Digiqole ad

Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali

 Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali

Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ageze i Kigali kuri uyu wa 14 Nyakanga ahagana saa kumi n’imwe n’igice, aje mu mirimo y’inama ya 27 y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe iteraniye i Kigali. Mugabe niwe muyobozi wa mbere mu bayobora ibihugu biri muri African Union ugeze mu Rwanda kwitabira iyi nama.

Perezida Robert Mugabe ku kibuga cy'indege cya Kigali
Perezida Robert Mugabe ku kibuga cy’indege cya Kigali

Uyu muyobozi yahagurutse n’indege kuri iki gicamunsi aje i Kigali mu nama y’abayobozi ba Africa harimo ihuza bamwe muri bo itangira ejo kuwa gatanu.

Robert Mugabe w’imyaka 92 asanzwe ari mu bagize bureau y’umuyobozi w’Umuryango wa Africa yunze ubumwe (Chairperson) anahuriyemo na Perezida Kagame we urimo nk’umuyobozi.

Umwaka ushize akaba ari we wari umuyobozi (Chairperson) w’Umuryango wa Africa yunze ubumwe, kuri manda y’umwaka umwe itorerwa, ubu akaba yarasimbuwe na Idriss Déby.

Biteganyijwe ko Perezida Mugabe azitabira zimwe mu nama zizabanziriza iz’abakuru b’ibihugu ziteganyijwe muri Weekend kuva kuwa gatandatu.

Akigera i Kigali yahise ajyanwa kuri Radison Blu Hotel muri Kigali Convention Center ahari kubera kandi inama zinyuranye zijyanye n’inama ya 27 y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa.

Mu nama nk’izi zabanje Perezida Robert Mugabe yakunze kuzivugiramo amagambo akarishye ko busumbane mu gufata ibyemezo ku izi.

Mu nama nk’iyi umwaka ushize i Addis Ababa yabwiye ati “Hari abantu bagitekereza ko kuko bo ari abera twe tukaba abirabura ntidushobora kungana, ubusumbane mu nama y’umutekano y’Umuryango w’Abibumbye nta njyana bufite… byari bikwiye guhagarara….Bwana Ban Ki-moon ugende ubabwire bwa nyuma ko ubutumwa bwa hano ari uko dukwiye kugira uburinganire mu kanama k’umutekano ka UN.”

Aganira n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Minisitiri Louise Mushikiwabo yatangaje ko Ban Ki-moon nawe azagera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu aho azagirana ibiganiro na bamwe mu bayobozi ba Africa by’umwihariko ku bibazo bya Sudan y’amajyepfo.

Robert Mugabe asize mu gihugu cye mu myigaragambyo yakwirakwiriye mu gihugu cyose guhera tariki 06 Nyakanga y’abakozi bamagana ubutegetsi bwa Zanu-PF ngo butabashije guhemba abakozi umushahara w’ukwezi kwa gatandatu.

Perezida Mugabe, mu Ukuboza uyu mwaka azagira imyaka 29 ari Perezida wa Zimbabwe.

Yakiriwe na Amb Francis Gatare umuyobozi mukuru wa RDB
Yakiriwe na Amb Francis Gatare umuyobozi mukuru wa RDB
Mugabe n'abo bazanye bahawe ikaze mu Rwanda
Mugabe n’abo bazanye bahawe ikaze mu Rwanda
Amafoto Umuseke wabashije gufata ni ay'imodoka zatwaye uyu muyobozi zimuvana ku kibuga cy'indege
Amafoto Umuseke wabashije gufata ni ay’imodoka zatwaye uyu muyobozi zimuvana ku kibuga cy’indege, hejuru ku ifoto haragaragara igice cy’inyuma cy’indege yamuzanye
Ivatiri yari itwaye uyu muyobozi ivuye ku kibuga cy'indege
Ivatiri yari itwaye uyu muyobozi ivuye ku kibuga cy’indege
Niwe Perezida wa mbere uje muri iyi nama, abenshi bategerejwe kuwa gatanu no kuwa gatandatu
Niwe Perezida wa mbere uje muri iyi nama, abenshi bategerejwe kuwa gatanu no kuwa gatandatu
Mu modoka ziherekeza abayobozi hagomba kuba harimo na 'Ambulance'
Mu modoka ziherekeza abayobozi hagomba kuba harimo na ‘Ambulance’
Yahise yerekeza kuri Kigali Convention Center
Yahise yerekeza kuri Kigali Convention Center

Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE & PPU

UM– USEKE.RW

42 Comments

  • Yea musaza agomba kuza hakiri kare..

  • Ibaze kuyobora leta idashobora guhemba abakozi bayo kuko abazungu baguhagarikiye imfashanyo!!!!! Niba Africa tudahinduye imikorere kwigenga kwacu kuri kure

    • @KAka impamvu uvuga gutyo nuko wemera ibyo ibinyamakuru by;’abazungu bivuga kuri Mugabe kuko bitamukunda. Ariko ntabanturage bafite infrastructure zikomeye nka Zimbabwe. Uziko iguhugu cye kiri mubya mbere ku isi bifite umubare mu nini wa bantu bize amashuri menshi ? MUgabe ni umuyobozi mwiza cyane akunda abaturage be agakunda na Africa icyo azira ni nk’icyo Kaddafi yazize. Rero abanyafurika tukwiye kumenya real situation aho kumva ibyo abazungu batugaburira mu matwi.

      Ubu Mugabe akorana ubucuuruzi na China nubwo USA na Europe ba bamwanze kuko azi ubusambo bwabo……

      Mugabe ni Intwari ya AFRIKA uzarebe uko abaturagebe bamukunda…….

    • Kaka we kwigaragambiriza ibitagenda n’akarengane bibaye byemewe Abantu bahora mu mihanda! Si urwa Zimbabwe gusa ni urwa hose,naba nabo bashobora kuyikora. Hari ibihugu utahingutsa iryo jambo

      • U Rwanda twemera imyigaragambyo twategetswe.KK wacu,Rosa wacu.

  • Karibu sana umusaza Mugabe!
    Njyewe ndakwemera cyane
    Niba utegetse imyaka myinshi uramaze

  • Niba 72% ya African Union budget tuyihabwa n’abazungu, Africa iracyafite ikibazo gikomeye. Nibura abaperezida bazitabira iyi nama, bizirike umukanda kugira ngo nibura African Union ibashe kwihaza idasabirije inkunga.

  • Twese dushyigikiye developements z’ibihugu byose by’africa, ariko na none ntiturebe cyane I burayi ,America. …….ngo twaba nkabo, usomye amateka atubwira ko America yatangiye iterambere mu myaka 500 ishize kandi nabo hari bimwe batarageraho kandi bakabisaba abayobozi ba Africa, imyaka 50 Africa ibonye ubwigenge haracyari kare.
    Ibaze nawe kuva wavuka nturarya ngo uhage none perezida arakwizeye aguhaye akazi, ubwose wahita utangira kumurwanya cg wabanza warya, ukazamura famille. …..abo bazungu byabafashe imyaka myinshi kumva ko uzubaka inzu umunsi umwe bizana ibibazo. Niyo mpamvu ibyo bihugu bizahora mu ntambara (ibihugu byihutisha developements) byica abaturage benshi, nibagende buhoro bazabigeraho.

    • @basare, ibyo uvuze rwose nibyo. Abanyafurika bamwe barashaka kwigereranya n’ Amerika n’Uburayi kandi ibyo bihugu byo kuri iyo migabane bimaze imyaka irenga 500 byiyubaka mu iterambere. Kuba hari aho ibyo bihugu bigeze ni uko byatangiye kera.

      Ntabwo rero ibihugu bya Afurika nk’u Rwanda byabonye ubwigenge muri1962 akaba aribwo bitangira inzira yo kwiteza imbere, byavuga ko byakererewe cyane kugera ku byo abanyaburayi n’abanyamerika bagezeho. Abayobozi b’Abanyafurika bakwiye kwiyumvisha ko icya mbere na mbere bagomba gukora ari ugukunda abaturage babo bakabaha uburenganzira bwabo bwose, noneho bakabasaba gufatanya mu gukorera hamwe no gushaka icyabateza imbere.

