Tags : Robert Mugabe

Mugabe ngo ntabwo aba asinziriye mu nama, aba aruhura amaso

Umuvugizi wa Perezida Robert Mugabe avuga ko iyo uyu mukuru w’igihugu cya Zimbabwe ahumirije mu nama zitandukanye ataba asinziriye nk’uko bamwe babivuga ahubwo ko aba ari kuruhura amaso kubera urumuri rwinshi. Perezida Robert Mugabe akunze kugaragara mu nama zikomeye yakase igitotsi ndetse no mu nama yiga ku bukungu bw’Isi (World Economic Forum) yabereye muri Afurika y’Epfo […]Irambuye

Zimbabwe: Perezida Mugabe ngo azongera yiyamamaza mu matora ya 2018

Kuri uyu wa gatandatu, ishyaka Zanu-PF rya Perezida Robert Mugabe ryamwemeje nk’umukandida nanone uzarihagararira mu matora ya 2018. Mugabe ubu ufite imyaka 92, ni Perezida wa Zimbabwe kuva mu 1987, gusa kuva mu 1980 yasaga n’aho ariwe uyoboye kiriya gihugu nyuma yo kukibohora ku bukoloni bw’Abongereza. Mu 2018, Mugabe aramutse atowe ku myaka 94 yazasoza […]Irambuye

Zimbabwe: Mugabe atanga impamyabumenyi hari abanyeshuri bamusabye kwegura

Umwe mu banyeshuri ba Kaminuza yatwawe n’abantu batazwi ubwo yazamuraga icyapa gisaba Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe kwegura, aho yatangaga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije kaminuza. Perezida Mugabe yatangaga impamyabumenyi ku banyeshuri ibihumbi barangije Kaminuza, mu ishuri ryitwa National University of Science of Technology, mu mujyi wa Bulawayo, mu majyepfo ya Zimbabwe, nibwo itsinda ry’abanyeshuri bakoraga […]Irambuye

Zimbabwe: Leta yafashe umwanzuro wo guhagarika imirimo 25 000

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi muri Zimbabwe, yatangaje ko Leta igiye kuvanaho imirimo 25 000 yari isanzwe iriho mu kazi ka Leta kubera ko nta bushobozi buhari bwo guhemba abayikoragamo nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyegemiye kuri Leta Herald Newspaper. Patrick Chinamasa, Minisitiri w’Imari muri iki gihugu yabwiye abagize Inteko Nshingamategeko ko imishahara na bimwe mu byagenerwaga abakozi ba […]Irambuye

Ku bihuha by’uko yapfuye: R. Mugabe ati ‘Yego nari napfuye,

Kuri uyu wa Gatanu muri Zimbabwe hiriwe igihuha cyari cyatangajwe na kimwe mu binyamakuru byo muri iki gihugu ko Perezida Robert Mugabe yitabye. Uyu mukuru w’igihugu uzwiho gushyenga yabwiye Abanyamakuru ko ibyavuzwe byari ukuri nk’uko bikunze guhwihwiswa. Ati “ Yego ni byo nari napfuye ariko nazutse nk’uko nsanzwe mbigenza.” Kuri uyu wa Gatandatu kandi, Perezida […]Irambuye

Zimbabwe: Abakomeye mu bafashije Mugabe kugera ku butegetsi batawe muri

Igipolisi cyo muri Zimbabwe kiratangaza ko cyaraye gitaye muri yombi umwe mu bahagarariye abaagize uruhare mu rugamba rwo kurwanira ubwigenge bw’iki gihugu baherutse kwita Mugabe umunyagitugu udashaka kurekura ubutegetsi. Douglas Mahiya, uvugira ihuriro ry’aba ba ‘Ancient Combattants’ bafashije Mugabe kugera ku butegetsi, yatawe muri Yombi kuwa Gatatu w’iki cyumweru nyuma y’aho mu cyumweru gishize yari […]Irambuye

Zimbabwe: Mugabe yavuze ko atiteguye kuva ku butegetsi

Mu ijambo Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yagezaga ku bahoze ari abarwanyi “Ancient Combattants” (ba Sekombata) bafatanyije kurwanira ubwigenge, ariko bakaba bamwe muri bo baratangaje ko batamushyigikiye, yavuze ko atiteguye kuva ku butegetsi, ndetse ko abanditse ibaruwa y’uko batamushyigikiye bazahanwa. Perezida Mugabe uheruka mu nama rusange y’Abakuru b’Ibihugu bya Africa i Kigali, yanenze cyane bamwe […]Irambuye

Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ageze i Kigali kuri uyu wa 14 Nyakanga ahagana saa kumi n’imwe n’igice, aje mu mirimo y’inama ya 27 y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe iteraniye i Kigali. Mugabe niwe muyobozi wa mbere mu bayobora ibihugu biri muri African Union ugeze mu Rwanda kwitabira iyi nama. Uyu muyobozi yahagurutse n’indege kuri […]Irambuye

en_USEnglish