Digiqole ad

Imisoro y’inkweto za Caguwa igiye kugezwa kuri 100%

 Imisoro y’inkweto za Caguwa igiye kugezwa kuri 100%

Inkweto za Caguwa nizo benshi bagura mu Rwanda

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yatangaje mu rwego rwo gushyigikira abakora ibikoresho mu ruhu nk’inkweto, ibikapu n’imikandara igiye kuzamura imisoro y’ibyakoreshejwe bituruka mu mahanga bizwi nka ‘Caguwa’, by’umwihariko imisoro ku nkweto za Caguwa ngo izazamuka igere kuri 100% muri Nyakanga 2016.

Inkweto za Caguwa zikundwa na benshi mu Rwanda (photo:internet).
Inkweto za Caguwa zikundwa na benshi mu Rwanda (photo:internet).

Hirya no hino mu Rwanda, usanga ahacururizwa imyenda, inkweto, imikandara n’ibikampu higanje cyane ibizwi nka ‘Caguwa/Second Hand’ bikomeye, aho ugura areba biri ku giciro kijyanye n’ubushobozi afite.

Mu kiganiro na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bakora ibikoresho bikoze mu ruhu, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba yavuze ko kuva muri Mutarama 2016, Leta izazamura imisoro y’inkweto za Caguwa mu rwego rwo guca intege abatumiza izo nkweto hanze.

Minisitiri yagize ati “Twafashe umwanzuro ko kuva muri Mutarama umwaka utaha, imisoro y’inkweto za Caguwa izazamuka kuva kuri 35% kugera kuri 70%, hanyuma muri Nyakanga (2016) igezwe ku 100% mu rwego rwo guca intege abazitumiza mu mahanga, no gushyigikira abakora ibikoresho bikoze mu ruhu b’imbere mu gihugu.”

Francois Kanimba kandi yavuze ko Guverinoma ifite na gahunda yo gushyiraho inganda zitunganya impu, izikora inkweto n’ibondi bikoze mu ruhu. By’akarusho, mu mezi abiri ari imbere, ngo hazasozwa inyigo ku ruganda runini ruzajyaho ku bufatanye n’ihuriro ry’abakora ibikoresho bikoze mu mpu mu Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda kandi ngo irateganya kugabanya imisoro ku bikoresho by’ibanze nkenerwa mu gukora inkweto, kugira ngo abazikorera mu Rwanda zibe ziri ku giciro giciriritse nk’uko bitangazwa na The NewTimes

Ubushakashatsi buzakorwa ku bufatanye na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, COMESA, n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’inganda (NIRDA) ngo buzagera hasi cyane mu rwego rwo kureba urwego rw’ubumenyi bw’Abanyarwanda mu byerekeranye n’impu, n’ingano y’abakozi bafite ubushobozi bwo gukorera inganda zishobora kuza.

Minisitiri Kanimba ati “Ntabwo twagira uruganda rw’inkweto tudafite uruganda rutunganya impu (tannery). Niyo mpamvu umushoramari w’Umushinwa yatangiriye gutunganya inganda ku rwego rwa mbere mu Bugesera. Yasabye Guverinoma kumufasha gutangira n’ibindi byiciro ku buryo yatanga impu zitunganye neza ku zishobora guhita zikoreshwa n’uruganda kimwe n’ibindi bigo bikora inkweto.”

Kanimba kandi yavuze ko hari n’undi mushoramari waturutse mu Butariyani nawe ushaka gutangira uruganda rutunganya impu. Akanavuga ko Abanyarwanda bakwiye kubigiraho nabo bagatangira inganda ziciritse zishobora gutunganya impu, ndetse no kuzikurikirana kuva zibazwe ku matungo.

U Rwanda ngo ruhombera cyane ku kugura impu mu mahanga, nyamara ngo zimwe muri zo ziba zanavuye mu Rwanda, zikajya gutunganyirizwa mu mahanga, zagaruka zikaza zihenze.

Muri 2014, ngo agaciro k’impu zoherejwe mu mahanga ngo kari kuri Miliyoni 14 z’Amadolari ya Amerika; Mu gihe inyigo ya vuba ngo igaragaza ko impu zigiye zitunganyirizwa mu Rwanda, ndetse ibikoresho zibyara bimwe na bimwe nk’inkweto bigakorerwa mu Rwanda, ngo ayo mafaranga yazamuka akagera kuri Miliyoni 170 z’Amadolari ya Amerika.

