Digiqole ad

RRA yibwe n’umukozi wayo miliyoni 56 ‘akayashyira kuri konti za bashiki be’

 RRA yibwe n’umukozi wayo miliyoni 56 ‘akayashyira kuri konti za bashiki be’

*Mazimpaka yamaze amezi 20 yiba amafaranga muri RRA nta we urarabukwa;

*Gufatwa kwe, abadepite bakeka ko yaba yarabibwiye inshuti ze bikamenyekana;

*Abadepite bafite impungenge ko n’abandi bakozi ba Leta baba babikora;

*Ayo yibye yashyirwaga kuri konti za bashiki be,  ngo ntibyumvikana uko abakozi ba BNR bamusinyiraga

* Yafashwe amaze kwiba miliyoni 56 z’amafaranga y’u Rwanda, ubu bikekwa ko yahungiye muri Tanzania,

* Aya mafaranga ntaragaruzwa kuko uyu mukozi basanze nta mutungo ufatika yasize.

Amazina y’uyu mukozi yari yakomeje kutavugwa mu biganiro n’abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), ariko Umuseke waje guhabwa amazina ye nyayo n’umwe mu bayobozi muri Rwanda Revenue ushinzwe imishahara, uyu mukozi wibye miliyoni 56 z’amafaranga y’u Rwanda akoresheje amayeri nyuma agahunga yitwa Mazimpaka Estarico, n’ubu ntarafatwa.

Hon Nkusi Juvenal asa n'ubabajwe n'uko ibya Leta bidacungwa neza
Hon Nkusi Juvenal uyobora Komisiyo ikurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta we na bagenzi be bagaragaje impungenge ko ibi byaba biba n’ahandi

Kuwa kabiri tariki 23 Kamena ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority, RRA) abayobozi bayo bitabaga abadepite bagize PAC, bavuze ko umukozi wabo yamaze amezi 20 yiba amafaranga ariko nta muntu urabimenya.

Richard Tusabe umuyobozi wa RRA, yavuze ko uyu mukozi yakoraga mu isahmi rishinzwe imishahara y’abakozi, akajya atanga lisiti ebyeri iy’ukuri n’indi irimo imibare mihimbano.

Amafaranga Mazimpaka Estarico yanyerezaga ngo yayashyiraga kuri konti za bashiki be, nyuma y’amezi 20 ubwo yafatwaga mu kwezi kwa Mata 2014, yari amaze kwiba amafaranga y’u Rwanda miliyoni 56 nk’uko uyu muyobozi yabivuze.

Uyu mukozi ngo yajyanaga impapuro nzima kuzisinyisha ariko akaba ngo yateguye izindi yahimbye ziriho amafaranga arenga izi akaba ari zo ajyana muri BNR nazo zasinyweho bihimbano. Aya mafaranga arengaho ngo yashyirwaga kuri konti za bashiki be kugira ngo bitagaragara ko hari amafaranga adasobanutse ajya kuri konti ye.

Tusabe yagize ati “Yabikoraga mu buryo bukomeye ku buryo twe twasinyaga ibizima agatwara ibindi biriho imibare ye.”

Tusabe yabwiye abadepite ko akimara kubona icyo kibazo no gukeka ko harimo amakosa, yasabye ibisobanuro uyu mukozi, undi na we ahita atanga ibaruwa isezera ku kazi, ku buryo nyuma y’igihe gito irwego rw’ubugenzacyaha bwa Police (CID) zamenye ayo makuru Mazimpaka yari amaze gutoroka.

Ibi ariko Tusabe yemera ko habayeho uburangare mu kujenjekera iyo dosiye kugera aho Mazimpaka ahunga adafashwe.

Ati “Wabyita uburangare kuba atarafashwe, ariko twari tutaramenya neza ko ibyo dukeka ari byo.”

Abadepite bagize PAC bamaze kumva uko ayo mafaranga yatwawe, bavuze ko hari impungenge ko Mazimpaka yaba yari afite imikoreranire n’abakozi bo muri banki bashiki be bari bafitemo konti, ndetse bashyira utubazo twinshi ku micungire y’andi mafaranga mu bigo bya Leta.

Hon Munyangeyo Theogene yagize ati “Niba ari uko system imeze, ni ikibazo. Niba umuntu utari umukozi wa Leta wa Leta yinjizwa muri system ntibimenyekane, nta gushidikanya ko atabibwiye abandi ngo na bo birire ku ifaranga rya Leta.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • “Ntamwonga ubura isato ibidahizwe” abasuma nibeshi cane. inosi igizwe nababeshi hamwe nabasuma gusa. igitangaje nuko nabarwanya abasuma uwobaraba neza, wosanga naba batera ( arabasuma nkabandi).

    • urakurikira kabisa ndakwemeye

  • Non ibyo nukubeshya abantu.none se nta historique bancaire babonaga?nimba se liste babaga basinye iriho wenda nka 2.000.000 nyuma kuri historique bakabona havuyeho 10.000.000 kuki batabikurikiranaga ngo bamenye aho yagiye.hari ubufatanye bwabagaho kumuntu ukora iyo mishahara nuwakurikiranaga compte.

  • Yibiye ba boss be baramucikisha ….mwitubesha

  • Ntimukatubeshye natwe Finance twarayize bihagije.
    Ariko ndumva harimo byinshi byo kwibazwaho:
    1. Ntabwo RRA ikoresha ANNUAL AUDIT ko ariyo ikunze kugaragaza ubujura bwabaye hakiri kare ?
    2.Nta bank statements RRA ijya kwaka buri kwezi ngo hakorwe igenzurwa rya Frw asigaye kuri Account ?
    3. Ubwo se mwakoreshaga uburyo bwa transfer cg Bank cheque mukoherereza imishahara abakozi banyu?

    Mucungire hafi n’Ushinzwe Imari !!

Comments are closed.

en_USEnglish