Tags : Rubavu

Rubavu: 7 bagize akanama gashinzwe amasoko batawe muri yombi

23 Mata 2015 – Abantu barindwi basanzwe bagize akanama gashinzwe amasoko mu karere ka Rubavu batawe muri yombi kuri uyu wa kane bakurikiranyweho ibijyanye n’isoko rishya rya Gisenyi ryagurishijwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko buvugwamo ruswa. Umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu avuga ko abagize aka kanama bitabye Police kuri uyu wa kane kuva ku gicamunsi babazwa ibijyanye […]Irambuye

Musanze: Urukiko rwanze ubujurire bwa Bahame Hassan

Urukiko rukuru urugereko rwa Musanze rwanze ubujurire bwa Sheikh Bahame Hassan wari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ndetse n’uwari noteri w’aka karere ku cyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Gisenyi cyo kubafunga iminsi 30 by’agateganyo. Aba bombi bari bafashwe muri Werurwe bakurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa yatanzwe na Mukamitari Adrienne ingana na miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda zafatanywe […]Irambuye

Abaturiye ikibuga cy’indege cya Gisenyi ubu barasabwa gusora kandi bari

21 Mata 2015 – Aba baturage bavugako nyuma y’uko byemejwe ko iki kibuga cy’indege bazakimukira ngo cyagurwe, babujijwe kugira icyo bakoresha imitungo yabo icyegereye harimo no kuyisorera, ubu ngo ntibumva noneho uko ubuyobozi bwabibabujije buri kubasaba kwishyura iyi misoro y’imyaka ishize umunani ishize hiyongereyeho n’amande. Bavuga ko kuva muri 2006 ntawari wemerewe gusana inzu ye […]Irambuye

Rubavu: Uwari ‘Gitifu’ w’Akarere ‘yatawe muri yombi’

14 Mata 2015 – Christopher Kalisa wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu amakuru agera k’Umuseke aremeza ko yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha yakoze akiri mu kazi. Uyu muyobozi yirukanywe burundu n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu mu mpera z’ukwezi gushize. Bamwe mu bayobozi muri aka karere bemereye Umuseke ko Kalisa yatawe muri yombi ku mugoroba wo […]Irambuye

Rubavu: Abakoze Jenoside bemeza ko itatunguranye

Nshogozabahizi Emmanuel ubwo yatangaga ubuhamya bw’ukuntu yakoze Jenoside igihe yicaga Abatutsi mu cyahoze cyitwa komini Rubavu, mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka muri gereza ya Rubavu, n’abandi batanze ubuhamya basabye bagenzi babo kwemera icyaha no gusaba imbabazi, ndetse bavuga ko Jenoside yateguwe bakayikora ngo nta wundi bayigerekaho. Nshogozabahizi Emmanuel, Hamisi Mirasano, Habyarimana Yousouf (bitaga […]Irambuye

Abantu 35 000 bavuwe n’ibikorwa bya Army Week mu myaka

Benshi mu barokotse basigiwe ibikomere na Jenoside bitakize kuva muri Gicurasi 2012 kugeza ubu bagiye bavurwa ku buntu n’abaganga bo mu ngabo z’igihugu mu turere 27 bagezemo. Kuri uyu wa mbere Mata 2015 ubwo bari i Rubavu bavuye abantu bakabakaba 300. Theophile Ruberangeyo uyobora ikigega FARG yavuze ko kuva mu 2012 abamaze kuvurwa muri ibi […]Irambuye

Rubavu: Mu rubanza uwari Noteri yavuze ko yatumwe ruswa na

31 Werurwe 2015  – Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwatangiye iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri Bahame Hassan wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu na Judith Kayitesi wari Noteri wa Leta muri aka karere bakurikiranyweho ibyaha byo kwaka no kwakira ruswa. Uyu wari Noteri yemeye icyaha avuga ko ruswa yari yayitumwe n’uwari umuyobozi we Bahame. Urubanza […]Irambuye

Rubavu: Mayor, ba Vice-Mayor na Gitifu w’Akarere bose Njyanama yabeguje

Kuri uyu wa 26 Werurwe 2015 Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Rubavu yateranye kuri uyu wa gatanu kuva saa tatu za mugitondo yafashe imyanzuro yo kweguza umuyobozi w’Akarere ka Rubavu (ufunze ubu), abayobozi bamwungirije ushinzwe ubukungu n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ndetse inahagarika burundu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere kubera ubufatanyacyaha mu kugurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko inyubako […]Irambuye

Mayor wa Rubavu yatawe muri yombi

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko bitinze mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Werurwe 2015 Sheikh Hassan Bahame umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranyweho ibyaha birimo ruswa kugeza ubu. Supt.Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa  Police y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko koko umuyobozi w’Akarere ka Rubavu bamufashe ejo nijoro akekwaho kwakira […]Irambuye

Rubavu: Notaire w’Akarere ‘yafatiwe’ mu cyuho yakira ‘ruswa’

Mme Kayitesi Judith wari Notaire w’Akarere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwakira ruswa ingana na miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda, yahawe na rwiyemezamirimo washakaga ibyangombwa by’ikibanza. Yafashwe kuri uyu wa 18 Werurwe 2015. Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa gatatu nibwo rwiyemezamirimo witwa Adrienne wari umaze igihe kinini ashaka ibyangombwa yatanze amafaranga miliyoni enye ayaha uwo […]Irambuye

en_USEnglish