Digiqole ad

US: 14 basanganywe Virus ya ‘Zika’ bayanduriye mu mibonano mpuzabitsina

 US: 14 basanganywe Virus ya ‘Zika’ bayanduriye mu mibonano mpuzabitsina

Umwana wavukanye Virus ya ‘ZIKA’ aba afite umutwe mutoya bikagira ingaruka kumikurire ye n’ubwonko

Ikigo gishinzwe gukumira indwara z’ibiza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (U.S. Centers for Disease Control and Prevention, CDC) kiratangaza ko abantu 14 kiri gukoraho ubushakashatsi ku ndwara iterwa na Virus ya Zika bashobora kuba barayanduriye mu mibonano mpuzabitsina.

Umwana wavukanye Virus ya 'ZIKA' aba afite umutwe mutoya bikagira ingaruka kumikurire ye n'ubwonko
Umwana wavukanye Virus ya ‘ZIKA’ aba afite umutwe mutoya bikagira ingaruka kumikurire ye n’ubwonko

Mu mujyi wa Atlanta aho iki kigo kiri gukorera ubu bushakashatsi, kuri uyu wa kabiri cyatangaje ko aba bantu 14 bagaragaweho iyi ndwara ikomeje guca ibintu, bose ari abagore bakoranye imibonano mpuzabitsina n’abagabo baherutse gukorera ingendo mu bihugu byagaragayemo iyi Virus.

Mu itangazo ry’iki kigo CDC, kivuga ko imibonano mpuzabitsina ishobora kuba uburyo budakwiye gushidikanywaho ko bwakwandurirwamo iyi ndwara nk’uko byigeze gutangazwa mu minsi yashize. Aba bagore bakekwa kuba baranduriye Virus ya Zika mu mibonano mpuzabitsina bose baratwite.

Kuvukana ubwonko butuzuye n’umutwe mutoya cyane no kugira ibibazo mu mikurire y’abana baba bavutse bafite iyi Virus, ni bimwe mu biranga uvukanye iyi ndwara iterwa na Virus ya Zika.

Gusa, CDC ivuga ko abahanga mu by’ubumenyi batarabasha kugaragaza byimbitse ibitera iyi ndwara.

CDC iburira abagabo baherutse gukorera ingendo zabo mu bihugu bikomeje kuzahazwa na Zika gukoresha udukingirizo mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina n’abagore babo.

Mu gihe byaba bishoboka ko iyi Virus yandurira mu mibonano mpuzabitsina, byaba bibaye uburyo buza bwiyongera ku bwari busanzwe buzwi bwo kuba iyi Virus ikwirakwizwa n’umubu.

Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (OMS) uherutse gushyira iyi Virus mu bibazo byugarije Isi ndetse usaba Leta gushyiraho ingamba zo guhangana n’iyi ndwara.

Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda yo iherutse gusaba abagore batwite kudakorera ingendo mu bihugu byagaragayemo iyi Virus, cyane ibyo muri America y’Amajyepfo.

Abahanga mu by’indwara z’ibyorezo baherutse gutangaza ko Virus ya Zika itapfa kugera muri Afurika y’Uburasirazuba no muri Afurika yose muri rusange bashingiye ku budahangarwa bw’Abanyafurika ku ndwara zishobora gukwirakwizwa n’imibu.

Aba bahanga bavugaga ko umugabane w’Afurika urangwamo imibu bityo imibiri y’abahatuye iba yaramenyereye indwara zikwirakwizwa n’imibu bigatuma bagira ubudahangarwa.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish