Digiqole ad

Imisoro atishyuye ya miliyoni 220 yatumye RRA imufungira

Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2014 cyafatiye ingamba zikakaye ibikorwa by’ubucuruzi bya Ahoyezantije Louis birimo iguriro ‘Mari Merci Modern Market’ (Kabeza) ndetse n’akabari ke kitwa Stella Matutina nako kari Kabeza, mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro.

Akabari ka Stella Matutina kashyizweho ingufuri
Akabari ka Stella Matutina kashyizweho ingufuri

Abakozi ba RRA ndetse na Polisi y’Igihugu ishami ryo kwaka imisoro nibwo ryabasuye rifatira ubukode bw’iri soko ndetse banafunga akabari ka Stella Matutina.

Ibikorwa byose by’iri soko byakodeshejwe n’ikompanyi yitwa Supplies Ltd nyuma yo gutanga akayabo ka miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’Imyaka itanu. Rwanda Revenue Authority,RRA, ivuga ko Ahoyezantije Louis atajya atanga imisoro aho abereyemo Leta  ibirarane bisaga miliyoni 220.

Kuri iki kibazo RRA yafashe umwanzuro wo gufatira ubukode bw’iri soko aho kujya bishyura Ahoyezantije ahubwo bakajya bishyura Leta kugeza igihe Miliyoni 220 zizashiriramo.

Ngayawira Patrick umwakirizi mukuru w’imisoro muri RRA avuga ko uyu musoreshwa ari mu bafite ibirarane bari ku rutonde rwa mbere ruriho abantu 108 bityo itegeko rikaba ryemerera Leta gufatira imitungo atakwishyura imitungo ikaba yatezwa cyamunara.

Uyu mugabo kandi ngo ari mu babanje kuburirwa ariko akavunira ibiti mu matwi aho kugira ngo atangarize RRA ibibazo yagize.

Ngayawira ati “Iyo aza kuba yaraje akumvikana n’ubuyobozi wenda akatubwira ibibazo yagize ntituba twaje hano, urabona ko afite imitungo myinshi ariko ntituzi niba hari ikindi ayikoresha.”

Muri iki gikorwa abakodesha mu iguriro rye ntibazabangamirwa, icyo bategekwa ni ukwishyura amafaranga mu isanduku ya Leta, kuko iguriro ryo ntiryafunzwe, hafunzwe akabari gusa.

Ngayawira avuga ko Leta ifitiwe ibirarane bya Miliyari 55 ariko RRA ikaba imaze kugaruza agera kuri miliyari ebyiri kandi bakaba bizeye ko mu mpera z’uyu mwaka bazaba bamaze kwishyurwa menshi.

Gahunda yo kwishyuza abatarishyuye imisoro ikaba ireba cyane cyane abaherutse gusohoka ku rutonde rw’abasoreshwa babereyemo Leta imisoro myinshi.

Umwakirizi mukuru w'imisoro Ngayawira  Patrick
Umwakirizi mukuru w’imisoro Ngayawira Patrick
Iguriro yari afite
Iguriro yari afite
Isoko ryitwa Marie Merci Modern Market
Isoko ryitwa Marie Merci Modern Market

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ngaho da! ariko koko mwokabyara uyu ko ari umusoreshwa mu nini kuki mutamukurikirana umunsi ku wundi!? gusa tu ku mushyira ku ka rubanda nibyo bibaye byiza kweri? Yiyambaza Bikira Mariya Nyina Wa Jambo! azabigaruza tuuu!

  • @ uwiyise Nyina wa Jambo

    Icyo nemeranya nawe ni ukwibaza igituma RRA itakurikiranye hakiri kare uyu musoreshwa bikarinda aho bigera hariya kuko hari n’amakuru avugwa ko ririya soko rishobora kuba ryaragurishijwe none uwariguze akaba agiye mu gihirahiro. Ubwo se RRA yarihe? Ni uburangare cyangwa ni ugukingira ikibaba harimo yenda na ruswa n’ikimenyane? Iyi si inkuru mu by’ukuri yari ikwiye gica igikuba kuko byakagombye kuba byarakozwe kera, amategeko agakurizwa nta kujenjeka! Auditor General na PAC n’izindi nzego bireba bazakuriranire hafi imikorere ya RRA mu kugaruza imisoro idatangirwa igihe, hagashira imyaka n’imyaniko kandi abayirimo bafite ubwishyu bigaramiye mu gihe wenda abarimo ubusa busa babuzwa amahwemo.

    Naho Bikira Mariya sinzi ko yemera cyangwa agakorana n’abica amategeko y’igihugu, harimo no kutishyura imisoro!!!

  • Urakoze wowe Kalisa ku bw’igitekerezo cyawe.Bikira Mariya ntabwo akorana n’Abatumvira.Agendera mu kuri.Hari aho dusaba inema yo kumvira abadutegeka.

  • Business ko ikaze! Gutangira ni ibibazo…nabo dukeka ko bagezeyo nabo bijya ibagora gusora? Nyamara mugabanye imisoro kuko irahanitse….ndetse ko za institutions z ubukungu kw isi nka IMF zabisabye vuba aha la!

Comments are closed.

en_USEnglish