Tags : Rubavu

Nyobozi na Njyanama ntibavuga rumwe ku igurishwa ry’isoko rya Gisenyi

Rubavu, 28 Gashyantare 2015 – Nk’uko byatangajwe mu nama Njyanama yabaye mu cyumweru gishize abajyanama bo mu karere ka Rubavu batunguwe no kumva bagejejweho raporo y’uko Komite Nyobozi yagurishije isoko rya Gisenyi kuri Miliyari imwe na miliyoni Magana atatu makumyabiri n’eshanu (1.325.096.228Frws) ndetse bakongeza rwiyemezamirimo  ahagombaga kuzubakwa gare ubu hakorera isokon risanzwe. Abagize Inama Njyanama […]Irambuye

Rubavu: Abarenga 700 bakoze ikizamini cy’akazi abatsinze batangazwa bukeye!!

Abakoze ikizamini cy’akazi k’igihe gito ko kwinjiza muri za mudasobwa amafishi y’ibyavuye mu ibarura ry’ibyiciro by’Ubudehe bavuga ko habayeho uburiganya mu gutanga aka kazi kuko ngo ntibyumvikana uburyo abantu barenga 700 bakoze ikizamini ku mashini bakosowe mu masaha atagera kuri 24, ndetse ngo abenshi mu bakoze bagahabwa zero (0) mu kizamini mu gihe bo bavuga […]Irambuye

Rubavu: Buri wese ategereje kureba ubukwe bwa Gahekukokari

Ikifuzo cye mu buzima cyari ukuzashaka umugore ufite ingingo zose kuko we, yavukanye ubumuga bwo kutagira amaguru yombi. Froduard Gahekukokari yaterese umukobwa Seraphine Uwimana, aza kumwemera none biyemeje kurushinga imbere y’Imana tariki 25 Ukwakira 2014. Uyu mugabo ubusanzwe akaba yari atunzwe no gusabiriza abagenzi muri gare ya Gisenyi. Abaturage batari bacye mu mujyi wa Rubavu […]Irambuye

Rubavu:Urubanza rw’umusirikare warashe abantu 4 umwe agapfa rwatangiye

Rubavu – Kuri uyu wa 07 Ukwakira 2014, urubanza ubushinjacyaha bwa girisikare buregamo Coporal Emmanuel Habiyambere kurasa abantu bane umwe akitaba Imana tariki 22 Nzeri ubwo bari mu kabari ka Caribana mu mujyi wa Rubavu, rwatangiye kuburanishwa. Inteko y’abacamanza iyobowe na Maj Bernard Hategekimana yatangiye ibaza uyu musirikare niba yemera icyaha aregwa. Cpl Habiyambere yavuze […]Irambuye

Rubavu: Amafranga yavuye mu mikino ya gicuti yahaye mutuel abakene

Rayon Sports, Police FC, Etincells na D.C Virunga yo muri Congo Kinshasa muri week end zakinnye imikino ya gicuti, amafaranga yavuyemo amwe yaguzwemo ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye bagera kuri 200 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwayiteguye. Iyi mikino yatangiye kuwa gatandatu isozwa ku cyumweru, kuwa gatandatu Police FC yatsinze ikipe ya D.C […]Irambuye

Ikibazo cy’amazi kimaze ibyumweru bibiri mu mujyi wa Rubavu

Iburengerazuba – Abatuye Umujyi wa Rubavu baganiriye n’Umuseke bavuga ko ikibazo cy’amazi kimaze gukomera kuko ubu kimaze ibyumweru bibiri, uduce tumwe na tumwe tw’umujyi nitwo dushobora kumara amasaha macye dufite amazi. Ababishinzwe baravuga ko ari ikibazo cy’imvura igwa muri Gishwati. Mu duce dutandukanye tw’umujyi hari abavuga ko bamaze ibyumweru bibiri batazi amazi muri ‘robines’ zabo, […]Irambuye

Rubavu: Umusirikare yarashe abantu mu kabari umwe arapfa

Ahagana saa kumi n’imwe zo mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Nzeri, umusirikare umusirikare wo muri Bataillon ya 73 utaramenyekana neza amazina yarashe mu bantu benshi mu kabari kitwa Caribana Pub kari mu murenge wa Gisenyi akagari ka Kivumu, umwe mu bari muri aka kabari yahise yitaba Imana abandi babiri barakomereka bikabije. Umunyamakuru w’Umuseke uri kuri […]Irambuye

MONUSCO irajyana i KAMPALA umurambo w’uyu mubyeyi 'bagonze'

Rubavu – Kuri uyu wa 16 Nzeri 2014 nibwo bwa mbere abayobozi muri MONUSCO bicaranye n’abo mu muryango wa Aleoncie Mukategeri umubyeyi w’umunyarwandakazi witabye Imana kuwa gatanu w’icyumweru gishize agonzwe ‘n’imodoka y’ingabo za MONUSCO’ i Goma muri Congo Kinshasa. Icyavuye mu nama yo kuri iki gicamunsi ni uko umurambo w’uyu mubyeyi ujyanwa i Kampala muri Uganda […]Irambuye

Muri Week End abagabo 4 bafashwe bakekwaho gufata abana ku

Polisi y’u Rwanda yongeye gufata umwanya wo gukangurira abantu kwirinda kugwa mu byaha bitandukanye, birimo icyo gufata abana n’abagore ku ngufu, kuko bigira ingaruka nyinshi kuwagikorewe ndetse no kuwagikoze, harimo kwangirika kw’imwe mu myanya ndangagitsina, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na Sida n’izindi ngaruka zitandukanye. Polisi iraburira abantu nyuma y’aho kuri uyu wa […]Irambuye

Goma: Umunyarwandakazi 'yagonzwe na Blinde ya MONUSCO' yitaba imana

Update 13 Nzeri 2014: Abo mu muryango wa Mukategeri babyutse basubira i Goma kureba uko babona umurambo w’umubyeyi wabo waraye mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Goma. Kuvana umurambo i Goma babasabye ibyangombwa by’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma, iby’umuyobozi ushinzwe isuku ndetse n’ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka i Goma. Izi nzego zose ngo ntabwo zikora muri week end, ibi […]Irambuye

en_USEnglish
en_USEnglish