Digiqole ad

Abanyarwanda bari bazi Imana uwo batari bazi ni Yezu na Roho Mutagatifu – Mzee Nsabimana

 Abanyarwanda bari bazi Imana uwo batari bazi ni Yezu na Roho Mutagatifu – Mzee Nsabimana

Mzee Yakobo Nsabimana yemeza neza ko Abanyarwanda ba kera bari bazi Imana nubwo batari bazi Yezu Kristu na Roho Mutagatifu kandi ngo si ikosa ryabo kutabamenya

*Arasobanura Kubandwa nk’isengesho ry’umuryango ryabaga buri mwaka, ngo byari bifitanye isano no kwemera k’ubu.

*Umugore nbo ni nk’ingoma,  aho atimye ntahaba. Arabisobanura

*Gusigasira ibya kera ni byiza ku bato kuko batabimenye byazageraho kubibabwira bikaba nko guca umugani.

Yakobo Nsabimana w’imyaka 77 wo mu murenge wa Bushoki mu kagari ka Gasiza mu mudugudu wa Gitwa, ku munsi mpuzamahanga w’Ubukerarugendo bushingiye ku muco, yabwiye Umuseke ko Abanyarwanda bari bazi Imana mu myemerere yabo kandi ngo abato bagomba kumenya ko iyobokamana ritageze mu Rwanda ejo bundi ahubwo ryaje risa ukundi.

Mzee Yakobo Nsabimana yemeza neza ko Abanyarwanda ba kera bari bazi Imana nubwo batari bazi Yezu Kristu na Roho Mutagatifu kandi ngo si ikosa ryabo kutabamenya
Mzee Yakobo Nsabimana yemeza neza ko Abanyarwanda ba kera bari bazi Imana nubwo batari bazi Yezu na Roho Mutagatifu kandi ngo ntibyari ikosa ryabo kutabamenya

Uyu musaza Nsabimana we na Padiri Rugengamanzi Yohani Batisita (Na we twaganiriye ku myemerere ya none n’igishya Abazungu bazanye, inkuru izasohoka vuba), ni bo basobanuriye iby’ukwemera kwo hambere mu Rwanda kuri ba Minisitiri w’Umuco na Siporo n’abandi bashyitsi, ibijyanye n’inzu iri mu Kigo cy’Ubukerarugendo bushingiye ku mateka n’Umuco cya Rulindo, ahazwi nko Ku Kirenge cya Ruganzu.

Nsabimana avuga ko yavukiye mu Gikirisitu, abatizwa afite imyaka irindwi gusa, amateka y’imyemerere mu Rwanda, ayamenya bitewe n’aho yatembereye ndetse ngo yageze no muri Uganda.

Agikorera Leta,  ngo mu giturage aho yakoreraga abantu barabandwaga, bagaterekera ngo n’ubu baracyabikora bamwe, ku bwe ngo 3% gusa nibo babicitseho abandi ngo babikora rwihishwa bakabivanga n’ukwemera kwazanywe n’abazungu.

 

Umuseke: Mzee, Imyemerere y’Abanyarwanda ba kera uyibona ute?

Nsabimana Imyemerere yacu rwose uko nyibona….Abanyarwanda ba kera bari bazi Imana. Natanga urugero rw’ukuntu bavuga bashima Umwami bamuramya, barapfukamaga bagakoma yombi bagira bati ‘Nyagasani Mwami gahorane Imana, Horana Imana Nyagasani igihe cyose, n’abaterekeraga baravugaga ngo Ryangombe wo kagire Imana we!

Byumvikane ko Imana bari bazi ko ariyo nkuru hejuru y’ibintu byose bibaho, bakavuga bati ‘Ni Imana rurema, ni Imana musumbabyose, bati ‘uranyanga se uri Imana’. Ibyo byose ni ibimenyetso byerekana ko Imana bari bayizi kandi bayikunda banayikorera, ntibyabuzaga ko abantu bacumura nk’uko n’ababatijwe bitababuza gucumura. Ariko, bakagira igihe cyo gusaba imbabazi z’ibyaha bakoze aricyo gihe cyo Kubandwa.

