Digiqole ad

Zimbabwe: Abakomeye mu bafashije Mugabe kugera ku butegetsi batawe muri yombi

 Zimbabwe: Abakomeye mu bafashije Mugabe kugera ku butegetsi batawe muri yombi

Mugabe yari yavuze ko abo bafatanyije kugera ku Bwigenge bashaka kumurwanya bazashakishwa

Igipolisi cyo muri Zimbabwe kiratangaza ko cyaraye gitaye muri yombi umwe mu bahagarariye abaagize uruhare mu rugamba rwo kurwanira ubwigenge bw’iki gihugu baherutse kwita Mugabe umunyagitugu udashaka kurekura ubutegetsi.

Mugabe yari yavuze ko abo bafatanyije kugera ku Bwigenge bashaka kumurwanya bazashakishwa
Mugabe yari yavuze ko abo bafatanyije kugera ku Bwigenge bashaka kumurwanya bazashakishwa

Douglas Mahiya, uvugira ihuriro ry’aba ba ‘Ancient Combattants’ bafashije Mugabe kugera ku butegetsi, yatawe muri Yombi kuwa Gatatu w’iki cyumweru nyuma y’aho mu cyumweru gishize yari yatambukije itangazo ririmo kwikoma Ubutegetsi bwa perezida Mugabe.

Nyuma y’iri tangazo ryafashwe nka rutwitsi na Guverinoma, Perezida Mugabe yahise asubiza aba bamufashije urugamba ko atiteguye kurekura ubutegetsi.

Mugabe kandi yahise atangaza ko aba ba ‘Sekombata’ bijanditse mu bikorwa byo kumurwanya bagomba gushakishwa n’inzego z’umutekano bagashyikirizwa ubutabera.

Avuga ku itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi w’ihuriro ry’abagize uruhare mu kubohora Zimbabwe, umuvugizi w’Igisirikare cya Zimbabwe, Charity Charamba yagize ati “ Igipolisi kiri gukora iperereza kuri iki kibazo kandi uyu watawe muri yombi afite aho ahuriye nacyo.”

Uyu muvugizi w’Igipolisi avuga ko Guverinoma yiteguye guta muri yombi abandi ba ‘Sekombata’ bashaka kurwanya ubutegetsi buriho.

Itsinda ry’Abanyamategeko baharanira uburenganzira bwa muntu muri Zimbabwe ryasohoye Itangazo rigaragaza ko igipolisi cyanataye muri yombi  Victor Matemadanda usanzwe ari Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’aba barwaniye ubwigenge.

Ishyirahamwe ry’aba bafashije Mugabe kugera ku bwigenge bwa Zimbabwe, baakomeje gutera ingabo mu bitugu ishyaka rya ZANU-PF kuva mu 1980 nyuma yo kwigobotora ubuhake bw’Abongereza.

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru, Mugabe yibanze kuri aba bashaka kurwanya ubutegetsi bwe, agaruka ku ibaruha yanditswe n’umuvugizi wabo.

Yari yagize ati “ Abari inyuma y’iri tangazo bagomba guhanwa kubera ibyaha byabo no gushaka impinduka mu butegetsi.”

Abasesenguzi muri Zimbabwe bavuga ko Mugabe agiye guhangana n’aba bambariye kumurwanya kandi barahoze mu ishyaka rye rimwifuza nk’umuyobozi kugeza ku matora ya 2018 ubwo azaba afite imyaka 94.

Bavuga kandi ko Mugabe yifuza ko umugore we Grace yazamusimbura cyangwa agasimburwa na Visi Perezida Emmerson Mnangagwa.

Reuters

UM– USEKE.RW

en_USEnglish