Digiqole ad

Bugeshi: Abarokotse Jenoside basoneye ababangirije imitungo isaga Miliyoni 100

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Bugeshi, mu Karere ka Rubavu, basoneye imyenda ababahemukiye bakangiriza imitungo ifite agaciro gasaga Miliyoni 100 nk’uko babyitangariza, bakavuga ko babikoze batitaye ku byaha babakoreye, ahubwo bayobowe n’umutima w’urukundo n’ubwiyunge n’abaturanyi babo.

Abagize umuryango Inyenyeri, n'itsinda  ryo mu karere ka Muhanga  rishinzwe ubumwe n'ubwiyunge.
Abagize umuryango Inyenyeri, n’itsinda ryo mu karere ka Muhanga rishinzwe ubumwe n’ubwiyunge.

Ibi abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Bugeshi, babivuze kuri uyu wa kane tariki ya 28 Kanama 2014, ubwo intumwa zigize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Muhanga, ryakoreraga urugendo rugamije kureba aho ubumwe n’ubwiyunge bugeze butera imbere mu Murenge wa Bugeshi, ndetse n’intambwe abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze gutera basaba imbabazi abo biciye abantu.

Mu Murenge wa Bugeshi, abaturage bibumbiye mu muryango bise “Inyenyeri” uhuza abarokotse ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside kugira ngo barusheho kuganira.

Mudenge Boniface, Umuyobozi w’Inyenyeri avuga ko Jenoside irangiye, bicaye basuzuma icyakongera kubanisha mu mahoro imiryango y’abakoze Jenoside n’abayikorewe hatabayeho kwihorera cyangwa se ngo bagirirane inzika, biba ngombwa ko bafata umwanya bacocera ibibazo hamwe.

Muri uko kuganira ngo Abarokotse Jenoside basanga ari ngombwa ko ababiciye babagaragariza ukuri ku byo bakoze ndetse bakaberaka n’aho imibiri y’abo bishe iherereye kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, kandi ngo byatanze umusaruro.

Mudenge avuga kandi ko abagize uruhare muri Jenoside bo mu Murenge wa Bugeshi, ari bo babanje gufata iya mbere basaba imbabazi,   bavuga uko byagenze igihe bicaga Abatutsi.

Binyuze mu muryango Inyenyeri habayeho gusabana imbabazi no gushakira umuti ikibazo cy’imitungo kuko hariho abangije imitungo ariko badafite ubwishyu bwo kwishyura ibyo bangije.

Mudenge yagize ati “Imbabazi nizo twashyize imbere, twasanze imitungo bangije ifite agaciro ka Miliyoni 100 zirenga, turabasonera bishyura gusa Miliyoni eshatu, ibi byose twabikoze dushaka kugarura ubumwe mu gace dutuyemo, Gacaca yaje kuza twe twarabirangije.’’

Bizimana Abdallah, wakoze Jenoside agafungwa, nyuma akemera icyaha akaza kurekurwa yishimira ubwiyunge buri hagati ye n’abo yahemukiye kuko ngo nyuma yo gufungurwa yabonye bidahagije kwemera icyaha gusa, yegera abo yiciye abasaba imbabazi barazimuha, ubu ngo babanye mu mahoro nta rwikekwe ruriho.

Bizimana agashimira uruhare rw’ababyeyi bakuze bo mu Murenge wa Bugeshi kuko ngo bagize uruhare rukomeye mu kongera kunga Abanyabugeshi kuko bashakaga ko bongera kubana nk’uko bahoze mbere y’uko ubutegetsi bubi bucamo ibice Abanyarwanda.

Nsabimana Mvano Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, yavuze ko abaturage ayobora bibumbiye mu muryango Inyenyeriari icyitegererezo mu Murenge wa Bugeshi n’indi bihana imbibi dore ko ngo usanga n’abaturage bo mu yindi Mirenge baza kubifashisha ngo babafashe gukemura ibibazo cyane cyane ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.

Nsabimana kandi avuga ko imyitwarire n’imibanire y’abagize umuryango Inyenyeri byabereye abandi baturage akabarore ku buryo mu Mmurenge ayobora wose nta Ngengabitekerezo ya Jenoside ikiharangwa.

Charles Lwanga wari uyoboye intumwa zaturutse mu Karere ka Muhanga, yatangaje ko amasomo bakuye mu Murenge wa Bugeshi bagiye kuyigisha iwabo kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Muhanga burusheho kuzamuka bugere ku gipimo cy’100%.

Umurenge wa Bugeshi uherutse guhabwa igikombe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka wa 2012.

Abagize ihuriro ry'ubumwe n'ubwiyunge  mu karere ka Muhanga, bavuze ko  bahigiye byinshi.
Abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Muhanga, bavuze ko bahigiye byinshi.
Aho batuye ni hafi y'umupaka wa Kongo  n'uRwanda,  hegereye ikirunga  cya Nyiragongo  cyo muri RDC.
Aho batuye ni hafi y’umupaka wa Kongo n’uRwanda, hegereye ikirunga cya Nyiragongo cyo muri RDC.
Bamwe mu barokotse, n'abagize uruhare  muri jenoside  bafata ifoto y'urwibutso nk'ikimenyetso cy'ubumwe n'ubwiyunge.
Bamwe mu barokotse, n’abagize uruhare muri jenoside bafata ifoto y’urwibutso nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge.
Mudenge Boniface  Perezida w'umuryango  Inyenyeri,   yerekana igikombe  bahawe n'umukuru w'igihugu Paul Kagame.
Mudenge Boniface Perezida w’umuryango Inyenyeri, yerekana igikombe bahawe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame.

MUHIZI ELISEE

UM– USEKE.RW/Rubavu.

0 Comment

  • kubabarira bitanga amahor mu mutima y’ubikoze maze amahoro agasagamba

  • Aba bantu ni abo gushimwa bahaye urugero rwiza abandi banyarwanga mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge.

  • Aba bantu ni abo gushimwa,bahaye urugero rwiza abandi banyarwanga mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Comments are closed.

en_USEnglish