Rubavu: Abanyecongo bafite impungenge ko n’u Rwanda rwabaka Visa
Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru buherutse kuvuga ko kuva tariki 15 Nyakanga 2014 Abanyarwanda batazongera kwinjira muri Congo batishyuye Visa, ni nyuma y’uko umwanzuro nk’uyu bawushyize mu bikorwa ariko igitutu cya hato na hato kigatuma bisubiraho. Uyu mwanzuro bakomeje gutsimbararaho ariko ubu ngo watangiye guhangayikisha bamwe mu banyecongo bakora ubucuruzi buciriritse hagati y’imijyi ya Rubavu na Goma.
Ubusanzwe ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na Congo Kinshasa bihurira mu muryango wa CEPGL wemerera abatuye ibi buhugu kugenderanira ku mpapuro z’inzira gusa (passport na Laisser passé).
Abacuruzi b’abanyecongo baganiriye n’Umuseke bavuga ko bambuka mu Rwanda nta kibazo, ariko batangiye kugira impungenge kuko bamaze iminsi babanza kwandikwa no kubazwa ibyo bagiye gukora mu Rwanda mbere y’uko binjira mu Rwanda.
Abacuruzi bakora ubucuruzi buciriritse cyane hagati ya Rubavu na Goma ni benshi cyane, usibye abo ku ruhande rw’u Rwanda babangamiwe cyane n’umwanzuro nk’uriya kuko abenshi badashobora kubona amadorari basabwa, abo ku ruhande rwa Congo nabo batangiye kugira impungenge ko n’u Rwanda rwagenza gutyo.
Kuva taliki 25/6/2014 ubuyobozi bw’umupaka uhuza Goma na Rubavu bwatangiye kwaka visa Abanyarwanda bajya i Goma. Abanyeshuri bacibwa amadolari 30$ ku mwaka, abakora ubucuruzi buciriritse amadolari 200$ ku mwaka naho abafiteyo amasezerano y’akazi bagacibwa amadolari 3000$ ku mwaka. Aya ngo ni amabwiriza yatanzwe na Leta ya Kinshasa.
Abacuruzi mu mujyi wa Goma barangura ibicuruzwa birimo imboga, imbuto, amafarini, ifu y’ibigori, ibitoki, inyama n’ibindi bitaboneka cyane mu mujyi wa Goma kuko ahandi bituruka za Masisi bigera i Goma bihenze kubera imihanda mibi nk’uko babyemeza.
Abacuruzi baciriritse b’abanyecongo batinya kugira icyo babwira umunyamakuru wo mu Rwanda, batekereza ko byabagiraho ingaruka bimenyekanye iwabo. Gusa bamwe bemeye kuganira n’Umuseke badafashwe amafoto.
Sifa A. Bwira ni umugore w’umucuruzi ubona uciriritse, ava i Goma n’amaguru akaza kurangura inyama i Rubavu akajya kuzigurisha i Goma, avuga ko aribyo bimutunze n’abana be.
Ati “Iyo mbona uko ku mupaka wacu bagora abanyarwanda muri iyi minsi kwinjira iwacu, nabona n’ukuntu ku mupaka wanyu twinjira twisanga bintera impungenge. Njyewe byatumye nenga icyemezo cy’Abayobozi bacu ba Kivu y’amajyaruguru cyo kwaka Visa abanyarwanda. Ubuse iyo bareba abacuruzi wenda bakomeye akaba aribo bazaka? ubuse natwe abanyarwanda nibatwaka Visa tuzabigenza gute?”
Uyu mucuruzi wok u rwego rwo hasi ariko witunze avuga ko amafaranga akoresha mu bucuruzi bwe ari macye ku buryo baramutse bashyizeho kwaka Visa abanyecongo binjira mu Rwanda ubuzima bwe bwaba bubangamiwe cyane. Akavuga ko yumva afitiye impuhwe abacuruzi benshi bo ku rwego rwe b’abanyarwanda badahabwa kwisanzura hagati ya Goma na Rubavu ngo bicururize.
Sifa ati “ Reba nk’ubu ibyo kurya ducuruza muri Goma ibyinshi biva hano Gisenyi, kubera ko ibiva Rutchuru biza bihenze kubera imihanda mibi ivayo tukiyambaza rero ibiva mu Rwanda. Ibaze rero natwe badushyiriyeho Visa?”
Olivier Amani utuye mu mujyi wa Goma avuga ko arangura ifu y’ibigori (kawunga) i Rubavu akajya kuyigurisha muri Congo, nawe impungenge ze zatangiye ubwo ku ruhande rw’u Rwanda bamubazaga icyo aje gukora mu Rwanda akanandikwa.
Ibi kuri we ngo bituma yumva ko umwanzuro wafashwe n’ubuyobozi mu gihugu cye wo kwaka Visa abanyarwanda nawe noneho abona ko byamugiraho ingaruka nk’umucuruzi usanzwe kandi uciriritse.
Inzego z’abinjira n’abasohoka ku mupaka w’u Rwanda i Rubavu ziha ikaze abanyecongo binjira mu Rwanda ku mpamvu zitandukanye nk’uko bitangazwa n’aba bacuruzi b’abanyecongo. Siko bimeze muri metero nka 20, nubwo hari agahenge ku mupaka wa Congo abanyarwanda batari gusabwa Visa, ariko ntihabura guhagarikwa kwa hato na hato kw’abanyarwanda bamwe bagashyirwaho amananiza.
Guhera tariki 15 Nyakanga 2014 ubuyobozi ku mupaka wa Congo buvuga ko buzasubukura kwaka Visa abanyarwanda bashaka kuhinjira, hakemererwa gusa ngo uje gusura Congo ariko nawe ngo ntarenze ‘Cachet’ ebyiri zinjira, nyuma yazo akishyura Visa yo kwinjira.
Joseph Letitiyo umuyobozi wungirije muri CEPGL avuga ko iki kibazo kizaganirwa mu nama y’abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize CEPGL n’ubwo amatariki iyi nama izaberaho ataratangazwa, inama nk’iyi yari iteganyijwe mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka ntabwo yabaye.
MISHA Patrick
ububiko.umusekehost.com/Rubavu
0 Comment
Natwe ababishinzwe nibarebe uko babakubira incuro 50 imisoro imodoka ZABACURUZI BABO BAKOMEYE [congolais] zasoraga zikoresheje imihanda yacu [aha ndavuga nk’imodoka zabo zinyura mu Rwanda zikoreye ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bicuruzwa NDETSE NIZA LETA CYANGWA IZABAYOBOZI BABO; naho abaturage babo baba baje kwishakira ubuzima mu Rda kubashiriraho visa ndabona ntaho twaba dutaniye nuwafashe kiriya cyemezo kigayitse.
Comments are closed.