Digiqole ad

Amakuru arambuye ku mirwano yabaye hagati y’ingabo z’u Rwanda na Congo

* Agasozi ka Kanyesheja k’u Rwanda n’imyitwarire y’ingabo za Congo nk’intandaro
* Imirwano yakomerekeje umuturage w’u Rwanda ku kaguru
* Abasirikare ba Congo bafashe aka gasozi mu gihe cy’amasaha macye
* Ikibazocyahereye ejo kuwa kabiri

Updated 12 – 06 – 2014  8.30AM : Imirwano yongeye kubura mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, amasasu yatangiye kumvikana ahagana saa mbili za mugitondo zibura iminota micye, yamaze igihe cy’iminota 30 irahagarara.

Uwizeye Francois umuturage mu kagari ka Rusura abwiye umunyamakuru w’Umuseke ko Ingabo za Congo arizo zari zatangiye kurasa aho Ingabo z’u Rwanda zari ziri.

Bamwe mu baturage bari bahunze imirwano yo kuwa gatatu nimugoroba ariko imaze guhosha baragaruka. Isura y’uko imirwano iteye muri iki gitondo turakomeza kuyikurikirana n’umunyamakuru wacu uri yo ubu.

Imirwano yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Kamena ikongera kubura ku gicamunsi hagati y’ingabo za Congo n’u Rwanda yatewe n’imyitwarire y’ingabo za Congo nk’uko abaturage b’aho babitangarije Umuseke. Agasozi ka Kanyesheja kabereyeho iyi mirwano abasirikare ba Congo ngo bavuga ko ari akabo u Rwanda rwabatwaye.  Imirwano yahagaze kugeza kuri uyu mugoroba.

Ikibaya kiri munsi y'ikirunga cya Nyiragongo, agasozi ka Kanyesheja kari hariya mu ibara ritukura, kari ku ruhande rw'u Rwanda ariko abasirikare ba Congo ngo barwanaga bavuga ko ari aka Congo
Ikibaya kiri munsi y’ikirunga cya Nyiragongo, agasozi ka Kanyesheja kari hariya mu ibara ritukura, kari ku ruhande rw’u Rwanda ariko abasirikare ba Congo ngo barwanaga bavuga ko ari aka Congo

Abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter, Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ko Guverinoma ya Congo ikwiye kwitwararika ubushotoranyi butari ngombwa no guhagarika abasirikare bayo gukomeza kwamuka binjira mu Rwanda.

Lambert Mende umuvugizi wa Leta ya Congo yatangarije AFP ko ingabo z’u Rwanda arizo zinjiye ku butaka bwa Congo ngo zikahafata umusirikare wo ku ipeti rya kaporali bikaba intandaro y’imirwano.

Agasozi ka Kanyesheja gaherereye mu kibaya kinini kiri munsi y’ikirunga cya Nyiragongo, iki kibaya nicyo gifatwa nk’urugabano rw’u Rwanda na Congo.

Aka gasozi kari mu murenge wa Busasamana, Akagali ka Rusura mu mudugudu wa Cyamabuye, umuturage utuye muri aka gace witwa Biziyaremye yabwiye Umuseke ko ako gasozi kari mu Rwanda kuko we anafite ibyangombwa by’ubutaka bwe bukariho.

Ku ruhande rwa Congo bavuga ko aka gasozi ari aka Congo ngo kari ‘localité’ ya Kabagana II muri teritwari ya Nyiragongo muri Kivu ya ruguru.

Nta muturage uhatuye ariko abahafite ubutaka barahahinga bakanahakorera indi mirimo nk’uko babibwiye umunyamakuru w’Umuseke wagezeyo gukurikirana iyi mirwano.

ubutumwa bwatanzwe na Ministre Mushikiwabo kuri Twitter
ubutumwa bwatanzwe na Ministre Mushikiwabo kuri Twitter

Twiyumvire Elias utuye mu murenge wa Busasamana Akagali ka Gacurabwenge mu mudugudu wa Gakomero, iyi mirwano yabaye ari aho hafi. Ndetse ibyabaye ejo kuwa kabiri nabwo ngo yari ahari yarabibonye.

Ati “Ejo (kuwa kabiri) abasirikare ba Congo baraje bajana inka itanu, abaturage bacu baragakurikira babaca amafaranga ibihumbi 100 barazigarura (inka). Uyu munsi mu gitondo bagarutse (ba basirikare ba Congo) bahurira n’abasirikare bacu kuri kariya gasozi ka Kanyesheja baragwana cyane.”

