Digiqole ad

Ingabo za JVM zaje mu igenzura ku mirwano hagati ya RDF na FARDC

Ku gasusuruko ko kuri uyu wa kane nibwo ingabo zo mu mutwe wo kugenzura imipaka y’ibihugu bya Congo, u Rwanda na Uganda (Joint Verification Mechanism) nibwo zageze mu kagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana kugenzura ku mirwano yahereye ejo hagati y’ingabo za Congo n’iz’u Rwanda.

Ingabo za JVM mu igenzura mu masaha ya saa sita z'amanywa
Ingabo za JVM mu igenzura mu masaha ya saa sita z’amanywa

Nibwo bwa mbere izi ngabo zidafite aho zibogamiye zije kugenzura kuri iki kibazo. Ni abasirikare bo muri aka karere barenga 10 baje mu igenzura.

Beretswe imirambo itanu y’abasirikare ba Congo barasiwe ku ruhande rw’u Rwanda, bafata amafoto yayo. Izi ngabo za JVM zeretswe n’abaturage bo mu kagali ka Rusura ibyangombwa by’ubutaka bigaragaza ko ubutaka bwo ku gasozi ka Kanyesheja ya mbere ari ubwabo, aho kuba aka gasozi ari aka Congo nk’uko ingabo zabo zabivugaga.

Abanyamakuru benshi mpuzamahanga nabo bazanye n’izi ngabo za JVM, babonye imirambo iri nko kuri metero 200 uvuye ku gasozi ka Kanyesheja ku ruhande rw’u Rwanda.

Aka gasozi kari mu kibaya kinini kiri munsi y’ikirunga cya Nyiragongo. Usibye aba basirikare ba JVM aha hari kandi Gen Maj Mubaraka Muganga ukuriye ingabo mu ntara y’Iburengerazuba, Brig Gen Richard Rutatina wo mu ngabo z’u Rwanda, umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda DIGP Dan munyuza n’abandi basirikare bakuru n’abapolisi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Barame Hassan, nawe uhari yabwiye Umuseke ko icyo bakoze ari uguhumuriza abaturage b’aha no kubibutsa ko iyo ibibazo nk’ibi byavutse baba bagomba kwirinda kwambuka muri Congo uko bishakiye kugirango badahohoterwa.

Aba basirikare ba JVM bamaze gukora igenzura kuri aka gasozi n’aho abasirikare ba Congo barasiwe, bakomeje berekeza ku ruhande rwa Congo aho ubutwandika iyi nkuru bari kubonana n’abasirikare bo ku ruhande rwa Congo.

Col Olivier Hamuri uvugira ingabo ku ruhande rwa Congo muri Kivu ya ruguru, yabwiye Radio Okapi ko mu mirwano yabayeho kuri uyu wa gatatu hapfuye umusirikare umwe wa Congo, nabo bakaba barakomerekeje umusirikare umwe w’u Rwanda.

Lambert Mende Ministre w’itangazamakuru muri Congo avuga ko ibyabaye ari ubushotoranyi bw’ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa Congo, ngo zikarasa umusirikare wa Congo wo ku ipeti rya Caporal agapfa.

Leta y’u Rwanda mu itangazo yaraye isohoye kuri uyu wa gatatu nijoro, ndetse no mu byatangajwe na Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, bihaniza Congo n’ingabo zayo kwinjira inshuro nyinshi ku ruhande rw’u Rwanda bagamije guhungabanya umutekano.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ibi bakora ari ibikorwa bisubiza inyuma umugambi w’amahoro wemejwe n’ibihugu byose byo mu karere byibumbiye mu muryango wo guharanira amahoro witwa ICGLR (International Conference on the Great Lakes Region ICGLR) ari nayo yashyizeho ingabo za JVM zo kugenzura ibibera ku mipaka y’ibihugu bya Uganda, u Rwanda na Congo.

Abasirikare bagera kuri 16 ba Congo bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko mu mezi 10 ashize, aba bose basubijwe mu gihugu cyabo byeretswe izi ngabo za JVM.

Abasirikare bakuru n'abandi bayobozi bari baje muri iyi gahunda
Abasirikare bakuru n’abandi bayobozi bari baje muri iyi gahunda
Abasirikare bagize itsinda rya JVM bagana ku gasozi ka Kanyesheja
Abasirikare bagize itsinda rya JVM bagana ku gasozi ka Kanyesheja
Ingabo z'u Rwanda zongereye ibikoresho muri aka gace
Ingabo z’u Rwanda zongereye ibikoresho muri aka gace
Umusirikare w'u Rwanda arerekana aho aba Congo baherereye ubu nyuma yo kubasubiza inyuma
Umusirikare w’u Rwanda arerekana aho aba Congo baherereye ubu nyuma yo kubasubiza inyuma
Aba ni abarashwe mu mirwano y'ejo
Aba ni abarashwe mu mirwano y’ejo
Aha barasiwe ni ku ruhande rw'u Rwanda
Aha barasiwe ni ku ruhande rw’u Rwanda
Ni muri metero nka 200 uvuye ku gasozi ka Kanyesheja winjira mu Rwanda
Ni muri metero nka 200 uvuye ku gasozi ka Kanyesheja winjira mu Rwanda
Aha ni ku gasozi ka Kanyesheja ku ruhande rw'u Rwanda
Aha ni ku gasozi ka Kanyesheja ku ruhande rw’u Rwanda
Muri metero nka 200 naho ni kuri Kanyesheja ariko yo ku ruhande rwa Congo. Gusa ingabo za Congo zivuga ko ubu butaka buto bwombi ari ubwa Congo
Muri metero nka 200 naho ni kuri Kanyesheja ariko yo ku ruhande rwa Congo. Gusa ingabo za Congo zivuga ko ubu butaka buto bwombi ari ubwa Congo
Abasirikare b'u Rwanda barinze inkike z'igihugu
Abasirikare b’u Rwanda barinze inkike z’igihugu

