Digiqole ad

PGGSS4: Igitaramo cy'i Rubavu. AMAFOTO

Abahanzi 10 bahataniraga igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ku ncuro ya Kane, barindwi bavuyemo,  Bruce Melody, Dream Boys na Jay Polly nibo bakomeje urugendo rwo guzahatanira iki gihembo.

Dore uko byari byifashe mbere yo gutoranya abahanzi batatu basigaye ubu bahatanira miliyoni 24 ziri muri iri rushanwa.

Gushyira abantu ku murongo byari ikibazo ivumbi ryatumutse
Gushyira abantu ku murongo byari ikibazo ivumbi ryatumutse
Abantu bari benshi cyane baje kureba abahanzi bakomeza n'abasigara
Abantu bari benshi cyane baje kureba abahanzi bakomeza n’abasigara
Mc Tino na Anita ni bamwe mu ba Mcs bakunzwe cyane n'urubyiruko
Mc Tino na Anita bari gususurutsa urubyiruko rwari aho. Anita araceza imbere yabo
Arthur niwe wari Mc mukuru
Nkusi Arthur niwe wari Mc mukuru
Dream Boys bataraza kuri stage bari bifitiye ikizere cyo gukomeza
Dream Boys bataraza kuri stage wabonaga bifitiye ikizere cyo gukomeza
Lion Imanzi nk'umukemurampaka yari ahasesekaye
Lion Imanzi nk’umukemurampaka yari ahasesekaye
Amag The Black mbere yo kujya kuri stage yabanje gutera isengesho
Amag The Black mbere yo kujya kuri stage yabanje gutera isengesho
Tonzi yaje akurikiye Lion Manzi nawe ni umukemurampaka
Tonzi(ibumoso) yaje akurikiye Lion Manzi nawe ni umukemurampaka
Christopher mbere yo kujya kuri stage
Christopher yicaye atuje mbere yo kujya kuririmba
Hano bari batangiye akazi
Abakemurampaka batangiye akazi kabo; Tonzi, Aimbale Twahirwa na Lion Imanzi
Jay Polly n'umusore umufasha nta kibazo yari afite cyo gukomeza cyangwa kudakomeza
Jay Polly wabonaga atuje yizeye cyane
Nubwo yanywaga amazi ariko ntibyamubuzaga kwishima kurusha uwafashe agatama
Nubwo yanywaga amazi ariko ntibyamubuzaga kwishima kurusha uwafashe agatama, inyumaye Anita Pendo araseka
Active niyo yabanje kuri stage
Active niyo yabanje kuri stage
Tizzo wa Active ni uku yabanje kuza kuri stage n'uwo mukobwa babyina salsa
Tizzo wa Active ni uku yabanje kuza kuri stage n’uwo mukobwa babyina salsa
Aba basore bavuye mu irushanwa bagaragaje ko bafite imbaraga
Aba basore bavuye mu irushanwa bagaragaje ko bafite imbaraga cyane cyane mu kubyina
Jules Sentore yatunguye benshi mu gihe bamuhaga amahirwe yo gukomeza mu bahanzi 3
Jules Sentore  wasezerewe, yari mu bahabwaga amahirwe yo gukomeza muri batatu
Umwambaro Jules yaje yambaye benshi bawishimiye
Umwambaro Sentore Jules yaje yambaye wari utangaje
Ni uku Jules Sentore yaje kuri stage n'intore ze
Yazanye intore bavuna sambwe
Young Grace ni uku yari yambaye
Young Grace imbere y’abafana kuri Stade Ntenyo i Rubavu
Iyi niyo myambarire Young Grace yari yambaye
Agapantaro, agashati aka Noeud n’amaburuteri
Uyu mi murumuna wa Young Grace yari umwe mu bafana be bakomeye
Uyu mukobwa ni umuvandimwe wa Young Grace yari umwe mu bafana be bakomeye
Jay yasohotse mu modoka atanga ibyo bakunze kwiya peace
Jay Polly yasohotse mu modoka atanga ibyo bakunze kwiya peace
Jay Polly yagaragaje ko afite abakunzi benshi kurusha abandi bahanzi bahanganye
Jay Polly byagaragaye ko afite abakunzi benshi cyane ‘i Rubavu
Yaririmbishaga abafana be
Yaririmbishaga abafana be
Bruce Melodie agihamagarwa
Bruce Melodie agihamagarwa ati “Ndashaka kuza muri batatu”
Bruce Melodie mu ndirimbo ye'Ndumiwe'
Imbere y’abafana mu mu ndirimbo ye ‘Ndumiwe’
Bruce Melodie
Bruce Melodie
Teta agiye guhamagarwa kujya kuri stage yabanje kureba niba koko micro iriho
Teta arareba niba Micro iriho ngo azamuke kuri stage
Teta mu ndirimbo yise 'Undi munsi'
Teta mu ndirimbo yise ‘Undi munsi’
Ni uku Teta yari yambaye
Uyu muhanzi yari yambaye umwambaro wera n’ubururu
Senderi yazanye isambaza kuri stage
Senderi yazanye n’umuntu umutwaje isahani yuzuye ‘Isambaza”
Senderi ku mazi
Uko niko yari yaje mbere yambaye
Senderi yari asigaye abyinana n'ababyinnyi be
Hamwe n’ababyinnyi be yambaye kandi umweru n’umutuku amabara ya Etincelles y’i Rubavu
Dream Boys ni rimwe mu matsinda amaze kugira abantu benshi ndetse n'imivugururire mu miririmbire yabo ya live
Dream Boys yigaragaje cyane muri ibi bitaramo bya Live
Uyu ni Platini
Platini ntabwo yoroshye no mu kwiyerekana nka gutya
Platini uretse kuririmba no kubyina ntacyo wamubeshya
Bazanye n’itsinda ry’ababafasha kubyina
Amag The Black yashimangiye ko injyana ya HipHop ariyo iyoboye izindi
Amag The Black yashimangiye ko injyana ya HipHop ariyo iyoboye izindi
Uyu ni Amag The Black
Uyu ni Amag The Black ari guha ‘Flow’ abafana i Rubavu
Christopher aho aririmbishije abafana be usanga indirimbo ze hafi ya zose bazizi
Christopher aho aririmbishije abafana be usanga indirimbo ze hafi ya zose bazizi
Christopher ni umuhanzi umaze kugira abakunzi benshi
Christopher ni umuhanzi umaze kugira abakunzi benshi cyane
Anita, Arthur na Tino biganaga uburyo Active ibyina
Anita, Arthur na Tino biganaga uburyo Active ibyina
Dream Boys, Jay Polly na Bruce Melodie nibo bakomeje
Dream Boys, Jay Polly na Bruce Melodie nibo bakomeje

