Tags : Rubavu

Bugeshi: Abarokotse Jenoside basoneye ababangirije imitungo isaga Miliyoni 100

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Bugeshi, mu Karere ka Rubavu, basoneye imyenda ababahemukiye bakangiriza imitungo ifite agaciro gasaga Miliyoni 100 nk’uko babyitangariza, bakavuga ko babikoze batitaye ku byaha babakoreye, ahubwo bayobowe n’umutima w’urukundo n’ubwiyunge n’abaturanyi babo. Ibi abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Bugeshi, babivuze kuri uyu wa kane tariki […]Irambuye

Police, MININFRA, EWSA bashyizeho itsinda ryo guperereza ku nkongi

Nyuma y’inkongi z’umuriro zikomeje kwibasira inyubako zitandukanye mu mujyi wa Kigali ndetse no mu karere ka Rubavu aho yibasiye Gereza y’aka karere, itsinda ry’ibigo na minisiteri birebana n’iki kibazo ni ukuvuga Polisi y’u Rwanda, ikigo gishinzwe ingufu, amazi n’isukura ( EWSA), ikigo gishinzwe imyubakire n’imiturire ndetse na Minisiteri y’ibikorwa Remezo ( MININFRA), rirajwe inshinga no […]Irambuye

Umutoza mushya wa Etincelles yasabwe kuyiha umwanya wa 6

Rubavu – Uwo ni Bizumuremyi Rajab wahawe amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Etincelles kuri uyu wa 15 Nyakanga 2014 nk’uko umunyamabanga mukuru w’iyi kipe witwa Amani yabibwiye Umuseke. Rajab ntiyatumwe igikombe, yahawe akazi ko guha ikipe ya Etincelles nibura umwanya wa gatandatu muri shampionat itaha. Ikipe ya Etincelles imaze imyaka itatu ya Shampionat buri […]Irambuye

PGGSS4: Igitaramo cy'i Rubavu. AMAFOTO

Abahanzi 10 bahataniraga igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ku ncuro ya Kane, barindwi bavuyemo,  Bruce Melody, Dream Boys na Jay Polly nibo bakomeje urugendo rwo guzahatanira iki gihembo. Dore uko byari byifashe mbere yo gutoranya abahanzi batatu basigaye ubu bahatanira miliyoni 24 ziri muri iri rushanwa.   Photo/M.Plaisir/ububiko.umusekehost.com Joel Rutaganda ububiko.umusekehost.comIrambuye

Rubavu: Abanyecongo bafite impungenge ko n’u Rwanda rwabaka Visa

Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru buherutse kuvuga ko kuva tariki 15 Nyakanga 2014 Abanyarwanda batazongera kwinjira muri Congo batishyuye Visa, ni nyuma y’uko umwanzuro nk’uyu bawushyize mu bikorwa ariko igitutu cya hato na hato kigatuma bisubiraho. Uyu mwanzuro bakomeje gutsimbararaho ariko ubu ngo watangiye guhangayikisha bamwe mu banyecongo bakora ubucuruzi buciriritse hagati y’imijyi ya Rubavu na […]Irambuye

U Rwanda rwaguze utumodoka duto two kuzimya inkongi

Inkongi z’umuriro za hato na hato zikomeje kuyogoza mu gihugu, mu myaka ibiri ishize inkongi zisa n’ishaka kuba icyorezo, ibimeze kwangirika ni byinshi abamaze kuhasiga ubuzima ubu barenga barindwi muri icyo gihe. Ministre w’umutekano mu gihugu yatangaje ko Leta iri gukora ibishoboka. Umuriro watwitse inzu y’urubyiniro, utwika amashuri ya Byimana inshuro zirenze imwe, utwika amaduka […]Irambuye

Ingabo za JVM zaje mu igenzura ku mirwano hagati ya

Ku gasusuruko ko kuri uyu wa kane nibwo ingabo zo mu mutwe wo kugenzura imipaka y’ibihugu bya Congo, u Rwanda na Uganda (Joint Verification Mechanism) nibwo zageze mu kagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana kugenzura ku mirwano yahereye ejo hagati y’ingabo za Congo n’iz’u Rwanda. Nibwo bwa mbere izi ngabo zidafite aho zibogamiye zije […]Irambuye

Amakuru arambuye ku mirwano yabaye hagati y’ingabo z’u Rwanda na

* Agasozi ka Kanyesheja k’u Rwanda n’imyitwarire y’ingabo za Congo nk’intandaro * Imirwano yakomerekeje umuturage w’u Rwanda ku kaguru * Abasirikare ba Congo bafashe aka gasozi mu gihe cy’amasaha macye * Ikibazocyahereye ejo kuwa kabiri Updated 12 – 06 – 2014  8.30AM : Imirwano yongeye kubura mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, amasasu yatangiye kumvikana […]Irambuye

Updated: Imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda na Congo yongeye

Updated 05:00PM: Imirwano yahagaze Ingabo za Congo zasubiye mu birindiro byazo, abaturage bari bahunze nabo bagarutse mu byabo. 03.00PM:  Imirwano hagati y’ingabo za Congo Kinshasa n’iz’u Rwanda yongeye kubura kuri iki gicamunsi, imbunda ziremereye zirumvakana mu mirwano  iri kuba ubu. Umunyamakuru w’Umuseke uri i Busasamana aremeza ko amasasu yongeye kumvikana ari menshi ahagana saa munani n’igice. Ahitwa […]Irambuye

Rubavu: Impanuka yahitanye abavandimwe babiri

Sa Moya za mu gitondo kuri iki cyumweru,  imodoka ya Taxi ifite nomero RAC 203D yari itwawe na Nizeyimana Jean  yaturukaga  mu Mujyi wa Gisenyi yagonze abasore bava inda imwe birukankanaga umuntu wari ubibye igare bahita bitaba Imana. Umusore Ntereye ufite  imyaka  30  na murumuna we Niyonsaba bajyanywe kwa Muganga barembye nyuma yo kugongwa n’iyi […]Irambuye

en_USEnglish