Photos/Maisha Patrick/UM– USEKE

Patrick Maisha
ububiko.umusekehost.com/Rubavu

0 Comment

  • BRAVO BASODA BACU ariko nimutwereke ibyo bitwe by’ IZO **** ZO MURI CONgo ukuntu ingabo zacu zabisatuye, these fucked congolese monkey why don’t they stay in their country

    • GUTUKANA NUBWO uri  UMUNYARWANDA, NTABWO ARI BYIZA.

      • Yeah gutukana ntabwo ari byiza kuko turi imfura. Mubareke bakomeze baze nuko badutesha umwanya. Ese bambe nta nubwo babashije gutwara imirambo yabo? Byabayobeye kabisa. Nahoze nsoma mu binyamakuru bya Congo ngo ndebe ko batanibeshyeye ko bishe umusilikare w’urwanda, wapi. Baravuga ngo Urwanda rwinjiye muri Congo kubatera. Ubuse ko Imirambo y’abasilikare babo yatoraguwe mu Rwanda ninde wateye undi? Ndakurahiye abakongomani bafite ikibazo. Ubu habuze numwe wagira Inama Kabila kweri? Ni hatari.

  • Haa Aba congoman bagira akavuyo pe. Jye mbona iyo baba bafite imbaraga ziruta iza RDF ubu abanyarwanda tuba twarashize. Imana ishimwe ko RDF izi agaciro k’Amahoro otherwise Congo yahinduka umuyonga nakwambia

  • Birababaje kuba habaye imirwano mu gihe twari tumaze kwizera umutekano. Congo ndumva igomba kubazwa urupfu rwaba basirikare bazize kudatekereza kwa Leta ya Congo. Bagomba kumenya ko igihugu kirinzwe Atari ukwinjira uko ubishatse. Nuko ntazi Platoon commandant waharwaniye nari kumuha agacupa. Uzanshake sha urumugabo. Ubutaha ariko muzabafate mateka. Ariko muzagerageze nibongera mufate Col Amri nzabaha inka pe.

    • Kadogi nawe, tabwo uzi abamaze iminsi basubizwa congo?

  • ku barasa nti bihagije kuko ntago tuzi mission yari yabazanye ariko abacongomana ni abasazxi ejo bazagaruka muzafatemo bake

  • job well done RDF songa mbere, niyo hasigara umwe ntituzemera agasuzuguro. bazi ngo ubugabo nubutumbi da cyangwa ubunini bwigihugu cyabo aapuuuu

  • Aka kanya koko Congo yibagiwe  ko iyo hari urugamba duhanganyemo  biyigendera? batuje tugaturana mumahoro ko nibakomeza kuduhamagara tuzabitaba kandi bakabyicuza!

  • ariko rero FARDC icyeneye amahugurwa akomeye kandi bayaharwa na RDF , bahumure RDF izabagaburira ibahe nimpamba yo gutaha, kanid niba ari ikibazo kinzara bareke kurasa gushotora RDF , baze bayisabe ibyo kurya irabaha rwose bahumure , iranabaguriza, genda FARDC urasebye

  • mukomeze murinde ubusugire bw’igihugu cyacu ngabo zacu twemera ubuhanganjye bwanyu kandi turabashyigikiye, mwamagane akarengane aho kava hose kandi mukomeze murinde igihugu cyacu.

  •  

    mbanje
    kubaramutsa bariya basiri kare bakongo nibo baturasheho ngobafite gahunda
    yogutera urwanda barikumwe na FDRL na MONUSCO ningabo zavuye Tanzania muriyo
    mirwano ndabizinezako baribarimo bose kuko harumuturage wa congo wabimenyesheje
    yabimenyeshej’ejo ko bafite gahunda yo gutera urwanda bitunguranye namakuru
    nzineza  kandi harinaba gomba kwinjira murizo nvururu ba FDRL

  • Aba baje mwigenura ntabwo mwatubwiye buri musirikare n’igihugu akomokamo

  • ngenda RDF waratsinze kandi uzahora utsinda!!utuma ngira ishema ahondi hoseImana ikomeze ibongere imbaranga ndetse n’ubushobozi bwo guhashya umwanzi

  • u Rwanda rwanga agasuzuguro, utwiyenzaho arakabona

  • gusa Imana ijye ihora Imbere y’ingabo zacu, kandi ikomeze idukomeze nk’igihugu cya Israel

  • Umu Police ndabona yakaniye urugamba kuri whatsapp…!!! ubu koko ntiyabonaga ko abanyamakuru bahageze  ngo yiyumanganye!!!

  • cyakoze abanyarwanda dufite ikibazo!ubwose koko igishimishije ni iki? MWAJYA MURASENGA KOKO UWAYOBYE KO AYOBORWA ARICWA?

    • ariko ahubwo ubanza wari kumwe nabo uvuga ko bayobye!!! wowe uyobye kangahe ko ntawe uragukraho!!

  • Evase wowe ko uvuga ngo uwayobye arayoborwa ninese uwayobye ayoba arwana ntugashyigikire amafuti reka bicwe bobone ko ntamikino kuri RDF igihe uje mumirwano ugamije gutwara ibyabenegihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish