Digiqole ad

Zimbabwe: Leta yafashe umwanzuro wo guhagarika imirimo 25 000

 Zimbabwe: Leta yafashe umwanzuro wo guhagarika imirimo 25 000

patrick-chinamasa-minisitiri-wimari-nigenamigambi-muri-zimbabwe

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi muri Zimbabwe, yatangaje ko Leta igiye kuvanaho imirimo 25 000 yari isanzwe iriho mu kazi ka Leta kubera ko nta bushobozi buhari bwo guhemba abayikoragamo nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyegemiye kuri Leta Herald Newspaper.

patrick-chinamasa-minisitiri-wimari-nigenamigambi-muri-zimbabwe
patrick-chinamasa-minisitiri-wimari-nigenamigambi-muri-zimbabwe

Patrick Chinamasa, Minisitiri w’Imari muri iki gihugu yabwiye abagize Inteko Nshingamategeko ko imishahara na bimwe mu byagenerwaga abakozi ba Leta bizagabanywa na tumwe mu duhimbaza mushyi twagenerwaga abakozi mu gihe cy’imyaka ibiri.

Abakozi benshi muri Zimbabwe muri Leta bahabwaga inyongezo ku mushahara ku munsi mukuru wa Noheli ibyo bakunze kwita “13th cheque”.

Izi mpinduka ngo zizagira ingaruka no ku badipolomate b’iki gihugu babaga hanze yacyo, ndetse ngo birashoboka ko hazagabanywa umubare wa za Ambasade.

Zimbabwe ikomerewe no kubona ingengo y’imari ihagije, abakozi ba Leta batinze kubona umushahara w’ukwezi harimo  n’Abapolisi n’Abasirikare.

Impamvu nyamukuru yo kubura kw’ingengo y’imari ngo ni uko igihugu kitari kubasha gusoresha imisoro ihagije yo guhemba abakozi bacyo.

The Herald kivuga ko imishahara y’abakozi ba Leta ingana na 97% by’imisoro Zimbabwe yakusanyije. Ingamba za Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Chinamasa ngo zitezweho kugabanya ingano y’amafaranga yagendaga mu mishahara ho 60%.

Ubukungu bwa Zimbabwe uko bugenda burushaho kwifata nabi, byatumye abantu benshi bigabiza imihanda mu myigaragambyo basaba ko Perezida Robert Mugabe ava ku butegetsi.

BBC

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ariko se koko ibi nibiki?? iki n’igihugu cg ni gereza yiyicarubozo?

    Mugabe igihugu cyaramunaniye, yambuye amasambu abayabyazaga umusaruro ayaha abayapfusha ubusa birangira inzara yadutse.

    Yirase ku abazungu kandi azi neza ko igihugu cye hari ibyo kidashoboye kandi hari ibyo kitari cyageraho.

    Mugabe yegure cg se agabanye kwiyemera areke abaturage bashakishe imibereho ahashoboka

  • Mugabe mumubabarire pe, none se igabanya haraho ritaba?Mu rwanda se bihagaze byaragenze gute?Gusa imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda koko, uziko birukanwaga ngo bafite secondaire Leta ikabatangirira none ubu sibo bari kubuyobozi se?Ikinti iyo ari gishya kiragorana none barababimenyereye, kandi ntabwo byigeze bihungabanya ubukungu bw`igihugu kugeza nko kwa MUGABE, ahaa imana ibatabare bitaragera kure cy bafite barusahuranya batuma ubukungu bwifashe nabi.

Comments are closed.

en_USEnglish