 

Photo/M.Plaisir/ububiko.umusekehost.com

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nanjye Jay Poly mwibajijeho! Murebe signs ze zose ni iza illuminati! Rya jisho, umupira uriho ya pyramide, na 666 bandika nk’abagaragaza 3 bakoresheje intoki! Reba na sign ya Bruce ,urebe na Teta Gloves yambaye…. aba bahanzi bacu ko baba badutengushye niba bakorana n’imyuka y’ikuzimu!

    • Illuminati uyishakira aho itari.  Kuba Jay Poly yiyambariye ingofero ugategereza ngo akorana nayo ?  Reka kwibeshya ibyo akora arabizi ibyo wibwira ubireke.  Jay polly ni umuhanga peeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

    • Ikibazo  ntikiri  kuri  bo   kuko  barashaka amafranga       imyuka iyo  ariyo  yose  yabakoresha  icyangombwa ni  uko  bagera ku  ntego  yabo  , Ikibazo  ngifite kuri  wowe  …“  mbwira uwo  mubana n` uwo  ukunda nzakubwira icyo  uricyo  ““ ibi  bivuze ko  nawe  ukoraana n` iyo  myuka   ariko  ukaba utabizi  kuko   ntawundi  waakururwa nayo  ngo  anakunde  abakorana nayo  atari  umwe muri  bo  ,,,,,

    • aramaze jay poly mujye mumushyira hasinkandi byaba byiza ugiye uvuga ibikueba nukavuga abandi 

  • dream s boys na j poly nanjye ndabemera ariko habuze christopher, ariko uko byagenda kose  dream boys izagitwara

  • woawwwwwww uziko buri gihe mba ntegereje amafoto yanyu niyo ni bindi binyamakuru byayashyiraho ariko ayanyu aba ari meza wagirango mba nibereyeyo. Congs to DeamBoyz, Jay and Bruce. Umuseke big up turabakunda. Ese ko amaradio yo mu Rwanda ntakiyumva online byagenze bite. Njyewe mba Hanze

  • Nta illuminati bane ujye muvuga ibyo muzi,. Dream Boyz ndabakunda cyane muzagitware ariko na Jay ndamwemera agitwaye nabyakira

  • NTABWO ARI STADE NTENYO NI “NENGO” MUZAKOSORE MAN

  • ni Ishimwe patrick i nyabihu iyi gumaguma ni iya JAYPOLLY birazwi.

Comments are closed.

en_USEnglish