 

Umuseke: Kubandwa byaga ari iki? Bihuriye he no gusenga?

Mzee Nsabimana– Kubandwa ryabaga ari isengesho rusange ryabaga rimwe mu mwaka, mu muryango bakarikorera rimwe barabanje kuritegura, bakaraguza, bakavuga bati ‘umuntu naka atuye kure muzajye kumuzana ni umuvandimwe atazandurira ku mayezi.

Kwandurira ku mayezi, byabaga ari ukuvuga ko iyo babaga babaze inka cyangwa ihene muri uko kubandwa, umuntu wese wo mu muryango yagombaga kuza, yaba ari n’umukobwa washyingiwe nawe akaza.

Umukwe we ntiyabandwaga bwa kabiri, ariko ntiyahezwaga, yicaraga ku gicaniro ku mashyiga akumva uko babandwa kuko yabaga atunze umukobwa wabanzwe, ariko hakaba uburenganzira adashobora guhabwa n’ubwo yabaga ahari.

Ubwo rero iyo ndebye nsanga baremeraga Imana, icyo bari babuze ni icyo twakwita mu gifaransa ‘Civilisation’, ni uburyo bwo gusenga neza bunoze.

Kandi kubera ko, nkanjye w’Umukirisitu nigeze kumva ko hari intumwa yaguye muri Ethiopia, uwitwaga Filipo, utari uzi gusoma no kwandika akigisha urwo ruhererekane rukaza, ni nk’uko Imandwa bavuga ko zaturutse mu majyaruguru ya Uganda zikagera mu Rwanda.

Uko babitubwira, ni nazo (abigisha kubandwa ‘Imandwa’) zigishije gusenga cyane, ibyo basize babwiwe n’iyo ntumwa y’Imana kubera kutandika, bikagenda bigabanuka nk’uko n’ibi tutabikomeje nyuma y’indi myaka 100 byaba byaracitse, ntacyaba kikirangwa mu Rwanda byahinduka nk’imigani ntawakwemera ko byabayeho.

 

Umuseke: None iyi nzu iri mu kigo cy’Ubukerarugendo irimo ibyo kubandwa ifite akahe gaciro?

Mzee NsabimanaIyi nzu mu rwego rw’amateka kubera ko ari ukubumbatira umuco, ni nziza cyane, bazaharerera abana, babigishe uko abana kera bubahaga ababyeyi, nk’ibyerekeye umuganura n’ibindi.

Hari abumva ko byabaga ari ugatanga inzoga, ariko byabaga bifite icyo bisobanuye gikomeye cyane. Umuganura wari ufite akamaro gakomeye cyane, nanjye  aho menyeye ubwenge narabatijwe narabikoze ariko nsanga nta kibi kirimo.

Urabona abana babaga batuye hafi y’ababyeyi, hafi cyane urugo rwabaga ari rumwe agafata inzu mu gikari, bamwubakiraga kure amaze nko kubyara cyangwa nyuma y’igihe runaka. Ibyo bakoraga, ababyeyi babaga babyumva ariko ntibabyivangemo, ariko kubera ko babaga bakiri na bato, ahanini abakobwa ku myaka 14 barashyingirwaga, ku myaka 16 no kwerekeza hejuru, abahungu bakarongora .

Ingeso mbi, imico bagiraga mu bwana ababyeyi bombi bakayibacaho bari kumwe kandi ntaho babogamiye.

Umubyeyi yabaga yahamagaye bene nyine n’abo mu muryango wa hafi wose maze bakicara ku kibindi ngo bakemura ibibatanya cyangwa amakimbirane abavugwamo. Ibyo bita gusasa inzobe.