Twiyumvire Elias avuga ko umusirikare wa Congo barashe mu mirwano ya gitondo agapfa  ari we ejo abaturage bahaye amafaranga ubwo bari babanyaze inka z’abaturage.

Ati “Ndamwibuka neza n’uyu munsi yari yambaye ipantaro ga abasirikare, ishati siviri n’inkweto ga supresse. Bamurashe twamubonye.”

Imirwano ya mugitondo yabereye kuri aka gasozi aho ngo ingabo z’u Rwanda zacakiraniye n’abasirikare ba Congo bagarutse mu Rwanda. Imirwano ya mugitondo irangiye ingabo z’u Rwanda zagarutse hakuno zivuye mu kibaya nk’uko uyu muturage abyemeza.

Ku gicamunsi ahagana saa saba, ingabo za Congozagarutse,  zizanye n’abaturage kuri ka gasozi nk’uko umunyamakuru w’Umuseke uriyo abitangaza.

Aba basirikare ba Congo n’abaturage bacye bari bazanye ngo bashinze amahema n’amabendera kuri ka gasozi ndetse bahatema ibiti bavuga ko ngo ari ku butaka bwa Congo u Rwanda rwabambuye.

Ibi nibyo byatumye ingabo z’u Rwanda zigaruka nazo zijya kwirukana iza Congo zari zakigaruriye. Niko kubura kw’imirwano yo kuri iki gicamunsi.

Ingabo za Congo mu mirwano n’iz’u Rwanda mu kohererezanya amasasu kuri uyu mugoroba, umuturage wo mu kagari ka Rusura witwa Habumugisha bakunze Gatuku yakomerekejwe n’isasu ku kaguru.

Umunyamakuru w’Umuseke uriyo aravuga ko ahaga saa kumi n’igice imirwano yari imaze guhagarara, ingabo za Congo zavanywe kuri kariya gasozi kari mu kibaya zigasubira iwazo.

Abaturage bamwe bo mu kagari ka Rusura bari bahunze ubu ngo bagarutse mu byabo n’ubwo bafite ubwoba ko izo ngabo za Congo zagaruka.

Ingabo z’u Rwanda zikaba zoherejeyo abasirikare bandi gucunga umutekano n’inkike z’igihugu.

Ku gicamunsi abaturage bahungisha inka zabo
Ku gicamunsi abaturage bahungisha inka zabo
Imirwano yari yatumye abaturage baguma mu ngo zabo abandi bafunze barahunga
Imirwano yari yatumye abaturage baguma mu ngo zabo abandi bafunze barahunga
Aha ni abandi baturage bo mu kagari ka Rusura bumiwe bumva amasasu hakurya
Aha ni abandi baturage bo mu kagari ka Rusura bumiwe bumva amasasu hakurya
Ku kagoroba bariho bahunguka basubira mu ngo zabo
Ku kagoroba bariho bahunguka basubira mu ngo zabo

Patrick MAISHA
ububiko.umusekehost.com/Rubavu

0 Comment

  • buriya abanyekongo bamaze iminsi muahoro none bibaguye nabi barashaka icyo babwira international community ko biyenjejweho none bakaba barimo kwitabara..       mbabajwe na nyina w’uwo musilikali wa Congo gusa ndetse n’aba banyarubavu badasinziira naho igisilikali cya kongo cyo Kimeze nka za ntaragahanga ziba zishakira ibyo zisahura wasanga ntanuwazitumye .

  • RDF ikuite izo nyanazimbwa bazigishe ko u Rwanda rutavogerwa nubonetse wese!

  • congratulation for our Rwandan Army,.we are proud of want you are doing to ensure safety of our nation and citizen. i think Congolese remember how strong we are.this is like a warning,if they try to abuse our dignity and sovereignty of our nation,we won’t tolerate them as we did during M23’s time. we will give them a lesson as we did in the past few years.we are not small as they think. once again congratulation R.D.F and all Rwandan leaders.

  •  

    mbanje
    kubaramutsa bariya basiri kare bakongo nibo baturasheho ngobafite gahunda
    yogutera urwanda barikumwe na FDRL na MONUSCO ningabo zavuye Tanzania muriyo
    mirwano ndabizinezako baribarimo bose kuko harumuturage wa congo wabimenyesheje
    yabimenyeshej’ejo ko bafite gahunda yo gutera urwanda bitunguranye namakuru
    nzineza  kandi harinaba gomba kwinjira murizo nvururu ba FDRL

    • Reka igihuha muvandi, ko wumva ari agasozi ingabo z’u Rwanda zipfa n’iza Congo ibyo bya FDLR ubizanye gute? Ese ntabwo uzi ko bashyize intwaro hasi? Reka kwikanga baringa ukura umutima abanyarwanda ngo za FDLR

  • You guys of Umuseke you are serious
    You report objectively and quickly than others

    Keep this up, i jst love the way you do your staff

    Mary

  • iyi n’imitego ya bafaransa ndetse na tanzania, bakomeje gushaka uburyo badukurura m’intambara ibi rero ingabo zacu zigomba kubyitondamwo cyane kuko ibihugu byishi bifite ingabo hariya n’abanzi bacu,

    • @sharon, uribeshya. Sintekereza yuko ibi byalibyapanzwe nubwo ntashidikanya yuko abo bose uvuze badufitiye imigambi mibisha, ibitero byejo n’uyumunsi bisa nibyabarutse kuli indiscipline n’umutimamusahuzi w’ingabo za Kongo zitagira ubuyobozi. Imirwano kandi nanone igakomoka k’ubucucu bw’ubuyobozi bwa gisirikare cya Kongo n’ingabo za Loni batatekereje reaction nkale y’ingabo z’u Rwanda kubera kubona u Rwanda nta contefeux yagize igihe abanyekongo/monusco-fib/fdlr basukaga ibisasu muli kariya gace k’u Rwanda hafi buli munsi igihe k’imirwano na M23. Bariya bose basa na abatabona ko burya atali buno. Ariko nkuko Carl von Clausewitz yavuze nta migambi ibaho yo kurwanya ubucucu.

  • abasirikare ba kongo bariyenza kandi  bamaze ibindi babikora , ni ngombwa rero ko twirwanaho

  • ariko abanyecongo koko bapfa iki ni umugayo, aabantu bashinzwe kurinda umutekano wigihugu nabaturage bacyo bajya kwiba abatyuranyi k0ko? olalala aba bantu nabo gusabirwa , gusa RDF yabahaye isomo ndizera kuko ibyo ntitwabyihanganira guhora tuvogerwa buri munsi buri munsi ngaho abo birirwa basubiza baba binjiye mugihugu uburyo bunyuranyije namategeko. 

  • Basore bacu mwakoze kudukosorera izo mbwebwe

  • muduhere abo baswa gasopo

  • Imana igirire neza impande zombi intambara yamasasu bayiturinde rwosenaho abo bashaka gutera u Rrwanda nababwiriki, bacumugani ngo ushaka urupfu asoma ipyisi

  • Kongo yitonde ubwo barenzwe umutekanano ,none se izo indicipline ntizigira amategeko ntago igihugu gishobora  gutangiza intambara bidategetswe na perezida none se niwe wabitegetse  niba atariwe niyegure kuko igihugu cyamunaniyeye naho Mende we yarasaze ni gute abasirikare bakwinjira mu gihugu cyawe bagashimuta umusirikare mu kaza kurwanira mu kindi gihugu sinzi niba azi ko ababwira bazi ubwenge banatekereza ,ndashima akazi ingabo z’u Rwanda zakoze gusa abakongomani bazamenyeko u Rwanda Rutera rudaterwa

  • ariko buriya abanyecongo barashaka iki koko….? batuje tugaturana …barishuka tu..nayubusa

  • the first of all congatulation for army of rda then be ahand for our job so i know jesus is near we us then God said no jenocide or combat in rda again.

  • banza kongo barayiroze iyo ntaa masasu avuga banza badasinzira gusa bajye bajya gukinira ahandi kuko gukinira ku Rwanda byo nta mikino myiza ibirimo ahubwo bashobora kubihomberamo bihagije nibarekere aho turifuza amahoro.

  • Intambara irasenya ntiyubaka. Ariko kandi ngo: Ababurana ari 2,umwe aba yigiza nkana ..Buretse dukomeze dukurikire ikibyihishe inyuma!! Ariko Rwanda wagorwa!!

  • Abanyecongo mwibagirwa vuba murashaka ngo abana bacu bonjyere kuza muri urwo ruhugu rwanyu mureke iyo mikino simyiza!!!!!!!!!!!!!!!1

Comments are closed.

en_USEnglish