Digiqole ad

APR FC ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Espoir 2-0

 APR FC ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Espoir 2-0

11 ba APR FC babanje mu mukino iherutse gutsindamo Kiyovu.

Wari umukino w’ikirarane cyo ku munsi wa 11 wa Shampiyona, wahuzaga APR FC na Espoir FC y’i Rusizi, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

11 ba APR FC /UM-- USEKE
11 ba APR FC/ UM– USEKE

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel yaruhukije abakinnyi benshi babanza mu kibuga barimo Olivier Kwizera, Emery Bayisenge, Usengimana Faustin na Yannick Mukunzi.

Byatewe n’uko habura iminsi itatu gusa ngo bakine umukino wo kwishyura wa Orange CAF Champions League na Mbabane Swallows yo muri Swaziland.

Issa Bigirimana yafunguye amazamu ku munota wa kane gusa, ku mupira waturutse kuri Rutanga Eric na Iranzi Jean Claude bari bakomeje guhererekanya neza.

Ku ikosa ryari rikorewe Janvier Mderwa (Ntaganda Elias) mu gice cya mbere Espoir FC yabonye penaliti Muvunyi Haruna arayihusha umuzamu Ndoli Jean Claude wari wabanje mu izamu rya APR FC ayikuyemo.

Nyuma yo kwinjira mu kibuga kwa Sibomana Patrick na Tumayine Titi Ntamuhanga, APR FC yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 67, gitsinzwe na Sibomana Patrick.

APR FC iraye ku mwanya wa gatatu wa shampiyona n’amanota 24, irarusha Rayon Sports ya kane amanota abiri.

Espoir FC igumanye amanota 10 ku mwanya wa 12. AS Kigali ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 28, irarusha Mukura Victory Sports ya kabiri amanota abiri gusa.

Kuwa Gatandatu, APR FC izakira Mbabane Swallows yo muri Swaziland mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ribanza rya Orange CAF Champions League. Umukino ubanza warangiye Swallows itsinze APR FC igitego 1-0.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu:

AS Kigali vs Mukura VS

Kiyovu sports vs Rayon sports

i Rwamagana, Rwamagana City vs Amagaju FC.

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • N’ubwo twagishirishamo intoki byakwemerwa kuko turi mu rugo.

  • Mukura Oyee komerezaho ubayobore uyu mwaka ntakindi dushaka uretse igikombe kabisa.

  • yewe ga Patrick, Mukura se ba mbe irabayoborera kwa nde, ntuzi ko ibikombe bisobanutse bigomba gutwarwa na APR FC cyakora ni byiza ko iza mu myanya y’imbere akajya ibona uko ihatanira ibikombe bya malariya, imiyoborere myiza, kwibuka …. buriya hari ibidasangirwa nti binarwanirwe abantu bajye bemera uko bareshya, courag!!!

Comments are closed.

en_USEnglish