Abakora ibikoresho bikoze mu mpu bavuga ko ubumenyi bwabo ku gutunganya impu no kuzibyaza umusaruro bukiri hasi ugereranyije no mu bindi bihugu; Gusa Leta irimo gukorana n’inzgo zinyuranye z’imbere mu gihugu n’izo hanze kugira ngo abakora ibikoresho bikoze mu mpu barusheho kongererwa ubumenyi.


UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Bizatuma abantu bazajya bajya kuzishaka i Kampala!

  • Ibi ni ukureba hafi kabisa kuko kuzamura imisoro kugera ku 100% harimo imibare mike, ikibabaje nuko abakabaye aribo bakora politike ihemye y’ubukungu aribo bari gufata imyanzuro ikakaye itya.

    Inganda zitwa ko zikora inkweto mu Rwanda zirananiwe cyane kandi ntabushobozi zifite bwo gukora inkweto nziza kandi zikomeye, kuko ibyo bakora ni pilate ibi kandi nabo barabizi, niyo yaba ikomeye usanga forme yayo idasobanutse. ahubwo bakwiye kwiga gukora neza bagahangana nizo caguwa kuko akeza karigura.

    Twemere ko mu Rwanda uretse ninganda z’inkweto nizindi zihari inyinshi ni abatubuzi kuko ibyo bakora usanga bidasobanutse rimwe na rimwe. ibi rero biraza gutera magendo yo hejuru ndetse na ruswa ikabije muri aka kazi ahubwo Leta yitegure guhangana niki kibazo iteje

  • Kampala naho bazagera Gatuna cg Kagitumba basore !!!

    Ibi ni byiza igihe byaba byizwe neza ,ariko nti bibe nka bimwe Kaberuka Donald yojyeje umusoro wa NIDO akibagirwa gusiga adushakiye umushoramali ushinga uruganda rukora amata y’ifu akibagirwa gufasha abashinga za farm ngo bojyere umukamo amata ahenduke agere no kuri bose !!!

    Bravo Minister Kanimba gera no mu zindi domaine zose ufinge ibitumizwa hanze wojyere ibikorerwa iwacu bityo imilimo yiyojyere kuba nyarwanda amadovize asohoka agabanuke ubutunzi bw’u Rwanda buzamuke.

    Pole kuri ba Rumongi, Kayihura, Ruhotora, Kamali,… Na bandi mwatumizaga caguwa murakize cyane mushinge inganda mubikorere ino iwacu nibabwo muzunguka kurushaho

    • Oya kuko ugenda wambaye izacitse ukagaruka wambaye inshya izindi wazijugunye.Uzabaze abana bayabye Gisenyi ukuntu babigenzaga bigagiye kugura inkwete Goma.

      • Tekereza wagiye uganda kugura umuguru umwe winkweto ngo ukwepe imisoro. Mbega imibare!

    • Bravo
      Nihakorwe isesengura kubintu usanga abantu.biharaza bikadutwara amfr menshi kdi atari ngombwa cyane. Urugero: Amavuta yo kudefiriza imisatsi yabagore. Babikora ngo bigane imiterere yimisatsi yabazungu kdi twifitiye imiterere myiza karemano. Ugasanga umugore arajugunya ijosi iyo ngo yikure imisatsi mu maso ngo ni amafiere naho ubwo amafr arimo aragenda. Umugore cg umukobwa ugize agafr ntahandi aruhukira. Bikamutwara ibirenze 1/10 cya budget ye ku kwezi! Mwibaze budget yibihugu ihatikirira ngo turashaka kwigana abazungu uko basa! Dukeneye intwari nka Gandhi, Thomas Sankara,…… ngo bigishe abanyagihugu gukunda ibyiwabo no kwigurira ikizere

  • Ibi batabigiyemo gahoro bazasanga bakoze amakosa akomeye. Kuba bazmura imisoro nuko izo nkweto zacu zo mu Rwanda niba zinahari jye sindanazibona zidashoboye guhangana kw’isoko n’izindi zivuye ahandi. Ni banoze imikorere yazo hanyuma barebe ko zitagurwa , naho kuzamura imisoro kiretse niba bashak ko ubushomeri bwiyongera.

  • IGITUMA TUBONA IBINTU BY’IWACU BIREBEKA NABI KU MASO NUKO NTA BANTU B’ABA DESIGNER TUGIRA.
    Ex; UZAREBE KANDAGIRA-UKARABE !!! BURIYA KOKO WAYITEREKA MURI SALON CYANGWA MURI HOTEL???
    UBU SE MINISTER YAKWEMERA KWAMBARA INKWETO YAKOREWE MU RWANDA AKAYITWEREKA KU KIRENGE CYE ??????

  • Birababaje kuba minister wagashyizeho industrialization, export policies akanazishyira mu bikorwa ariwe urimo kuvuga ngo agiye kuzamura imisoro ayigeze ku 100% ku nkweto ziva hanze..! Ibi byitwa Trade Barriers, ejo uzaba uhanganye na WTO nigaramiye ! Protectionism idakenewe, nta musaruro itanga bwana Minister !

    Ubu se uretse kubeshya mukagera n’aho mwibeshya, uruganda rwatunganyaga impu hano Nyabugogo (n’ubwo narwo rwoherezaga amakonteneri yuzuye impu hanze) ntirwasenyukanye na Rujugiro !? None se ikibazo ni inkweto za caguwa cg ikibazo ni uko ntazo dufite twikorera ubwacu !??

    Mbega kwibeshya weee !! Ubu se ko imodoka umusoro ari 50-100% bibuza abantu kuzitumiza buri munsi, ubu se ko umusoro ku itabi ari hejuru ya 120% bibuza abarinywa kurinywa…!

    Ahubwo nimwitegure kongera imisoro 100% ku bintu byose kuko n’izihari zirimo gufunga…Ubundi igihugu gifite trade imbalance nk’iyo dufite njye sinumva n’ukuntu kivuga ko gitera imbere !

    • Uri umuhanga ariko hari icyo ubura: Gukunda ibyiwanyu! Iki nicyo tubura naho izindi théorie utubwira ntacyo zimaze. Uzi umubare wabantu bazi gukora cg bashobora kumenya gukora inkweto bita “rugabire” mu Rwanda? Uzi umubare wabantu mu giturage bambara inkweto bita bodaboda? Kuki se tutakundisha abantu rugabire twakwikorera, bodaboda zikaza nyuma? Ariko niba igiciro cya bodaboda kiri hasi ya rugabire, ntawe uzayigura. Quality ikagenda izamukana na capacity! Ubu ahubwo.niho hariho iyo imbalance uri kuvuga kuko inkweto zo hanze zitwicira amasoko yimbere mu gihugu!

      • Ibi babyita protectionism aho hongerwa imisoroyibitumizwa hanze kugirango bafashe inganda zimbere mu gihugu. Byizwe neza rero ntacyo byaba bitwaye. Ariko nanone bakareba quality yibyo bashaka gufasha uko bimeze

      • Igisubizo mbona aho sukudakunda ibyiwacu ahubwo nuko bikiri kurwego rwo hasi nkuko leta ibikora muyandi ma sectors y’ubucuruzi nibakangurire abashoramari nka za Nike adiddas n’izindi zize gushora imari mu Rwanda nahubundi kuzamura imisoro sicyo gisubizo

      • Ese mbere yo kongera imisoro izo nkweto z’abanyarwanda zitwa gute?zikorwa nuruhe ruganda ngo zicururizwahe se ngo tuzigure za sandales za Masai ko ntawe utazikunda hari protectionism bazikoreye n’abanyarwanda nibazane umwimerere barebe niba zitagurwa

  • Minister nuko mwigurira inkweto zo hanze,ndahamyako namwe mutakwambara izakorewe iwacu.

    Iki cyemezo kizabangamira rubanda.kwambara ubundi ni nka Buffet y’ibiryo ,umuntu ahitamo icyo akunze cyijyanye numufuka we.

    Aha rero ndabona muduhitiyemo kurya amateke.

  • ibi biragaragaza ubushobozi buke ku nzego zifata ibyemezo, ariko bishoboka ko inganda zanyu zahombye mugasha gucoveringa igihombo, ubwose ibyanyu nabyo nibabyamagana hanze muzakurahe aho mubigurisha.
    protectionisme si wo muti ahubwo quality improvement on domestic product niyo ikenewe. muribeshya izo rugabire ntazo tuzambara, kandi nemeza ko namwe ntawambara izino. arko rubanda rugufi mwaragowe. ahaaa nzaba ndeba

  • Minister KANIMBA ashobora kuba yibeshya cyangwa abeshya rubanda. Uretse ko wenda bishoboka ko nawe ari amabwiriza yahawe, ibyo avuga akaba ashobora kuba atabyemera mu mutima we.

    Ntabwo wafata icyemezo cyo kuzamura imisoro ngo igere kuri 100 % ku bicuruzwa by’inkweto za caguwa ngo uvuge ngo ni uburyo bwo kuzica zitinjira mu Rwanda. Niba se Leta ishaka guca izo za caguwa z’inkweto kuki itafata icyemezo (itegeko) ikavuga ko “importation” yazo mu gihugu ihagaritswe burundu.

