Digiqole ad

Impunzi z’Abarundi zirahakana ibiregwa u Rwanda gutoza abarwanya Nkurunziza

 Impunzi z’Abarundi zirahakana ibiregwa u Rwanda gutoza abarwanya Nkurunziza

Past Jean Bosco Kwibishatse uhagarariye impunzi z’Abarundi avuga ko u Burundi bugomba kugaragaza ibimenyetso by’ibirego byabwo ku Rwanda

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Gashyantare, ubwo Minisitiri ufite impunzi mu nshingano mu Rwanda yasuraga inkambi ya Mahama icumbikiye Abarundi, abasobanurira icyemezo cyo kubajyana ahandi, impunzi zavuze ko zamagana ibirego bishinja u Rwanda gutoza abarwanya ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, zivuga ko  ahubwo bigamije guharabika isura y’u Rwanda rwabakiriye na Perezida Kagame ubwe.

Mukantabana ati 'Ntituzihanganira ko Umukuru w'Igihugu cyacu atukwa hejuru y'ibirego bidafite ishingiro'
Mukantabana ati ‘Ntituzihanganira ko Umukuru w’Igihugu cyacu atukwa hejuru y’ibirego bidafite ishingiro’

Ibi birego byatangije n’umwe mu bakozi bakoreraga UNHCR mu nkambi ya Mahama, umunyamakuru  witwa Jeff (hari umwe mu bo bakoranye wavuze ko yari afite umugambi n’intego ashaka kugeraho bye bwite) wanditse inkuru nto ivuga ngo “Burundi’s dangerous neighbor” ashinja u Rwanda gufasha abarwanya Pererezida Nkurunziza.

Ibirego byahawe agaciro ndetse bikaba byagira n’ingaruka ku kwica isura ya UNHCR ireberera inkambi ya Mahama, ngo ya gatandutu ku Isi yubatse neza izaba ifite ishuri rya Kaminuza muri iyi minsi, bikaba byatuma abaterankunga n’ibihugu bimwe bigabanya cyangwa bigahagarika imfashanyo yari igenewe impunzi z’Abarundi bitewe n’ibyo bikorwa bivugwa.

Uretse ingaruka ku mpunzi haba ku mutekano wazo n’imibereho yazo, ibyo birego byanagize ingaruka mbi ku mibanire y’u Burundi n’u Rwanda, kandi bihabwa agaciro na bimwe mu bihugu by’ibihangange, ndetse ngo biri mu byatumye u Rwanda rufata icyemezo cyo kuba rwakwimura impunzi z’Abarundi.

Minisitiri w’Ibiza n’Impunzi, Mukantabana Seraphine agira ati “Nabivuze kenshi mbisubiramo ko nta nyungu n’imwe twagira kuba u Burundi bwaba budafite umutekano, ku bw’ibyo ntitwakwihanganira, ku butaka bw’u Rwanda by’umwihariko mu nkambi, bene ibyo bikorwa.”

Ati “Kugeza ubu nashimangira n’imbaraga ko ibyo birego nta shingiro bifite. Twasuye iyi nkambi kenshi, iyi nkambi ituwemo n’impunzi zibayeho buhunzi, ziba ahantu hagenewe impunzi, nta hantu ho kwitoza ibya gisirikare hari mu iyi nkambi, nta gushaka abasirikare bikorerwa muri iyi nkambi.”

Uhagarariye izi mpunzi z’Abarundi Past Jean Bosco Kwibishatse  ahakana yivuye inyuma ibivugwa na Leta y’u Burundi ndetse akavuga ko bitangaje.

Ati “Kuba Leta y’u Burundi ivuga ngo hano haba inyeshyamba biradutangaza. Ndabaza nti niba hano haba HCR, ni yo dukorana? igahindukira igatoza inyeshyamba?”

Akomeza agira ati “Impamvu batavuga Tanzania, Kenya n’ahandi, ni uko bambuka (abo yita Imbonerakure) bakajya kwica abantu, ni uko u Rwanda ari umubyeyi watwakiriye neza.”

Past Kwibishatse asaba ko haba ibimenyetso Leta y’u Burundi igaragaza ko mu nkambi hari ‘ikirobeli’ (rebellion), akavuga ko impunzi ziri mu nkambi ya Mahama icyo zishyize imbere ari iterambere ry’abana babo barimo bigishwa mu mashuri.

Undi muturage w’Umurundi na we uba mu nkambi ya Mahama, yavuze ko ibyo gutoza cyangwa kuvana abasore bajya mu nyeshyamba mu nkambi bitashoboka bitewe n’uko umutekano urinzwe.

Yagize ati “Reba nga hajya ku Kagera hari abasirikare, haruguru hari abapolisi, umuntu iyo asohotse asaba icyangombwa kandi bikamenyekana igihe ari bugarukireko, n’iyo dufashe umuntu wagiye agatinda dutegerezwa kubivuga, ibyo gutoza abarobeli babivana he?.”

Uyu muturage uvuga ko yari umushoferi w’imodoka mu Burundi, yongeraho ko mu nkambi ya Mahama, bafashe abantu batari bake, baje gutata amakuru bajyana mu Burundi, abo ngo bikaba bishoboka ko aribo bakwiza ibihuha.

Ati “Ibi birego bigamije gusebya umubyeyi watwakiriye, wemeye kutwakira ngaha akaba aducumbikiye.”

Kuba ibi birego hari ababihaye uburemere, Azam Saber uhagarariye UNHCR mu Rwanda ndetse na Minisitiri Mukantabana bagaragaje impungenge z’uko hari ababigenderaho bakagabanya inkunga, ndetse Azam we yemeza ko byatangiye gukorwa nubwo Minisitiri Mukantaba avuga ko nta kibazo cy’imfashanyo kiragaragara mu nkambi ya Mahama.

Mukantabana ati “Ntabwo twigeze tuvuga ngo inkambi ifungwe, turasaba ko umuntu wumvaga hari imfashanyo azohereza mu Rwanda agumana icyo gitekerezo.”

Naho Azam Saber wa UNHCR ati “Mvugishije ukuri ku Muryango Mpuzamahanga turi kubaho bigoranye kuri 15% by’ingengo y’imari, ni ingenzi ko ibintu bisobanuka, ibi birego twabifashe nk’ibintu bikomeye kuko byagize ingaruka mbi ku kazi kacu, habaho umwuka w’urwikekwe, ikintu tudashaka kuko abakora ubutabazi bataye imiryango yabo ngo baze bafashe impunzi.”

Ati “Turasaba Umuryango Mpuzamahanga gufasha u Rwanda atari Abarundi ahubwo n’ibindi bikorwa byose, atari ibyo akazi kakozwe kaba imfabusa.”

Past Jean Bosco Kwibishatse uhagarariye impunzi z'Abarundi avuga ko u Burundi bugomba kugaragaza ibimenyetso by'ibirego byabwo ku Rwanda
Past Jean Bosco Kwibishatse uhagarariye impunzi z’Abarundi avuga ko u Burundi bugomba kugaragaza ibimenyetso by’ibirego byabwo ku Rwanda
Azam Saber asaba Umuryango Mpuzamahanga gukomeza gufasha impunzi z'Abarundi zahungiye mu Rwanda n'ibindi bikorwa by'u Rwanda
Azam Saber asaba Umuryango Mpuzamahanga gukomeza gufasha impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda n’ibindi bikorwa by’u Rwanda
Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z'Abarundi zenda gukabakaba ibihumbi 60
Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’Abarundi zenda gukabakaba ibihumbi 60
Iyi nkambi irarinzwe bihagije ngo ku buryo ntaho uhungabanya umutekano yamenera
Iyi nkambi irarinzwe bihagije ngo ku buryo ntaho uhungabanya umutekano yamenera
Aya mashiting yose azasimbuzwa inzu z'amabati bigaragara ko kwimurwa kw'impunzi bishobora kuzatinda
Aya mashiting yose azasimbuzwa inzu z’amabati bigaragara ko kwimurwa kw’impunzi bishobora kuzatinda
Mu ihema Minisitiri Mukantaba Seraphine na Azam Saber baganiriyemo n'impunzi z'Abarundi
Mu ihema Minisitiri Mukantaba Seraphine na Azam Saber baganiriyemo n’abahagarariye izi mpunzi z’Abarundi

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Harimo kwivuguruza kwinshi. Nibazimure ahubwo ibibazo birangire aho kuvuga ko bagiye kubaka Kaminuza no kubaha amabati. Abayobozi b’ u Rda bsjye bavuga baziga kdi bajye babanza bazirikane ibiba byaravuzwe mbere sinon hazavuka ibibazo bikomeye.

  • Rekanamutuke nawe aratukana nabi, icubiba micowimbura”IBIGARASHA,… “

  • Ntituzihanganira ironderere umugati, ibindi ubireke

  • abari TZ abari Congo abari za kenya nahandi nabashoboye kuera za bura bose ni U Rwanda rwabashutse???? umuntu asiga inka ze amatungo imirima amazu amaduka akajya kuba mu Nkambi?? hanyuma ngo ahunze ibihuha mwagiye muba abantu mukaraka ubunyamaswa ahubwo umugambi wanyu warapfubye none nababatumye batangiye kubakuraho amaboko. aho zimukiye i Burundi zivuye congo mwari muziko mushotora hanyuma babandi nabatera nkunga banyu mukaza kurangiza umugambi wanyu ariko byabayobeye wee didi muteye agahinda musiiagaye mutukana nk’abashumba gusa muri make kababayeho

  • abapasitoro baragwira, nkuyu “Past Jean Bosco Kwibishatse”, yabayumuja winda yiwe nabashebuja,arateyisoni

Comments are closed.

en_USEnglish