Rubavu: Impanuka yahitanye abavandimwe babiri
Sa Moya za mu gitondo kuri iki cyumweru, imodoka ya Taxi ifite nomero RAC 203D yari itwawe na Nizeyimana Jean yaturukaga mu Mujyi wa Gisenyi yagonze abasore bava inda imwe birukankanaga umuntu wari ubibye igare bahita bitaba Imana.
Umusore Ntereye ufite imyaka 30 na murumuna we Niyonsaba bajyanywe kwa Muganga barembye nyuma yo kugongwa n’iyi modoka ariko bahita bashiramo umwuka kubera ibikomere.
Ababonye iyi mpanuka bavuga ko iyi tagisi yasatiriye aba basore ikabagonga ubwo birukankanaga umujura wari ubatwaye igare ryabo.
Aba basore batukaga mu gace kitwa Nyamurango mu Murenge wa Kanzenze birukankana uwo muntu wari ubatwaye igare mu muhanda munini uva i Rubavu ujya Musanze.
Ababonye iyi mapnuka babwiye Umuseke ko iyi Taxi yagonze bariya basore yihuta nayo ijya gutanguranwa abagenzi iruhande rw’umuhanda.
Umushoferi w’iyi Tagisi afungiye kuri Polisi mu gihe hagikorwa iperereza.
MAISHA Patrick
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Imana ibahe iruhuko ridashira
Ariko biranavugwa ko Meya wa Rubavu BAHAME HASSAN nawe ngo yaba afunganwe n’uwo mushoferi ku mpamvu zindi zidafite aho zihuriye n’iyo mpanuka?!
kuba Mayor afunzwe se nicyo kibazo? ndumva ntaho bihuriye n”iyi nkuru y’impanuka tujye tujyanisha ibijyanye.
kuba Mayor afunzwe se nicyo kibazo? ndumva ntaho bihuriye n”iyi nkuru y’impanuka tujye tujyanisha ibijyanye.
Comments are closed.