    Ministre KANIMBA ni “un ingénieur statisticien-économiste”, kandi ni umuhanga turabizi, ariko biriya yatubwiye usanga harimo Politiki kurusha ko harimo tekiniki.

    Ko bongereye imisoro y’itabi se ngo bashaka kurica, ahubwo sinabonye itabi rigurishwa hanze aha birenze urugero Leta ikaba yinjiza amafaranga menshi kandi nyamara itabi rigasagamba.Kuki batafashe icyemezo cyo guhagarika ubucuruzi bwaryo mu gihugu???

    N’inkweto za caguwa rero kongeza imisoro ikagera kuri 100% ntabwo aribyo bizazica mu Rwanda, ahubwo magendu yazo ubu igiye gushinga imizi. Uzasanga abazicuruza bo na Leta aribo bagiye kubyungukiramo, naho umuturage ahahombere arimo kwirya akimara ngo abone agakweto. Ushobora gusanga kiriya cyemezo ari amayeri yo kugira ngo Leta yibonere ifaranga, kuko mu bigaragara ntabwo “importation” y’inkweto za caguwa izahagarara kuko ntaho Leta ibibuza.

    Urwo ruganda rwo mu gihugu ngo bashaka guteza imbere, ntarwo tubona mu by’ukuri, ni baringa.

  • UYU MU MINISITIRI NAWE IBYE BYARANGIYE BURIYA NIKURIYA ABANTU BIKORAHO MUHAYE UMWAKA MUZAREBA KO IMIVUMO Y’ABANYARWANDA ITAZAMUKORAHO.

  • kuki se ari ku inkweto gusa babikoze,ntabindi bintu bitumizwa hanze kandi binakorerwa mu Rwanda? niba ari Politique yo gukundisha abanyarwanda iby’iwacu nibabikore kuri byose. Ahasigaye ntakundi twibereho muri Monopolisme aho uzajya usanga supplier w’inkweto ari umwe mugihugu akajya ashyiraho igiciro ashatse bitewe nuko yaramutse, cg nacyo kizajya kigenwa na RURA!
    Niba bashaka ko dukoresha iby’iwacu , nibavaneho 0% imisoro ku imashini zose zo munganda cg se uzitumije Leta imutere n’inkunga, maze bagire ubushobozi bwo gukora ibintu byiza kandi bidahenze bihangana ku isoko na za Caguwa,maze murebe ko nyuma y’imyaka mike ,abantu batazaba bigurira iby’ino mu Rwanda.

  • Hahhahahahaha

    Vraiment hakwiye ubunararibonye muri iyi myanzuro. Abanyarwanda ntaho mubaganisha. Ibaze washyize kuri caguwa 100%. Mwabanje mukubaka inganda zikora ibyo zamara gukomera mugakora ibyo mushaka. Kanimba gerageza. niba ujya ureba amakuru uzumve ijambo umudamu wo mumajyaruguru yavuze kubijyanye nibirayi(TV1). Please mmutwiteho.

  • Ariko uyu musaza ko mbona ibintu asobanuye bitumvikana neza nukuri ibyo murwanda njye mbona bitangaje aho ibyakabaye ari ibyaba technicien bisimbuzwa politic maze ku iherezo ugasanga yamakosa yakozwe atwaye akayabo kamafaranga njye icyo mbona aha nuko leta yishakira amafaranga naho niba ari uguteza imbere ibyakorewe mu rwanda hashyirwaho strategy zatuma bigarurira isoko kuko icyo babura ari quality, e.g: niba umunyakenya akoze sandals za masai umunyarwanda akabyuka ajya kuzigana byibura ntazihe na quality imwe niyu munyakenya sinumva impamvu najya kugura izumunyarwanda nkandi mbona ibyiza aho biri, ahaaaaa njye ibijya gucika mbibona kare ibi bintu byo kwicara mugafatira abanyarwanda ibyo mwishakiye mutumvise nibitekerezo byabo kuko muri abayobozi bibyifuzo bya rubanda apana abategetsi bizajya bibagaruka kuko mubikorera u rwanda kandi namwe niho muri

  • Nanjye narambiwe ko buri gikoresho kiva mu mahanga byanze bikunze. Bodaboda se ntizikorerwa mu rwanda? Na bottes zo guhingana twazikora. Nibasabe abanyenganda nka addidas, bata, nike, niyo haboneka umwe niyo zahenda nazigurira ko zakorewe mu rwanda.Komereza aho Minister n’ibindi bizaza.

Comments are closed.

en_USEnglish