Digiqole ad

Ba rwiyemezamirimo bakora imirimo iciriritse barahamagarirwa gusora

Mu mahugurwa ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority, RRA) cyahaye abakora imigati, ibinyobwa, ibikoresho bikoze mu byuma, mu mpu, ibyumba bugosheramo bakanatunganya imisatsi (Salon de coiffure) no muri za garage kuri uyu wa 27 Gashyantare yabasobanuriye ko buri wese ufite igikorwa cyunguka agomba kugira uruhare mu gutanga umusoro kandi bakanitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo ka buri munsi.

Drocelle Mukashyaka na mugenzi we basobanura amoko y'imisoro
Drocelle Mukashyaka na mugenzi we basobanura amoko y’imisoro

Umuyobozi wungirije ushinzwe iby’imisoro mu kigo cy’igihugu gishinjwe kwinjiza imisoro n’amahoro, Drocelle MUKASHYAKA yasobanuye akamaro ku musoro, avuga  ko ariwo ufasha Leta kurangiza inshingano zayo iba ifite. Yavuze ko iyo umuntu atangiye umurimo uwo ari wo wose ubyara inyungu agomba guhita atanga umusoro w’ipatante y’aho akorera kandi akabikora yumva ko arikwikorera.

Amafaranga y’ipatante yiyongera bitewe n’aho umuntu yahisemo gucururiza kuko mu cyaro hishyurwa ibihumbi bine (Frw 4000), mu mijyi isanzwe hakishyurwa ibihumbi bitandatu (Frw 6 000) ndetse n’ibihumbi umunani (8 000) mu mujyi wa Kigali ku mwaka iyo umuntu akora imirimo iciriritse.

Nkuko babigaragaje abenshi mu bahabwaga amahurwa wasanganga badasobanukiwe neza iby’imisoro batanga kuko hari n’ihuriro rikora iby’ubukorikori ryasabye ko ryahabwa amahurwa yo kubarura ibintu byose bakora kugira ngo babone aho bahera batanga imisoro mu rwego rwo kugira umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iby’imisoro mu kigo cy’igihugu gishinjwe kwinjiza imisoro n’amahoro, Drocelle MUKASHYAKA yasobanuye ko mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaturuka ku gukererwa gutanga imisoro, igihe batangiye gukora ngo bakwihutira kwiyandikisha bitarenze iminsi irindwi kugira ngo bahabwe nimero ibaranga mu gihe bagiye gusora.

Nyuma yo gusobanurirwa amoko y’imisoro n’uburyo itangwa, abahuguwe basabwe kwihutira kwiyandikisha, gutanga imisoro y’umwaka ushize wa 2014, gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura imisoro bifashishije za telefoni zabo ngendanwa ndetse no gukoresha imashini zigezweho (Eletronic Billing Machine) mu gihe batanga inyemezabwishyu.

Drocelle Mukashyaka yasabye abantu badakoresha ukuri mu gutanga umusoro ku bukode haba ku mazu cyangwa ibindi bikorwa bitandukanye ko barangwa n’ukuri kuko igihe cyose bafashwe babihanirwa bikomeye. Hatanzwe urugero ko hari igihe umuntu aba akodesha inzu runaka nk’ibihumbi 300 yajya ku murenge kwandikisha, akandikisha ko ayikodesha ibihumbi 100 gusa.

Ikindi kandi ni uko ngo amasezerano y’ubukode umuntu agomba kuyageza ku murenge bitarenze iminsi irindwi kandi igihe nta bantu barimo ugomba kubimenyekanisha ku murenge kugira ngo ubone uko uzishyura umusoro w’ubukode.

Abahuguwe bagaragaje ko nyuma yo gusobanurirwa ibijyanye n’imisoro bagiye kwitabira kurushaho kubikora nk’uko byasobanuwe na MUKANKWAYA Bernadette ukora urwarwa rw’ibitoki rwitwa Indakemwa. Kuri we yasanze nta kibazo imisoro itwaye kuko ngo n’iyo abakiriya babura, umuntu yishyura imisoro bitewe n’amafaranga akoresha n’ayo yinjiza.

Mu bantu bakora ibikorwa bito by’amafaranga ari hasi ya miliyoni 12 bishyura umusoro ubumbatanije aho kuva ku mafaranga 0 kugeza kuri miliyoni ebyiri nta musoro ujya muri RRA utangwa. Kuva kuri miliyoni 2 kugeza kuri miliyoni enye ngo hishyurwa ibihumbi 60.

Kuva kuri miliyoni 4 kugeza kuri miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda hishurwa ibihumbi 120, kuva kuri miliyoni zirindwi kugeza ku icumi hishurwa ibihumbi 210, naho kuva kuri miliyoni 10 kugeza kuri 12 hakishyurwa ibihumbi 300.

Abari hejeru ya miliyoni 12 bishyura gatatu ku ijana (3%) by’amafaranga bakoresha, naho abari hejuru ya miliyoni 50 bishyura ku ijanisha bagendeye ku nyungu nyakuri. Aya mafaranga yose yishyura buri tariki 31 Werurwe buri mwaka.

Abacuruzi bari bakurikiye ibisobanuro by'imisoro
Abacuruzi bari bakurikiye ibisobanuro by’imisoro
Abakora ubucuruzi buciritse bari bitabiriye amahugurwa
Abakora ubucuruzi buciritse bari bitabiriye amahugurwa

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ngenibaza ukuntu salon decaiffure batwaka ipatante 30.000 koko hano imusanze ngentabwo mbyumva salon ihagaze100.000nucuruza5000.0000mukaduca amwe mwagiye mutubabarira koko kd nkange nibwo natangirape nukuri mwaturenganura nukuripe nubwo mwakuraho 5000

Comments are closed.

en_USEnglish