Tags : RRA

Abashoye imari yabo mu Rwanda ngo “Amategeko y’imisoro arasobanutse”

Kuri uyu wa mbere Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority (RRA) cyahembye abasoreshwa b’indashyikirwa mu munsi mukuru w’Umusoreshwa, muri bo harimo Abanyarwanda n’Abanyamahanga, abaganiriye n’Umuseke bemeza ko u Rwanda rworohereza abasoreshwa. Robin C. Bairstow ni Umuyobozi Mukuru (Managing Director) wa Banki ya I&MBank ikorera mu Rwanda, ikigo ayobora cyahawe ishimwe ry’uko cyahize ibindi […]Irambuye

Amande acibwa abatatanze inyemezabuguzi ngo ni menshi ugereranyije n’icyaha, RRA

*Ngo nubwo ari inshingano y’umucuruzi gutanga inyemezabuguzi ni n’inshingano y’umuguzi kuyaka, *Amande acibwa utatanze inyemezabuguzi ngo arenze ku ikosa riba ryakozwe. Mu bukangurambaga bwo gukangurira abacuruzi kwitabira gusora no gutanga inyemezabwishyu bwatangijwe n’Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro kuri uyu wa kabiri, ngo hari abo basanze badakoresha uko biteganyijwe IBM nubwo ngo abitabiriye kuzikoresha ari benshi. Abacuruzi […]Irambuye

Muhanga: RRA yihanangirije abacuruzi badakoresha imashini ya EBM

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (R.R.A)  cyatangije  gahunda  yo gushishikariza abacuruzi  gukoresha imashini  za EBM (Electronic Billing Machine), mu rwego  rwo  kugaragaza ibyo bacuruje batanga inyezabuguzi ku bakiliya. Hashize imyaka ibiri Ikigo cy’imisoro n’Amahoro (R.R.A) gihaye abacuruzi imashini z’ikoranabuhanga (EBM ) cyane cyane ku bacuruzi biyandikishije ku musoro w’inyongeragaciro (TVA)  kandi  bafite igishoro rusange  cya miliyoni makumyabiri  […]Irambuye

RRA yinjije mu kigega cya Leta Miliyari 470.6 mu mezi

Kuri uyu wa kabiri, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugera mu Kuboza 2015 cyinjirije Guverinoma imisoro n’amahoro igera kuri Miliyari 470.6 z’amafaranga y’u Rwanda, n’imisoro y’uturere igera kuri Miliyari 13.4. RRA yavuze ko mu mezi atandatu gusa y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016, binjije imisoro igera kuri Miliyari […]Irambuye

Abasoreshwa nibajya hamwe muri PSF bizoroshya gukora ubuvugizi – Tushabe

Mu muhango wo gusinyana amasezerano y’imikoranire (MoU) hagati y’Ikigo k’igihugu cy’imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) n’Urugaga rw’abikorera (Private Sector Federation), Komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Authority, Richard Tushabe yasabye abasoreshwa batariyandikisha muri PSF kubikora kugira ngo habeho guhuza ibikorwa no kunoza imikoranire na Rwanda Revenue Authority. Mbere y’uko umuhango nyirizina utangira, Richard Tushabe yavuze ko […]Irambuye

RRA yibwe n’umukozi wayo miliyoni 56 ‘akayashyira kuri konti za

*Mazimpaka yamaze amezi 20 yiba amafaranga muri RRA nta we urarabukwa; *Gufatwa kwe, abadepite bakeka ko yaba yarabibwiye inshuti ze bikamenyekana; *Abadepite bafite impungenge ko n’abandi bakozi ba Leta baba babikora; *Ayo yibye yashyirwaga kuri konti za bashiki be,  ngo ntibyumvikana uko abakozi ba BNR bamusinyiraga * Yafashwe amaze kwiba miliyoni 56 z’amafaranga y’u Rwanda, […]Irambuye

RRA imbere ya PAC yemeye amakosa menshi yo kutita ku

*Miliyari 5 zamaze hafi imyaka 2 zitaragera kuri Konti ya BNR, ngo hari abariho bazikoresha mu nyungu zabo *Miliyoni 330 zakererejwe mu ma Banki naho miliyoni 20 zizimirira muri ECOBANK * Mu misoro ya 2014 RRA yakusanyije miliyari miliyari 806 ariko ngo muri raporo bavuze ko bakusanyije 838,4   Abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza Imisoro n’Amahoro, (Rwanda Revenue […]Irambuye

Kwitaba PAC batuzuye byatumye RSSB yangirwa kwisobanura

Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kamena, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwishingizi n’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), abayobozi bacyo ntibabashije kwisobanura ku byo bavuzweho na Raporo y’Umugenzuzi w’Imari kuko uretse gukerereza Abadepite ba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imari ya Leta (PAC), Umuyobozi wa RSSB, yitabye atari kumwe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, bityo babasubizayo. Umwe mu bakozi ba RSSB yabwiye […]Irambuye

Ba rwiyemezamirimo bakora imirimo iciriritse barahamagarirwa gusora

Mu mahugurwa ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority, RRA) cyahaye abakora imigati, ibinyobwa, ibikoresho bikoze mu byuma, mu mpu, ibyumba bugosheramo bakanatunganya imisatsi (Salon de coiffure) no muri za garage kuri uyu wa 27 Gashyantare yabasobanuriye ko buri wese ufite igikorwa cyunguka agomba kugira uruhare mu gutanga umusoro kandi bakanitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kazi […]Irambuye

Imisoro atishyuye ya miliyoni 220 yatumye RRA imufungira

Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2014 cyafatiye ingamba zikakaye ibikorwa by’ubucuruzi bya Ahoyezantije Louis birimo iguriro ‘Mari Merci Modern Market’ (Kabeza) ndetse n’akabari ke kitwa Stella Matutina nako kari Kabeza, mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro. Abakozi ba RRA ndetse na Polisi y’Igihugu […]Irambuye

en_USEnglish