Digiqole ad

Abasoreshwa nibajya hamwe muri PSF bizoroshya gukora ubuvugizi – Tushabe

 Abasoreshwa nibajya hamwe muri PSF bizoroshya gukora ubuvugizi – Tushabe

Benjamin Gasamagera Perezida w’Inama y’Ubutegetsi muri PSF na Richard Tusabe umuyobozi wa RRA nyuma yo gusinya amasezerano y’imikoranire

Mu muhango wo gusinyana amasezerano y’imikoranire (MoU) hagati y’Ikigo k’igihugu cy’imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) n’Urugaga rw’abikorera (Private Sector Federation), Komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Authority, Richard Tushabe yasabye abasoreshwa batariyandikisha muri PSF kubikora kugira ngo habeho guhuza ibikorwa no kunoza imikoranire na Rwanda Revenue Authority.

Benjamin Gasamagera Perezida w'Inama y'Ubutegetsi muri PSF na Richard Tusabe umuyobozi wa RRA nyuma yo gusinya amasezerano y'imikoranire
Benjamin Gasamagera Perezida w’Inama y’Ubutegetsi muri PSF na Richard Tusabe umuyobozi wa RRA nyuma yo gusinya amasezerano y’imikoranire

Mbere y’uko umuhango nyirizina utangira, Richard Tushabe yavuze ko mbere nta masezerano yari hagati y’ibigo byombi yabagaho, ngo bakoranaga bashingiye ku itegeko.

Ibi ngo byatumaga nta mikoranire myiza ibaho cyane cyane ku byerekeye kumenya niba nta basoreshwa bakora amakosa bari muri PSF, ariko RRA ntibimenye kandi ariyo ishinzwe gusoresha.

Kuba ngo hari abasoreshwa bazwi na RRA ariko batariyandikishije muri PSF bigatuma batamenywa na buri ruhande.

Benjamin Gasamagera, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda yashimye imikoranire yari isanzwe hagati y’ibigo byombi ariko yongeraho ko ubu izarushako kunozwa.

Ikindi ngo ariya masezerano azafasha abikorera kumvikanisha ibibazo byabo nk’itsinda rimwe aho kugira ngo buri wese ugize ikibazo ajye akivuga ukwe.

Dushabe Richard Uyobora RRA yavuze ko byagorana cyane kugenda bagera kuri buri mucuruzi bamubaza ibibazo bye, ariko ngo ariya masezerano natangira kubahirizwa bizorohera buri ruhande gushyira mu bikorwa inshingano zarwo.

Ikibazo cy’uko umusoreshwa aramutse asora ariko atari mu Rugaga rw’abikorera (PFS) icyo byaba bitwaye, Tushabe Richard yasubije ko ubusanzwe Rwanda Revenue Authority itagomba gukorana na PSF gusa ku byerekeranye n’imisoro, ahubwo ngo bakorana no mu buvugizi no mu zindi nzego bigomba gukorana neza.

Ubu ngo abasoreshwa mu Rwanda bafite nomero yo gusora bita Tin Number ni ibihumbi 130.

Aba basoreshwa ngo babasha gusora ku buryo imisoro yinjira mu kigega cya Leta agira uruhare rwa 50% mu Ngengo y’imari y’igihugu.

Urugaga rw’abikorera ngo ubu rugizwe n’abanyamuryango bakabakaba ibihumbi 150.

NIZEYIMANA Peter
UM– USEKE.RW

en_USEnglish