      Ibyo rero bisaba ko bagenda bategura/bakora gahunda z’iterambere ziringaniye noneho uko buri mwaka utashye bakareba ibyagezweho n’ibitaragezweho, bagashaka impamvu batabigezeho hanyuma bakiga n’uburyo bakoresha ngo bigerweho.

      Bizafata igihe kirekire Abanyafurika kugera ku byo abanyaburayi n’abanyamerika bafite ubu. Ntabwo bishoboka ko ibyo bihugu byo mu Burayi n’Amerika ibyo bigezeho ubu nyuma y’imyaka 500 twebwe abanyafurika twabigeraho nyuma y’imyaka 55 gusa. Nitwirukanka cyane dushobora gufatwa n’impumu tukitura hasi tugakomereka cyangwa tukanavunika, bya bindi dushaka tukabibura. Ahubwo twari dukwiye kugenda ku ntambwe nyayo iringaniye ariko tukagera iyo dushaka kujya.

      Mu Rwanda turimo turatera imbere, yego nibyo, ariko kandi tugomba kureba neza niba koko ibyo twita gutera imbere bijyanye n’ibyo abaturage b’igihugu bakeneye ngo babeho neza. Kubaka amazu y’akataraboneka no gutunga imodoka nziza zigezweho ntabwo aribyo byerekana ko igihugu cyateye imbere. Nta n’ubwo gutunga Smartphone aribyo byerekana ko igihugu cyateye imbere. Iterambere ahubwo rigaragazwa n’uko iyo ugeze mu gihugu runaka usanga abaturage bafite imibereho ishimishije muri rusange, ukabona bafite ibyo kurya ntawicwa n’inzara, ukabona abaturage bafite ubushobozi mu kwivuza ntawicwa no kubura uko ajya kwivuza, ukabona abaturage bafite ubushobozi bwo kujya mu mashuri bakiga neza hagasohoka abanyabwenge, ugasanga abaturage bafite umuco wabo bakomeyeho kandi bawusigasiye, ugasanga abaturage barishyira bakizana nta vangura rikorwa kandi bafite uburengazira bungana ku byiza binyuranye by’igihugu, Ugasanga abaturage bishimiye ubuyobozi bwabo kandi ubwo buyobozi bukaba bushingiye kuri Demokarasi nyayo itajegajega,ugasanga abaturage bafite imitekerereze iri ku rwego rwo kurenga amakimbirane, kandi iyo mitekerereze ikaba iri no ku rwego rwo kudashaka indonke zibangamiye abandi.

  • Umuseke najyaga mbemera none mpise mbaca amazi rwose. kuduha amafoto mwafatiye kuri television koko? yayayay! nonese umufotozi wanyu bamwimye uruhushya rwo kujya kukibuga i Kanombe?

    • Nonese Gashugi niba bakajije umutekano bakabakumira babigenze gute? Ahubwo uyu mupaparazi ntakwatagize.

  • Ko uyu Muprezida yakiriwe n’inzego ziciritse ra!! nta na Ministre kweli?

    • Ntabwo dushaka kurakaza abwongereza buriya.

    • Ariko CEO wa RDB ari munama ya baminisitir nawe ni minister.

  • Mugabe ndabona bamuciye sebeya.Tekereza kumwoherereza Gatare Ngo najye kumwakira n’umubare w’abaminters na ministers of state dufite ndetse n’abadepite ye.Yasuzuguwe sana.N’ukuntu yari yazindutse.

  • Uyu mugabo ndabona bamupinze.Azubwenge buriya yabiteyimboni.la vengence est un plat qui se mange froid.Ndumva u Rwanda rwanze kwiteranya na UK(USA) munyungu za politiki.

    • Amb. Gatare nawe ni minister kuko ajya munama yaba ministers. Mujye mimenya imyanya y’abayobozi.

      • Niba ari ukujya mu nama na escrots barayitabira! bamuciye amazi rwose, n’Akana k’agakobwa kakiriwe na Ministre Prezida ni we waburiwe umwanya!

