Kwitaba PAC batuzuye byatumye RSSB yangirwa kwisobanura
Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kamena, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwishingizi n’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), abayobozi bacyo ntibabashije kwisobanura ku byo bavuzweho na Raporo y’Umugenzuzi w’Imari kuko uretse gukerereza Abadepite ba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imari ya Leta (PAC), Umuyobozi wa RSSB, yitabye atari kumwe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, bityo babasubizayo.
Umwe mu bakozi ba RSSB yabwiye Umuseke ko Faustin Nteziryayo umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi (Board of Directors Chairperson) atabashije kuboneka kubera impamvu y’uburwayi.
Hari hashize isaha abadepite bagize Komisiyo ya PAC bicaye bategereje ko abayobozi ba RSSB bahagera bagatangira kubahata ibibazo ku bijyanye n’amakosa y’imicungire mibi y’imari ya Leta yagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya 2013-14.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Dr Daniel Ufitikirezi n’abo bari kumwe bageze imbere y’abagize PAC, bababaza impamvu batari kumwe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi maze basubiza ko arwaye, Abadepite na bo babasaba gusubirayo bakazagaruka yabonetse.
Hon Nkusi Juvenal ukuriye PAC, yabwiye abanyamakuru ko inama y’Ubutegetsi mu bigo bya Leta, arirwo rwego ruyobora rugafata n’ibyemezo, bityo kuba urukuriye muri RSSB atabonetse, ngo nta makuru yuzuye bari kubona.
Visi Perezida wa PAC, Hon Karenzi Theoneste yabwiye Umuseke ko abayobozi b’Inama y’Ubutegetsi mu bigo bya Leta aribo bafata ibyemezo mu gushyira mu bikorwa imishinga ikomeye, by’umwihariko nka RSSB icunga amafaranga menshi y’igihugu, ngo uyu muyobozi atabonetse nta cyakorwa.
Yagize ati “Abakuriye inama y’Ubutegetsi ni abantu bakomeye bashyirwaho n’iteka rya Perezida, ni bo bafata ibyemezo bikomeye by’ubutegetsi, mu kigo nka RSSB cyavuzwemo ishoramari ritameze neza bagomba kuboneka bakabisobanura.”
Umuseke washatse kumenya icyo PAC ivuga ku kutubahiriza igihe byakozwe na RSSB kandi abayobozi aribo bavuga ko kubahiriza igihe ari indangagaciro yabo, maze Perezida wa PAC Hon Juvenal Nkusi avuga ko gukerererwa buri munyarwanda afite uko abibona ngo kuko kubahriza igihe ari indangagaciro ikwiye kuranga buri wese.
RSSB ni kimwe mu bigo 23 bya Leta bizitaba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze n’imicungire by’Imari ya Leta mu Nteko, Hon Nkusi akaba yavuze ko bitarenze ibyumweru bibiri iki kigo cyazongera gutumizwa kikaza kwisobanura.
Uwayoboraga RSSB yafunzwe kubera ibibazo mu micungire ya RSSB
Mme Angelique Kantengwa wayoboraga iki kigo yatawe muri yombi n’inzego za Polisi mu ntangiriro z’uyu mwaka, agezwa imbere y’urukiko aregwa kugira uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 1,6 no gutangira ibya Leta ubusa aho ngo yatanze 30 000$ kuri kompanyi yari yakoze neza isoko.
Gusa, tariki ya 03 Werurwe 2015 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Kantengwa arekurwa kubera impamvu z’uburwayi, rusaba ko atarenga umujyi wa Kigali, we yavugaga ko arwaye umugongo kandi mu Rwanda nta muganga wamuvura.
Kugeza ubu biraugwa ko ‘case’ ya Kantengwa ireba abayobozi benshi mu kigo cya RSSB kuko uyu mugore ngo atafataga umwanzuro wenyine mu bigendanye na biriya byaha akurikiranyweho ko yaba yarakoze akiri umuyobozi wa RSSB.
Ikigo cy’Ikigihugu gishinzwe kwakira Imisoro n’Amahoro, (RRA) kizitaba iyi komisiyo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kamena, cyo na RSSB, EWSA, REB, RBA n’ibindi bikaba biri ku rutonde rw’ibizisobanuro byatunzwe agatoki mu kunyereza cyangwa gukoreshwa nabi imari ya Leta.
By’umwihariko iyi raporo yavuze ko muri RSSB ubwaho hari igihombo cya miliyari 65 z’amafaranga y’u Rwanda.
Photos/A E Hatangimana/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
5 Comments
bazagaruke buzuye babazwe ibyo bakoze nabi kko ibyo bica ni ibya rubanda , maze bisubireho ibya rubanda bicungwe neza
ubwo ubutaha bazagaruka buzuye noneho batange ibisobanuro kuri PAC
Ese mwatubwira ikigo cya leta kitari mu gihombo ahubwo? byatuma turushaho gusobanukirwa.
Dr muri law ntabwo yayobora ikigo nka RSSB ngo kibure guhomba(Ndavuga president winama y’ubutegetsi)
ehhh na Muteteri se asigaye aherekeza Nyakubahwa mu gutanga ibisobanuro. Ntabwo byoroshye Rwesamihigo Uwampaye inka
Comments are closed.