Digiqole ad

Lt Col Habamungu wari ushinzwe ubutasi muri FDLR ageze mu Rwanda

 Lt Col Habamungu wari ushinzwe ubutasi muri FDLR ageze mu Rwanda

Lt Col Habamungu alias Babou Amado yageze mu Rwanda akeye ku maso, ashimira uko yakiriwe

Saa sita n’igice kuri uyu gatatu nibwo abayobozi mu ngabo za MONUSCO bashyikirije uruhande rw’u Rwanda Lt Col Habamungu Desire alias Babou Adamo wari ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR. Byabereye ku mupaka wa Rubavu – Goma. Uyu mugabo mu kanya gato cyane yabonye n’abanyamakuru yababwiye ko yishimiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka 20 kandi ko ashishikariza abo asize gutaha.

Lt Col Habamungu alias Babou Amado yageze mu Rwanda akeye ku maso, ashimira uko yakiriwe
Lt Col Habamungu alias Babou Adamo yageze mu Rwanda akeye ku maso, ashimira uko yakiriwe

Mu cyumweru cyashize nibwo uyu murwanyi yishyikirije ingabo za MONUSCO mu nzira yari yatangiye yo gutaha mu Rwanda.

Lt Col Habamungu yakoreraga mu bice bya Ngungu muri Masisi, hamwe n’Umuyobozi mukuru wa FDLR Gen Victor Rumuri Byiringiro, ndetse mbere yabanje gukorera hamwe na Gen Sylvestre Mudacumura. Uyu ni umwe mu bantu bafite amakuru menshi ku mutwe wa FDLR n’uko uhagaze.

Ku mupaka yakiriwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri kumwe n’abakozi ba Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo. Ntabwo yaje wenyine kuko yazanye n’abandi bane nabo bari abarwanyi ba FDLR bo ku rwego rwo hasi.

Mu kanya gato cyane yavuganye n’abanyamakuru yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuba ageze iwabo mu Rwanda. Azanye n’umugore we n’abana bane.

Agaragara nk’umuntu utananiwe na busa yagize ati “Ndishimye cyane kugera iwacu. Kuva mu mashyamba byarangoye cyane byari urugendo rurerure kandi rurimo risques zo kwicwa. Ndashimira cyane Leta ya Congo n’ingabo za MONUSCO zabimfashijemo.”

Lt Col Habamungu yashimiye uko yakiriwe avuga ko abona ari byiza. Ati “Uko nasize u Rwanda mu myaka 20 ishize nkihinguka mbonye itandukaniro rinini. Ndaje nanjye ngo mfatanye n’abandi gukomeza kubaka igihugu.”

Muri bike yavugiye aha ku mupaka yashishikarije abo asize inyuma gutaha kuko ngo intambara barimo abona nta mpamvu kandi ntacyo izageraho.

Biteganyijwe ko uyu mugabo n’abo bazanye bajyanwa i Mutobo.

Uyu mugabo ngo akomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

6 Comments

  • Neza neza wagirango ni SIRIKI umwe ukina za Films muri Nigeria. yambara cravate mbese hari byinshi basa tu.

  • iyi cravatte yaguriwe i Goma tu.

  • Nanyuma nava Mutobo muzatubwire amakuru ye.

    • Nibaatararigishijwe cyangwa ngo yoherezwe i Burundi kurasa kubapolis.

      • Uziko nkurikije ibikurimo uriya akurusha agaciro ku Rwanda. Bigaragara ko yashobora kurwubaka kurusha wowe

  • Sukeriiiii ariko yarimbye sur mesure cravate basi iyo ahiga agatoya iyi irangana nu rukoma …,ishyamba ni ribi s’ikintu !!!

    Shase arigiswa cg yoherezwa iyo yose uyu urabona atwaye iki koko koyishonjeye akeneye ibimutunga bugacya kabili !!!

Comments are closed.

en_USEnglish