Digiqole ad

Amande acibwa abatatanze inyemezabuguzi ngo ni menshi ugereranyije n’icyaha, RRA yo ngo igamije kwigisha

 Amande acibwa abatatanze inyemezabuguzi ngo ni menshi ugereranyije n’icyaha, RRA yo ngo igamije kwigisha

Abakozi ba Rwanda Revenue babazaga umucuruzi copy y’inyemezabwishyu yatanze uyu munsi

*Ngo nubwo ari inshingano y’umucuruzi gutanga inyemezabuguzi ni n’inshingano y’umuguzi kuyaka,

*Amande acibwa utatanze inyemezabuguzi ngo arenze ku ikosa riba ryakozwe.

Mu bukangurambaga bwo gukangurira abacuruzi kwitabira gusora no gutanga inyemezabwishyu bwatangijwe n’Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro kuri uyu wa kabiri, ngo hari abo basanze badakoresha uko biteganyijwe IBM nubwo ngo abitabiriye kuzikoresha ari benshi.

Abakozi ba Rwanda Revenue babazaga umucuruzi copy y'inyemezabwishyu yatanze uyu munsi
Abakozi ba Rwanda Revenue babazaga umucuruzi copy y’inyemezabwishyu yatanze uyu munsi

Abacuruzi bo baravuga ko nubwo amande ari ngombwa ku muntu utatanze inyemezabwishyu ariko ngo bacibwa menshi ku utayitanze ku buryo ngo ataba ahwanye n’icyaha cyakozwe.

Ubu bukangurambaga bwakozwe n’ abakozi ba Rwanda Revenue Authority, aho bagiye basura  aho abacuruzi bakorera bareba ko bubahiriza amategeko mu gusora.

Ibyibanze barebaga ni ukureba ko umucuruzi atanga inyemezabwishyu, kureba ko umucuruzi afite inomero iranga usora, bakanareba ko abacuruzi bakoresha neza akamashini gakoreshwa mu gutanga inyemezabwishyu ka Electronic Billing Machine (EBM).

Komiseri wungirije ushinzwe abasora bato n’abaciriritse,  Richard Dada yavuze ko muri ubu bukangurambaga bakoze hari abo basanze bakoresha nabi aka kamashini ndetse n’abandi batayikoresha.

Ati: “ Hari abazifite bazibitse badasohora inyemezabuguzi, cyangwa bakazitanga ari uko abaguzi bazibasabye cyangwa se ari uko hari umukozi wa Rwanda Revenue Authority uhageze. Hari n’abandi  niyo batanze inyemezabuguzi batagaragaza igicuruzo nyacyo ku byo bacuruje.”

Akomeza avuga ko nubwo abo bagaragaye ariko ko bidakuyeho ko umubare w’abitabira gukoresha akamashini gatanga inyemezabwishyu kandi bagakoresha neza wiyongereye.

Richard Dada akangurira abagura n’abarangura kwaka inyemezabwishyu ijyanye n’ibicuruzwa baguze babigira umuco.

Akomeza avuga ko nubwo ari inshingano ku mucuruzi gutanga inyemezabwishyu, ngo ni inshingano ku muguzi cyangwa umuranguzi kwaka inyemezabwishyu ijyanye n’ibicuruzwa yahawe.

Ati: “Ni inshingano rero ku bacuruzi ariko ni ninshingano ku baguzi gusaba inyemezabuguzi ijyanye nibyo baguze cyangwa baranguye.”

 

Amande ngo arenze uburemere bw’icyaha 

Abacuruzi twaganiriye nyuma yo gusurwa n’Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro bavuga ko ari ngombwa gutanga inyemezabwishyu ngo kuko ari ukubaka igihugu.

Mukansanga Domitila umucuruzi  Nyabugogo yagize ati: “Gukoresha EMB ntacyo bidutwaye kuko umusoro tugomba kuwutanga, kandi gutanga umusoro ni ingenzi ni ukubaka igihugu.”

Mukansanga yavuze ko amande acibwa umuntu utatanze inyemezabwishyu ari hejuru cyane, ngo atandukanye n’ikosa umuntu aba yakoze. Ati : “Amande ni menshi cyane, arakabije cyane, hari nk’igihe babaca nka miliyoni 5.”

Munyaneza Emmanuel nawe ni umucuruzi yagize ati  “Amande hari igihe aba atajyanye n’ikosa. Ushobora kugurisha ikintu cy’amafaranga 1000 wenda basanga utatanze inyemezabwishyu bakaguca miliyoni 5, cyangwa arenze bitewe n’icyiciro urimo. Miliyoni eshanu n’icyo kintu cy’amafaranga 1000 utatangiye inyemezabwishyu ntabwo biba bihuye harimo itandukaniro.”

Aba bacuruzi bumva ngo bajya baca amande bakurikije uko igicuruzwa umuntu yatanze nta nyemezabwishyu kingana, ngo ni byo byaba ari byiza.

Richard Dada we avuga ko amande acibwa abacuruzi badasora ari hagati ya miliyoni 5 na miliyoni 20.

Ati: “Ibihano biteganyijwe bishingira ku gicuruzwa, cyangwa se Turn over umucururuzi afite ku mwaka. Bikaba biri hagati ya Frw 5.000.000 na 20.000.000. Hakaba n’ibihano bijyanye no kudakora imenyekanishamusoro biba bicishirije.”

Akomeza avuga ko aya mande ikiba kigenderewe cyane atari uguhana ahubwo ari ukwigisha. Ati: “Ikiba kigamijwe ntabwo kuba ari uguhana, ikiba kigamijwe ni ukwigisha.”

Ubu bukangurambaga bwahereye mu Mujyi wa Kigali, Nyabugogo, ngo ikigamijwe si uguhana, ngo ikigamijwe ni ukwigisha no kuganira no kumenya ibibazo byaba birimo kugira ngo abacuruzi bakomeze kwitabira gusora.

Abakozi ba Rwanda Revenue Authority bavumbuye ko abantu batanga inyemezabwishyu zitajyanye n'igicuruzwa bacuruje
Abakozi ba Rwanda Revenue Authority bavumbuye ko abantu batanga inyemezabwishyu zitajyanye n’igicuruzwa bacuruje
Richard DADA Komiseri wungirije ushinzwe abasora bato n'abaciriritse yavuze ko abitabira gukoresha EBM biyongereye
Richard DADA Komiseri wungirije ushinzwe abasora bato n’abaciriritse yavuze ko abitabira gukoresha EBM biyongereye

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish