kuba yinjiye mu ikirere cya Turkey ntabwo umwanzuro ari ukuyirasa kuko iyo ndege ntabwo yari igabye igitero muri Turkey, icyari gukorwa ni ukuyiha gasopo no kohereza izindi ndege zo kuyiherekeza ikava muri icyo kirere. ariko kuba bahise bayirasa ibi bigaragaza igikorwa cyo gushotorana gukomeye.

    Russia rero nk’igihugu ikwiye kugerera Turkey mukebo yayigereyemo, naho NATO, EU na USA nibave mumatiku, niba batarabujije Turkey gushotorana kuki batangiye gusaba Russia gushyikirana kandi yarashweho? kuvuga ngo Turkey bayiri inyuma ibi byo ni ubugoryi nkubundi kuko intambara izabera kubutaka bwa Turkey ntabwo ari kubutaka bwa France, UK cg USA. amambere bashutse na Georgia nayo yigira ishyano birangira Russia iyikubise kandi NATO, UK na USA ntawigeze ahahinguka birangira Georgia itesekaye. ntabwo ibihugu bikwiye kujya bishukwa ngo birashyigikiwe ngo bitume bikora amakosa yo gushotorana.

    Putin kabisa kubita Turkey kandi ndazi neza ko abo ba NATO bashutse Turkey ntanicyo bayifasha ahubwo bayiteje akaga gusa, erega nubwo USA, UK na France batakwemera ariko kurundi ruhande baragutinya ntibapfa kukwisukira uretse kuguteza uduhugu nka twa Turkey tutagira ubwenge.

    USA, UK, France na NATO bakwiye kumenya ko isi itakiri akarima kabo basarura igihe bashakiye bagatanga amahoro ibihugu bikabaho bitekanye

  • Ibintu ntibyoroshye, buriya bushotoranyi bushobora kuba la source de la 3ème guere mondiale. Ka tubitege amaso.

  • Ntawe utabona ko Uburusiya bufite ukuri ariko ikibazo n’uko muri iyi si yacu ufite ukuri atagitsinda cg ngo abone abamushyigikira! Ahubwo nibahindure system babe ibyihebe babahabye barebe ko USA itabagarukira!

  • Intambara ya mbere y’isi #Ubudage
    Intambara ya kabiri y’isi #Ubudage
    Intambara ya gatatu y’isi nayo iratutumba #Russia

    • Any muslims among them?

  • Biteye ubwoba wagirango n’Intambara y’isi igiye kuba twe turahangayitse.ubu ibintu byose byarahagaze muri Europe ndavuga belgique France nibindi bihegereye abasenga nimusengere isi kuko mbona tugeze kundunduro

    • Nono byaba byiza uvuye ahantu utizeye Umutekano icyo nkekako nuko Europe izaba destabiliser muribibihe kubera ibyihebe . ISIS mbona yaraziye mumpunzi za Syria kandi barihose muri Europe. Prayers to the world

  • Abanyaburayi bakunze guseka abanyafurika …,tubitege amaso uko baza kwivana mwibi bihe barimo, niba patrol irimo gukorwa Brussels nkaza Bours, Molenbeek, Montgomery, Schaerbeek, Roodebeek bifashishije Ibifaru just kubera kwitegura ibitero byu muntu 1 cg 3 atari igitero kigabwe semusiga ibi bigaragaza ikitagenda neza mubyu mutekano wabo.

  • sha putine nakubite turkey ndamushyigikiye 100% bariya baswa bo muri turukiya bababazwa nukomubo Russia irasa harimo abo bashyigikiye aribo daesh kuko banabahaga intwaro birazwi.ikindi abanya burayi nabo bababajwe nuko Russia irasa imitwe bahaye intwaro, buriya nubushotoranyi kandi ni haramuka habaye intambara yisi abo muri oust bamenye ko igitugu cyabo kizaba kirangiye kuko banzwe nabantu benshi barimo abarabu, abanyafrica, icyahoze ari URSS, china nabandi.jyewe ndabona habaye intambara byaba ari imperuka kuburayi

  • Ewe Russie,tsinda Ishavu Nawe Turquie Tsinda Ishavu.Vugane Muje Inama.Namw Mwahanga Mwese Ni Muce Imanza Zibereye.Et La Russie Et La Turquie,d’apres Toi Qui A Raison?Qui A Tort?Ntitwihute Guhanura Russie Ngo Kubita Non Plus Turquie Ngo Urashigikiwe.Eka Da!Aho Hose Harimwo Ubupfu.Usa,uk Otan Nabndi Isi Imeze Nkumuntu Agez Muzabukur Kand Arway.Rero Nimugrageze Kwandaza Isi Kugira Ntimuyice Kandi Muyicayeko.Yibungabunge.Abashigikiye Ko Iyo Ntambara Yoba,umvira Umunyabweng Einstein, Bati Quelles Sont Les Armes Qui Seront Utilisees Lors De La 3eme G.M?Ati Je Les Ignore!Seulement Je sais Que Les Armes De La 4eme Gm Seront Les Lances,les Machettes Et Les Pierres. A toi D’analyser Cette Pensee Du Savant Albert Einstein.

  • Wowe Muvugabutumwa banza umenye kwandika, ubone kuzajya uvuga

  • Putin arabarasa mureke amagambo yanyu Russia ntikinishwa basha.

    • Yes. Russia is not a weak Muslim country like Irak and Afghanistan or Somaliya where any dog ihaze ijya kurukayo.

  • haaaa imbwa yarashyutwe irapfa bagiye kugukubitira nyarubwana urebe haaa putini ntakina nagato kandi aba russia ntamikino barayishwanyuza turukiya

  • Murama ivyuvuga nukuri yaba uk,france,na nato batinya russia. Kuburyo bashaka ubundi buhugu bwi mpubutsi
    ,bakabubesha ngo bushotore barabushigikiye, ariko ndazi ko putin naramuka yakije umuriro abo bose bavuga ko bashuogikiye turkey batazacira namate hasi. Reka chiba nayo ibizewo irabe ngo umuriro uraka. Iyo mitwe yose aba occidentaux nibo bayiha ibikoresho.nibawote sasa.nkumbure ko atar mur africa ho ngira bizakemuka vuba.

  • Western Christians create terrorists organisations and stupid people think that these organisations are ISLAMIC.
    If you attack these organisations(Like Russia did), The dogs will want to eat you.
    Islam is a scapegoat.
    Stupid people think Islam is the problem whereas the real problem is : WESTERN CHRISTIAN DOGS.

  • @ The Islamist bite waje ???

    Ko wari warabuze n’amahoro

Comments are closed.

en_USEnglish