Digiqole ad

S.Africa: Umwana wibwe mu bitaro ari uruhinja yatahuwe na mukuru we nyuma y’imyaka 18

 S.Africa: Umwana wibwe mu bitaro ari uruhinja yatahuwe na mukuru we nyuma y’imyaka 18

Uwo w’ikanzu itukura ni we wibwe umwana we n’umuntu yari yizeye

Abanyarwanda benshi bavuga ko amaraso afitanye isano atajya ayoberana. Bisa n’urubanza rwatangiye muri Africa y’Epfo (South Africa) kuri uyu wa kabiri, aho umugore ashinjwa kwiba umwana w’uruhinja wari ukivuka, nyuma akaza kuboneka hashize imyaka 18.

Uwo w'ikanzu itukura ni we wibwe umwana we n'umuntu yari yizeye
Uwo w’ikanzu itukura ni we wibwe umwana we n’umuntu yari yizeye

Uyu mugore ufite imyaka 50 yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha byo kwiba umwana (gushimuta) muri Gashyantare mu mwaka ushize, ashinjwa ko yibye umwana amuteruye iruhande rwa nyina wari uryamye mu bitaro mu 1997.

Bivugwa ko uyu mugore wibye uru ruhinja rwitwa Zephany Nurse, yigize inshuti ya nyina bari kwa muganga, nyuma aza kumwiba umwana agira ngo azamurere nk’uwo yibyariye.

Uyu mugore ngo yabashije kubwira nyina w’umwana ko yaba amuhaye umwana akamumufasha ighe undi yari atwawe n’agatotsi.

Nyuma abaganga baje gukangura uwo mubyeyi bamumenyesha ko umwana we yaburiwe irengero.

Nyuma haje gukorwa iperereza kugira ngo uwo mwana aboneke, ariko ntibyagira icyo bitanga, kugeza ubwo Zephany Nurse yatahuwe na mukuru we nyuma y’imyaka 18 aho bahuriye mu ishuri.

Aba bana bombi batangiye gukundana, maze uyu mukobwa wari murumuna w’uyu wibwe, aza kuganiriza ababyeyi be iby’inshuti nshya yungutse ku ishuri ariko basa cyane.

Haje gukorwa ibizamini by’ikoranabuhanga rya DNA, maze nyuma yo gupima amaraso basanga abo bana baravukana.

Uyu mwana Zephany yabaga muri km zitari nyinshi cyane z’ababyeyi be, aho uwo mugore yari yaramushimutiye icyo gihe cyose.

Se w'umwana yari yaje mu rukiko rwa Cape Town gukurikirana urubanza rw'uwabashimutiye umwana
Se w’umwana yari yaje mu rukiko rwa Cape Town gukurikirana urubanza rw’uwabashimutiye umwana

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish