RRA imbere ya PAC yemeye amakosa menshi yo kutita ku bya Leta no kuyakosora
*Miliyari 5 zamaze hafi imyaka 2 zitaragera kuri Konti ya BNR, ngo hari abariho bazikoresha mu nyungu zabo
*Miliyoni 330 zakererejwe mu ma Banki naho miliyoni 20 zizimirira muri ECOBANK
* Mu misoro ya 2014 RRA yakusanyije miliyari miliyari 806 ariko ngo muri raporo bavuze ko bakusanyije 838,4
Abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza Imisoro n’Amahoro, (Rwanda Revenue Authority, RRA) kuri uyu wa kabiri bitabye komisiyo y’abadepite bakurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta, bemeye amakosa menshi yagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ya 2013-14, ndetse bieyemeza kuyakosora.
Iyi raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta yagaragazaga ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinziza Imisoro n’Amahoro nk’ahantu hari ibibazo bikomeye byo kudacunganeza imari ya Leta, hakaba hari amafaranga atinda kugera kuri konti ya Banki Nkuru, ayari yabonywe n’Umugenzuzi ni miliyari eshanu zamaze iminsi 560 zitaragera kuri konti.
Umugenzuzi kandi yari yabonye amafaranga miliyoni 390 zakererejwe mu mabanki na miliyoni 20 zazimiriye muri Ecobank.
Andi makosa yari ahari ni ayo kutagira urutonde nyarwo rw’abasoreshwa mu gihugu hose, kudakata amafaranga yitwa “withholding tax” ku bigo byatsindiye amasoko muri RRA, hanagaragaye ikosa ryo kubeshya amafaranga yinjijwe mu misoro mu mwaka wa 2014, aho RRA yabwiye Leta ko yageze ku ntego kandi atari byo.
Ubwo Umuyobozi wa RRA, Richard Tusabe n’Umuyobozi ukuriye Inama y’Ubutegetsi muri icyo kigo, Yusuf Murangwa bari imbere y’abadepite bagize ‘Accountability Committee’ (PAC), bemeye amenshi mu makosa yagaragaye, biyemeza ko ubutaha atazasubira.
Richard Tusabe yasubije ibibazo by’abadepite kimwe ku kindi, aho bibaye ngombwa akunganirwa na Yusuf Murangwa.
Ku kibazo cy’amafaranga miliyari eshanu yamaze hafi imyaka ibiri ari mu kirere atagera kuri konti ya Banki y’Igihugu, Tusabe yavuze ko hahagaritswe abakozi bane hakekwa ko babikoze nkana kugira ngo bayabyaze umusaruro cyangwa ngo habayeho uburangare bukabije.
GTBank na yo yayatindandanye ngo habayeho kuyihanisha gutanga miliyoni zisaga 140 z’amafaranga y’u Rwanda kuko itubahirije amasezerano yagiranye na RRA, gusa abadepite basabye ko bitarangiraho ko yajyanywa mu nkiko n’abo bakozi bane ba RRA.
Hon Nkusi Juvenal ukuriye PAC, yavuze ko ibi bintu ari uburangare ati “Aya mafaranga abaye ari ayawe wamara imyaka ibiri utazi aho ari? Ibi ni uburangare bukabije.”
Hon Munyangeyo we yakoze imibare yihuse, asanga nibura umuntu wafashe ayo mafaranga asaga miliyari 5 akayashyira kuri conti ye mu myaka ibiri ngo yari amaze gusaruramo asaga miliyari 1,6 mu mafaranga y’u Rwanda.
Abadepite bagaragaje impungenge z’uko ayo mafaranga ya Leta n’andi ataramenywe mu bindi bigo Umugenzuzi atarageramo, yaba akoreshwa rwihishwa mu bucuruzi mu bwumvikane bw’abayobozi n’abakozi b’amabanki, bigatuma abaturage batabona ku gihe serivisi ayo mafaranga yari agenewe gukemura.
Umugenzuzi Mukuru, Obadiah Biraro, avuga ku kuba amabanki atindana amafaranga ya Leta, hakabaho uburangare mu kubyibutsa, ngo ni nk’uko ‘inkende itabazwa guca urubanza rw’ishyamba’ (yabogama), ngo ayo mafaranga banki ziba ziyafitemo inyungu, bityo ngo ni inshingano za RRA kuyakurikirana agatangirwa ku gihe.
Ayandi makosa yagaragajwe, amenshi yagiye asobanurwa bihura n’uko habayeho icyuho mu mategeko no kudakorana neza hagati y’Inama y’Ubutegetsi na Minisiteri y’Imari RRA itangaho raporo.
Gusa ibi Tusabe yavuze ko bigiye gukosorwa hakabaho gukorana hagati ya RRA n’Inama y’Ubutegetsi ndetse na Ministeri y’Imari, ahanini mu kugena intego zo gukusanya imisoro.
Muri ibyo by’imisoro, mu mwaka wa 2014 RRA yakusanyije amafaranga angana na miliyari 806, ariko muri raporo bavuga ko bakusanyije miliyari 838,4 ibintu abadepite babajije niba bijyanye no ‘Gutekinika’ kugira ngo Leta yumve ko RRA yakoze neza.
Gusa Tusabe yavuze ko nta bushake bwabayemo mu kwibeshya kuri iyi mibare, ahubwo ngo habayeho kwandika icyo kinyuranyo kabiri, ati “Ntabwo ari ugutekinika, ntitwageze ku ntego twari twihaye.”
Muri uyu mwaka w’Imisoro, RRA yiyemeje kuzakusanya agera kuri miliyari 974.
Tusabe yagize ati “Dufite intego yo kuzakusanya miliyari 1 000, aya mafaranga ntitwazayagezaho tukijegajega. Ndabizeza ko amakosa yagaragajwe tugiye kuyakemura, ntazasubira, sinzongera kugaruka hano tuvuga ibitaragezweho, ahubwo nzaza tuvugana ingamba zo gukusanya amafaranga menshi.”
Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
10 Comments
”…sinzongera kugaruka hano tuvuga ibitaragezweho, ahubwo nzaza tuvugana ingamba zo gukusanya amafaranga menshi.”’……
Ni mutabigeraho Nizereko Mutazirirwa mugaruka kwisobanura imbere ya PAC! Ahubwo muzahite musezera!
Ahubwo se RRA yahembye iki umukozi wa GT Bank wabibabwiye ko baziko amaze gutanga ayo makuru yanahise yirukanwa na MG wa GT Bank koko uriya mukozi RRA ntiyari ikwiye kumuha akazi kubw’urukundo rw’igihugu yanze gukomeze kwihererana amakuru yabonye yinyerezwa ry’umutungo wa leta ayabwira RRA babona aho bahera bishyuza GT Bank ndetse bayica namande bimuviramo kwirukanwa mukazi none araho habe no kumushimira. ubwo se ubutaha haruzavuga amakuru nkayo amaze kubona ibyabaye kuri mugenzi we nabo yaburiye ntibabihe agaciro?
Diane, don’t worry, humura buriya ibye barimo kubyigaho. Quand même ce qu’a fait cette personne ne peut pas passer inaperçu. Sinon, ça serait injuste. Attendons voir.
PAC ikomereze aho
Ese koko ibi bigo bya leta dore ko ari byose koko byose bihomba kuberako bicungwa nabi? Mwaretse kutubeshya koko mugatanga impamvu nyamukuru mukayisobanurira abanyarwanda aho guhora murano makinamico? Ese umuntu asanze harabantu babarimo imyenda kandi badafitiye ububasha bwo kwishyuza cyangwa kujyana mu butabera mwazabimenya gute?
UyuKaremera usaba ngo kuki abayobozi bakuriye abato bataryozwa…Ese byabifi bini amakuru yabyo ageze he? ntanukibivuga kirazira.Yabanje akatubariza ibyo bifi?
Ariko ubundi GT bank ijya kwiba umutungo w’igihugu ugera kuri million 20 ari iki cyayimaze ubwoba? None se bayirukanye mu Rwanda twabura bank tubitsamo? Njye ndumva nta mpamvu yo gukomeza kuyorora,uko ibyo ni ukurya imitsi y’abaturage.
Abayobozi ba RRA bigaragara ko batagishoboye gucunga umutungo wa leta. Kuba badahanwa bigaragaza intege nke mu guhana ibifi binini bimunga umutungo w’abanyarwanda.
Nyabuneka bayobozi bacu niba umuntu atanze amakuru, mujye mudufasha kubungabunga umutekano we. Buriya koko ntimubona ko uriya muntu watanze amakuru yo muri GT bank yatererenywe?
MUJYE MUVUGA IBYO MUZI MWE NABADEPITE BANYU. CYAKORA KABERUKA NIWE WARI UBASHOBOYE IGIHE YABABWIRAGA NGO REKA MBABWIRE BIKE NDABIZI NTIMWAPFA KUBYUMVA. NIBYO MUMISORO NTIMUBIZI. NONESE RRA YAHOMBYA LETA ITE IDACURUZA?? KUBA AMAFARANGA YARATINZE KUGERA KURI BANK NTIBIVUGA KUNYEREZA.
Yes, your are right: kuba frw yaratinze kugera muri BNR ntibivuga kunyereza, bivuga KWIBA !
mh!!! ntababwira nyine ntagikurikirana nukwirila tu twe dusoreshwa namande rugeretse
Comments are closed.