Ikibyerekana bakunda kuvuga ngo ‘Umugore ni nk’ingoma aho atimye ntahaba’ ngo iyo adafite Se bukwe umuburanira, ntagire nyirabukwe umwigisha gukora umutsima, kandi n’iwabo baba bawurya, ntagire baramu be bamuherekeza, bivuga ko urwo rugo uwo mugore adashobora kurubamo.

Uyu mugani ngo usobanuye ko Sobukwe ukurengera (urengera umukazana we) ari wa wundi utavuga ngo ‘wimbeshyerera umwana’, Nyokobukwe ukwigisha gukora umutsima, ni ukubwira ingeso z’umuhungu we mu bwana bwe bwose akaza abizi. Nyirabukwe amubwira imico y’umugabo ati ‘aha uzifate utya, umuhungu wanjye ameze atya uzitonde ejo mutazabipfa, iyi ngeso yayitunaniyeho utwarire iyo bigoramiye!

Muramu we, ni ukuvuga ko kera bakundaga kunywa nijoro, kandi ntibakingaga, nta nzugi zariho, bashyiragaho ibihindizo, nk’umugore kuko bwabaga bugorobye (inzoga z’ijoro abagore ntibazinywaga), yaba anyarukiye mu rugo akamuherekeza (wa muramu we) akamugeza mu rugo, akamurinda kugera igihe umugabo we azira, atitaye ku kuvuga ngo ngiye mu gitaramo, kugira ngo hatagira undi muntu wo mu gasozi uza kumukubaganya.

Ibyo ni byo byavuga ngo “Umugore ni nk’ingoma aho atimye ntahaba.”

Padiri Rugengamanzi Yohani Batisita na Mzee Yakobo Nsabimana basobanurira Minisitiri Uwacu Julienne iby'ukwemera ko ha mbere mu Rwanda
Padiri Rugengamanzi Yohani Batisita na Mzee Yakobo Nsabimana basobanurira Minisitiri Uwacu Julienne iby’ukwemera ko ha mbere mu Rwanda
Ibyo ni bimwe mu bikoresho byakoreshwaga mu bupfumu biri mu nzu yo mu kigo cy'Ubukerarugendo cyo Ku Kirenge
Ibyo ni bimwe mu bikoresho byakoreshwaga mu bupfumu biri mu nzu yo mu kigo cy’Ubukerarugendo cyo Ku Kirenge
Mufti w'u Rwanda Kayitare Ibrahim yitegereza bimwe mu bikoresho byakoreshwaga mu myemerere y'abakera
Mufti w’u Rwanda Kayitare Ibrahim yitegereza bimwe mu bikoresho byakoreshwaga mu myemerere y’abakera
Utwo tubindi twahawe Paroisse ya Rulindo n'ababandwaga bari bemeye kubatizwa mu Gikirisitu
Utwo tubindi twahawe Paroisse ya Rulindo n’ababandwaga bari bemeye kubatizwa mu Gikirisitu

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Muraho. Ndababaye kubera comments zuzuye ubujiji n’igisa n’urwango nasomye ku nkuru y’itangizwa ry’inzira yo kugirwa abahire n’abatagatifu kwa Rugamba na Daphrose no kuba umuseke mwarafunze kwakira comments kuri iyi nkuru kandi mukarekeraho iziriho. ntimureke ngo utazemera azisubize nawe uko abyumva
    Aba bavandimwe mbona babikwiye, ubishidikanya azanyarukire kuri cetre ya communaute de l’emmanuel areba umurage wabo awigereranyeho bere yo gutera amabuye . Niba hari abafite ubute bwo gutekereza, nibategereze imyanzuro y’urukiko

    • @Imena

      Reka kuvanga amasaka n’amasakaramentu. Ibyo bya Rugamba ntaho bihuriye n’iyi nkuru. Niba ushaka kuvuga ibyo umuziho uzabishyire ruriya rukiko naho kubivuga hano ntacyo byungura, kuko urukiko rutazaca urubanza rushingiye ku byanditse kuri website y’Umuseke.

  • YEGO WA MENA WE,URANSEKEJE

Comments are closed.

en_USEnglish