Digiqole ad

RRA yinjije mu kigega cya Leta Miliyari 470.6 mu mezi 6 ashize

 RRA yinjije mu kigega cya Leta Miliyari 470.6 mu mezi 6 ashize

Kuri uyu wa kabiri, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugera mu Kuboza 2015 cyinjirije Guverinoma imisoro n’amahoro igera kuri Miliyari 470.6 z’amafaranga y’u Rwanda, n’imisoro y’uturere igera kuri Miliyari 13.4.

Richard Tushabe, Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro ageza ku banyamakuru uko binjije imisoro n'amahoro.
Richard Tushabe, Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro ageza ku banyamakuru uko binjije imisoro n’amahoro.

RRA yavuze ko mu mezi atandatu gusa y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016, binjije imisoro igera kuri Miliyari 463.5, ni ukuvuga ko hari Miliyari 8.4 ziyongereye kuri Miliyari 455.0 bari bateganyije. Amahoro yo yageze ku mafaranga y’u Rwanda Miliyari 7.1, akaba nayo yararenze ku ntego ya Miliyari 5.2 bari bihaye.

Ku byerekeranye n’imisoro y’uturere nayo isigaye ikusanywa n’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, hinjijwe Miliyari 13.4, ari hasi y’intego ya Miliyari 14.9 bari bihaye mu mezi atandatu ya mbere.

Muri rusange, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro igaragaza ko imisoro n’amahoro binjije mu kigega cya Leta muri ariya mezi atandatu ya mbere yazamutse ku kigero cya 14.2% ugereranyije n’amezi atandatu ya mbere y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2014/2015.

Richard Tushabe, Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro yavuze ko muri rusange imibare babonye mu gice cya mbere cy’umwaka itanga icyizere ku buryo yizeye ko intego bihaye muri uyu mwaka bazazigeraho.

Tushabe yavuze ko impamvu zatumye imisoro irushaho kuzamuka ngo harimo ko bongereye imibare y’abasoreshwa bashya bakagera ku 9 726 mu Kuboza 2015, koongera no kugenzura imikoreshereze y’utumashini dutanga inyemezabuguzi ku musoro nyongeragaciro ‘EBM’, ubukangurambaga mu nzego zinyuranye z’abasora, n’izindi.

Yagize ati “Ikindi cyatanze umusaruro ni ukwishyuza ibirarane, muribuka ko twatangaje urutonde rw’abantu bafite ibirarane muri RRA,…hari icyo byatanze gifatika, twashoboye kwinjiza Miliyari 19.8 zikomoka mu kwishyuza ibirarane.”

Hari ibice bitagejeje ku misoro yari yitezwe

Uretse imisoro y’Uturere yabuzeho Miliyari 1.5 kugira ngo igere ku ntego; Hari ibindi byiciro nk’urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro RRA yari yihaye intego yo kwinjiza imisoro ya Miliyari 2.6 iturutse muri urwego ariko ikabona Miliyari 1.7 gusa.

Umusoro ku nyungu nawo wari witezweho kuba Miliyari 75.3, ntizagezweho kuko habonetse Miliyari 65.7 z’amafaranga y’u Rwanda, Miliyari 9.5 zose ntizabonetse.

RRA kandi yatangaje ko ihungabana ry’ubukungu bw’isi ritagize ingaruka mu misoro y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gusa, kuko ngo n’imisoro ku musaruro w’icyayi, kawa, n’itabi nayo yamanutse n’ubwo atari cyane.

Tushabe Richard, Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro yavuze ko mu mbogamizi bahuye nazo mu gihembwe cya mbere zirimo amayeri y’abasora batarumva agaciro ko kumenyekanisha ibyo bakora no gutanga imisoro, ndetse n’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga bahindura ibiciro by’uko babiranguye.

Ati “Noneho hagaragaye n’abitwa experts (impuguke) bajya gufasha abasora, n’abashaka gusora neza bakabagira inama yo kudasora neza, hari abo twafashe bafunze.”

RRA ifite intego yo kuba yinjije Miliyari 507.46 mu mezi atandatu asigaye (Mutarama – Kamena 2016), aha harimo Miliyari 494.16 azava mu misoro n’amahoro na Miliyari 13.3 azava mu misoro y’inzego z’ibanze.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • mwirirwa mubuza abantu amahoro mubambura ibyo baruhiye. ese reka mbabaze? iyo ufashe umuntu mugakosa gato ugahita umuca amafaranga ataratunga kuva yabaho ujyira ngo ubone uko umutwarira imitungo ye,uba Uzi ko umuryango we uzabaho gute? ese wowe uwakugenzura yakuburaho ikosa? mujye mushyira mu gaciro mugabanye kuzengereza abanyarwanda. kuki mufite inzara y’amafaranga?

  • WOWE SE KUKI UTIRINDA AYO MAKOSA NTABWO NDUMUKOZI WA RRA ARIKO RRA ICA IBIHANO ABANTU BARI MU MAKOSA ABACURUZI BIRINDA AMAKOSA NTAHO BAHURIRA NIBYO BIHANO KANDI WIBUKE KO UBA URI KWIBA URWAKUBYAYE AHUBWO VINCENT WOWE IYO WIBYE LETA NTAHO UBA UTANDUKANIYE NABABANDI NTAVUZE BE SERIOUS

Comments are closed.

en_USEnglish