      • @ Jean M kalimba,
        Haaaaa, na Ange Kagame aja munamayabayobozi, akanaherekeza munamaba yabakuru bibihugu in USA

    • Lol, arazirako nawe yigeze gusuzugura HE igihe barwaniraga muri DRC. Ndibuka nari I Harare icyo gihe. HE yagiyeyo kumureba nta audience. Mugabo umwohererrze protocol yamamodoka na pikipiki amugeza kuri Hotel, ariko yanga ko babonana. Amwoherereza agakobwa kitwa Tafazwa kakoraga mubirobyamugabe ngo ariko babonana. Tafazwa icyo gihe yari 25year old.

      • Ayaya! uriya musza ngo ni Mugabe yaradusuguguye kbsa! numvaga vraiment atari gusa ahubwo noneho ndumva banamwubashye iyo bamueka akakirwa n’abakozi bo ku kibuga cyane abapolici badafite ni rank!!

  • Ariko murinanga. Ntimuziko gatare ari minister? Ikindi bishoboka ko ari gahunda yapanzwe buri wese afite uwo azakira

    • Ashobora kuba ari ministre muri gvment yawe itari iya Murekezi.Iyo bavuga ko afite rang de ministre ntabwo ari Ministre.Mujye mumenya kuvangura ibintu mwirinda kuvanga ubutitsa.

    • nonese wigeze wumva bamwita Minister Gatare???!!! nonese ayobora ministeri yiki?? hanyuma se mu gihugu cyawe rdb yahindutse ministeri ryari??? mujye mubanza mushishoze mbere yo kuvuga.

    • Niko rubya Gatare ni minister waheee?????

  • Nta na Mushikiwabo wahageze koko? Umuyobozi mukuru womuri ADB, umuyobozi muri RDB yakira umukuru w’igihugu utaje gutembera wazanywe n’nama ya AU gute? Ndabona bitangiye neza reka ejobundi asubiye iwe azavugeko bamwicishije n’inzara.

  • Ko mbonase atakiriwe na HE nta na pikipi amugenda imbere. Protocol bamuhaye ndabona ari poor. Baracyamufitiye inzira yo muri DRC?

  • Arazira byinshyi. Nguwo ashinjwa gucumbikira interasi. Nguwo mukibazo cya DRC. Inzika yabanyarwanda murayiyobewe?

  • ndumiwe. Gatare!!!!

  • Wabona bamuraje Alpha Palace Hotel

  • cyo re na Gatare? none se ko mbona nonenho numutekano we urinzwe nabe yizaniye ibi sinari mbimenyereye. Hari menya abandi bahuze. Gusa ndabona atakiriwe nkuko tumenyereye ba presidents bacyirwa pe

  • Burya abazi ubwenge basoma hagati y’imirongo. Abenshi mwabibonye ntibisanzwe…Gatare koko pas meme Mushikiwabo cga Murekezi. Abazimbabwe ni aban beza igihe nikigera bazabibishyura. Ubundi ko Urwanda rwagira diplomasi ishobye kureshya abantu byagenze gute koko!!!

  • Uuuh birababaje nukuri kuba atakirie na minister runaka byibura. Gusa ntajya aripfana wabona azabivugaho akagaya imitegurire kdi icyo gihe ibyo twakoze byose dutegura byaba bibaye impfabusa.Nyabuna abandi bazakirwe mu cyubahiro kitari nkiki mbonye aha.

  • Erega nimwibuke ko yasize imyigaragamyo mu gihugu ke ! Wowe wasiga ibyawe bita imitemeri ukajya gupfundikira iby’ahandi ! Hari igihe yaba yasimbuwe mu kagirango aracyari we ibya politique ntiwabimenya ! none se iyo myigaragambyo iratuma akurikirana imirimo y’inama atuje ! cyangwa arikanga COUP D’ETAT ishobora ku mukorerwa. Gutaha ubukwe usize indembe ntibisanzwe. Abandi basubika ingendo iyo bafite ibibazo none we ahubwo yazindutse cyane aho gukererezwa n’iby’imyigaragambyo ! Twizere ko umuseke uzakomeza kutugezaho uko buri wese yakiriwe kugirango twimenyere uko icyubahiro gisumbana !

