Tags : Rwanda

U Rwanda rwiteze byinshi ku nama ya “World Economic Forum-

Mu nama yo kwitegura inama Mpuzamahanga y’ubukungu izwi ku rwego rw’Isi (World Economic Forum – Africa) izabera mu Rwanda muri Gicurasi 2016, kuri uyu wa gatatu Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) n’abikorera bo mu nzego zitandukanye, baganiriye ku bigomba gukorwa ngo u Rwanda ruzashimishe abashyitsi kandi n’abikorera mu Rwanda babone inyungu, babasaba kunoza ibyo bakora. Iyi […]Irambuye

Maroc: Ndayisenga yatwaye umudali wa Zahabu, Girubuntu aba uwa kabiri

Update: Kuri uyu wa gatatu mu gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye (Individiual time trial),Valens Ndayisenga yegukanye umwanya wa mbere akoresheje iminota 53 amasegonda 59 n’iby’ijana 43, aho abasiganwa birukanse km 40 na m 900, mu marushanwa nyafurika y’abatarengeje imyaka 23 abera muri Maroc. Ndayisenga w’imyaka 21, yasize Amanuel Ghebreigzabhier wakoresheje iminota 54 amasegonda 05 […]Irambuye

Impunzi z’Abarundi ntizifuza kuva mu Rwanda ngo zijyanwe ahandi

*U Rwanda bahahungiye nk’igihugu basangiye byinshi, ururimi, abavandimwe, *Bafite impungenge z’umutekano w’aho bazimurirwa. *Umwe mu bakozi ba HCR yadutangarije ko Umurundi washaka gutahuka ubu yakwirwariza kuko ngo umutekano nturagaruka iwabo ku buryo batangira gufashwa gutahuka. Umuseke waganiriye na bamwe mu mpunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama, abenshi bavuga ko icyemezo bagifashe uko kije, ariko ngo […]Irambuye

APR FC ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Espoir

Wari umukino w’ikirarane cyo ku munsi wa 11 wa Shampiyona, wahuzaga APR FC na Espoir FC y’i Rusizi, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Umutoza w’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel yaruhukije abakinnyi benshi babanza mu kibuga barimo Olivier Kwizera, Emery Bayisenge, Usengimana Faustin na Yannick Mukunzi. Byatewe n’uko habura iminsi itatu gusa ngo bakine […]Irambuye

RRA yinjije mu kigega cya Leta Miliyari 470.6 mu mezi

Kuri uyu wa kabiri, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugera mu Kuboza 2015 cyinjirije Guverinoma imisoro n’amahoro igera kuri Miliyari 470.6 z’amafaranga y’u Rwanda, n’imisoro y’uturere igera kuri Miliyari 13.4. RRA yavuze ko mu mezi atandatu gusa y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016, binjije imisoro igera kuri Miliyari […]Irambuye

S.Africa: Umwana wibwe mu bitaro ari uruhinja yatahuwe na mukuru

Abanyarwanda benshi bavuga ko amaraso afitanye isano atajya ayoberana. Bisa n’urubanza rwatangiye muri Africa y’Epfo (South Africa) kuri uyu wa kabiri, aho umugore ashinjwa kwiba umwana w’uruhinja wari ukivuka, nyuma akaza kuboneka hashize imyaka 18. Uyu mugore ufite imyaka 50 yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha byo kwiba umwana (gushimuta) muri Gashyantare mu mwaka ushize, ashinjwa […]Irambuye

Kenya: Amugabo w’Umuzungu utwara indege arashinjwa guhohotera umupolisikazi

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya ysabye ko hatangira ibikorwa byo gukurikirana mu nkiko umugabo w’Umuzungu utwara indege wagaragaye ku mashusho ya camera abwira nabi umupolisikazi. Uyu mugabo amazina ye ntaratangazwa, yahawe akazi ko gufasha Visi Perezida William Ruto kujya mu bikorwa bya politiki mu gihugu hagati mu mpera z’iki cyumweru gishojwe. Umuvugizi wa Ruto […]Irambuye

Impunzi z’Abarundi zirahakana ibiregwa u Rwanda gutoza abarwanya Nkurunziza

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Gashyantare, ubwo Minisitiri ufite impunzi mu nshingano mu Rwanda yasuraga inkambi ya Mahama icumbikiye Abarundi, abasobanurira icyemezo cyo kubajyana ahandi, impunzi zavuze ko zamagana ibirego bishinja u Rwanda gutoza abarwanya ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, zivuga ko  ahubwo bigamije guharabika isura y’u Rwanda rwabakiriye na Perezida Kagame ubwe. Ibi birego […]Irambuye

en_USEnglish