Digiqole ad

Abashoye imari yabo mu Rwanda ngo “Amategeko y’imisoro arasobanutse”

 Abashoye imari yabo mu Rwanda ngo “Amategeko y’imisoro arasobanutse”

Robin C. Bairstow ni Umuyobozi Mukuru (Managing Director) wa Banki ya I&MBank ati ‘amategeko y’imisoro mu Rwanda arasobanutse…’

Kuri uyu wa mbere Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority (RRA) cyahembye abasoreshwa b’indashyikirwa mu munsi mukuru w’Umusoreshwa, muri bo harimo Abanyarwanda n’Abanyamahanga, abaganiriye n’Umuseke bemeza ko u Rwanda rworohereza abasoreshwa.

Robin C. Bairstow ni Umuyobozi Mukuru (Managing Director) wa Banki ya I&MBank yahawe igihembo na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Amb Gatete Claver
Robin C. Bairstow ni Umuyobozi Mukuru (Managing Director) wa Banki ya I&MBank yahawe igihembo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb Gatete Claver

Robin C. Bairstow ni Umuyobozi Mukuru (Managing Director) wa Banki ya I&MBank ikorera mu Rwanda, ikigo ayobora cyahawe ishimwe ry’uko cyahize ibindi mu kubahiriza amategeko yo gusora muri 2015 (Best Compliant Taxpayer 2015).

Yatangarije Umuseke ati “Twatsindiye igihembo cya 2015, nishimiye kuba badushimiye, ni kimwe mu bintu duha agaciro gakomeye mu bucuruzi bwacu dukora, dufite amategeko akomeye ajyanye no kubahiriza imisoro muri I&MBank.”

Bairdtow yashimye cyane akazi gakorwa n’abo bakora, avuga ko mu byatumye bahembwa ari uko basorera ku gihe. Yashimye cyane Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri I&M Bank, avuga ko igikombe gikwiye kumwitirirwa kuko ari we wabigizemo uruhare n’abo bakorana, kuko batumye ngo I&MBank baba inyangamugayo n’abantu bubaha itegeko (honest and compliant).

Ati “Nk’abaturage ni inshingano zacu, nk’uko biri mu murongo wa Leta, tugomba kugira uruhare mu gusora ku gihe, tukumva inama z’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, tukajya inama, aho tutumva mu mategeko bakadusobanurira, twakoranye inama na bo, twishimira uko badusobanuriye amategeko twe turabyubahiriza, gusa.”

Umuyobozi wa I&MBank yavuze ko mu Rwanda hari amategeko meza y’imisoro, yorohereza n’abashoramari.

Ati “Buri wese numva yakumva akazi gakorwa mu kwagura amahame y’imisoro ni ikintu cy’ingenzi, hari amategeko yo gusora afasha abashoramari baza muri iki gihugu, ku bwanjye mbona ari akarusho mu gukurura abashoramari.”

Katan Samani, ukomoka mu gihugu cy’U Buhinde, ni Umuyobozi Mukuru wa Pearl Enterprise Ltd, ikorera mu Rwanda yavuze ko bazakomeza kuba indashyikirwa mu gusora kandi ngo igikombe bahawe kibahaye imbara nshya zo gukomeza gukora neza no mu myaka iri imbere.

Yavuze ko u Rwand ari igihugu gikorera mu mucyo mu nzego zose, akaba ngo yishimira kuba ahari nk’umuturage, kandi ngo bimuhesha ishema.

Ati “Twakomeje kujya dusora ku gihe, kandi twirinze kugabanya imisoro dutanga aho dusorera, dutanga umusoro dusabwa wose. Ibi bizadufasha gutera imbere, muri kampani yacu.”

Katan avuga iki kuri Politiki y’imisoro mu Rwanda? Ati “rwose ni iyo kwishimira, yoroheye buri wese kuyumva kandi mu bijyanye n’imisoro bagerageza kugufasha gusobanukirwa, aho utumva.”

Aba basoreshwa kimwe n’abandi bahawe amashimwe y’uko bitwaye neza cyangwa bakaba abafatanyabikorwa ba RRA mu gusora neza, bafite intego yo kubera abandi urugero kugira ngo na bo batere ikirenge mu cyabo.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA cyakusanyije imisoro ingana na miliyari 1001,3 mu mwaka w’imisoro 2015/16 ndetse n’imisoro y’uturere igera kuri miliyari 40,4. Iki kigo gifite “urukiramende” nk’uko Umuyobozi wacyo Richard Tushabe yabitangaje kuri uyu wa mbere, rwo gukusanya miliyari 1084,4 nk’imisoro mu mwaka w’imari 2016/17, ndetse n’imisoro y’uturere igera kuri miliyari 49,2 nk’intego iki kigo cyahawe na Leta.

Katan Samani, ukomoka mu gihugu cy’U Buhinde, ni Umuyobozi Mukuru wa Pearl Enterprise Ltd ahabwa igihembo na Yusuf Murangwa Umuyobozi w'Ikigo cy'Ibarurishamibare mu Rwanda
Katan Samani, ukomoka mu gihugu cy’U Buhinde, ni Umuyobozi Mukuru wa Pearl Enterprise Ltd ahabwa igihembo na Yusuf Murangwa Umuyobozi w’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda
Robin C. Bairstow ni Umuyobozi Mukuru (Managing Director) wa Banki ya I&MBank ati 'amategeko y'imisoro mu Rwanda arasobanutse...'
Robin C. Bairstow ni Umuyobozi Mukuru (Managing Director) wa Banki ya I&MBank ati ‘amategeko y’imisoro mu Rwanda arasobanutse…’
Katan Samani, Umuyobozi wa Pearl Enterprise mu Rwanda ngo ashimishwa no kuba mu Rwanda
Katan Samani, Umuyobozi wa Pearl Enterprise mu Rwanda ngo ashimishwa no kuba mu Rwanda
Muri uyu munsi w'Umusoreshwa ufite insanganyamatsiko 'Kwibwiriza gusora inkingi yo kwigira' Minisitiri w'Intebe  Anastase Murekezi yari Umushyitsi Mukuru
Muri uyu munsi w’Umusoreshwa ufite insanganyamatsiko ‘Kwibwiriza gusora inkingi yo kwigira’ Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yari Umushyitsi Mukuru

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Rujugiro ntiyashoye make.

Comments are closed.

en_USEnglish