  • Ngayo nguko!

  • Hahahahah yamanutse Kizimbabwe

    • Yeees

  • @basare, ibyo uvuze rwose nibyo. Abanyafurika bamwe barashaka kwigereranya n’ Amerika n’Uburayi kandi ibyo bihugu byo kuri iyo migabane bimaze imyaka irenga 500 byiyubaka mu iterambere. Kuba hari aho ibyo bihugu bigeze ni uko byatangiye kera.
    Ntabwo rero ibihugu bya Afurika nk’u Rwanda byabonye ubwigenge muri1962 akaba aribwo bitangira inzira yo kwiteza imbere, byavuga ko byakererewe cyane kugera ku byo abanyaburayi n’abanyamerika bagezeho. Abayobozi b’Abanyafurika bakwiye kwiyumvisha ko icya mbere na mbere bagomba gukora ari ugukunda abaturage babo bakabaha uburenganzira bwabo bwose, noneho bakabasaba gufatanya mu gukorera hamwe no gushaka icyabateza imbere.
    Ibyo rero bisaba ko bagenda bategura/bakora gahunda z’iterambere ziringaniye noneho uko buri mwaka utashye bakareba ibyagezweho n’ibitaragezweho, bagashaka impamvu batabigezeho hanyuma bakiga n’uburyo bakoresha ngo bigerweho.
    Bizafata igihe kirekire Abanyafurika kugera ku byo abanyaburayi n’abanyamerika bafite ubu. Ntabwo bishoboka ko ibyo bihugu byo mu Burayi n’Amerika ibyo bigezeho ubu nyuma y’imyaka 500 twebwe abanyafurika twabigeraho nyuma y’imyaka 55 gusa. Nitwirukanka cyane dushobora gufatwa n’impumu tukitura hasi tugakomereka cyangwa tukanavunika, bya bindi dushaka tukabibura. Ahubwo twari dukwiye kugenda ku ntambwe nyayo iringaniye ariko tukagera iyo dushaka kujya.
    Mu Rwanda turimo turatera imbere, yego nibyo, ariko kandi tugomba kureba neza niba koko ibyo twita gutera imbere bijyanye n’ibyo abaturage b’igihugu bakeneye ngo babeho neza. Kubaka amazu y’akataraboneka no gutunga imodoka nziza zigezweho ntabwo aribyo byerekana ko igihugu cyateye imbere. Nta n’ubwo gutunga Smartphone aribyo byerekana ko igihugu cyateye imbere. Iterambere ahubwo rigaragazwa n’uko iyo ugeze mu gihugu runaka usanga abaturage bafite imibereho ishimishije muri rusange, ukabona bafite ibyo kurya ntawicwa n’inzara, ukabona abaturage bafite ubushobozi mu kwivuza ntawicwa no kubura uko ajya kwivuza, ukabona abaturage bafite ubushobozi bwo kujya mu mashuri bakiga neza hagasohoka abanyabwenge, ugasanga abaturage bafite umuco wabo bakomeyeho kandi bawusigasiye, ugasanga abaturage barishyira bakizana nta vangura rikorwa kandi bafite uburengazira bungana ku byiza binyuranye by’igihugu, Ugasanga abaturage bishimiye ubuyobozi bwabo kandi ubwo buyobozi bukaba bushingiye kuri Demokarasi nyayo itajegajega,ugasanga abaturage bafite imitekerereze iri ku rwego rwo kurenga amakimbirane, kandi iyo mitekerereze ikaba iri no ku rwego rwo kudashaka indonke zibangamiye abandi.

  • Erk ndabona inkweto bahitiyemo umusaza atari amahitamo meza bakoze pe!
    naruriya rurabo bamushyizeho nkugiye muri marriage ndabona bataramuhitiyemo neza nuko umusaza abari umusaza

  • IKAZE MUSAZA WA ZIMBABWE

  • Nonese we arasizuguritse?

  • KUMANUKA KIZIMBABWE!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish