Digiqole ad

La Palisse yazaniye Igisope ‘Live Band’ abakiliya bayo ku buntu

 La Palisse yazaniye Igisope ‘Live Band’ abakiliya bayo ku buntu

La Palisse Hotel Nyandungu iri mu mujyi wa Kigali munsi gatoya y’ikibuga cy’indege

Club House La Palisse Hotels iherereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko mu ntera ya Km 1 uvuye ku kibiga cy’indege cya Kigali Kanombe, kuri uyu wa gatanu irafungurira abakiliya bayo inzu y’imyidagaduro ku bakunda umuziki no kubyina imbyino za kera (igisope Live Band).

La Palisse Hotel Nyandungu iri mu mujyi wa Kigali munsi gatoya y'ikibuga cy'indege
La Palisse Hotel Nyandungu iri mu mujyi wa Kigali munsi gatoya y’ikibuga cy’indege

Nsengiyumva Ubber ushinzwe ubucurizi no kwamamaza muri Hotel La Palisse, yatangarije Umuseke ko kuri uyu wa gatanu aribwo bari butangize gahunda y’imyidagaduro izwi ku izina ry’igisope.

Yatubwiye ko hari itsinda ‘Live Band’ ririmbira abakiliya mu buryo bw’imbona nkubone. Kandi ngo bikazajya biba buri wa gatanu mu rwego rwo gufasha abantu gutangira week-end neza. Iyi gahunda izajya itangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro.

Kuri mwe mushaka gutaramira muri La Palisse mugatangira week-end nta mavunane, kwinjira bizajya biba ari ubuntu kuko iyi ngo ni serivise yagenewe abakiliya.

Muri La Palisse haba amacumbi ajyanye n’igihe, ibyumba by’inama, amafunguro ategurwa n’inzobere za byigiye, ibibuga by’imikino itandukanye nka Basketball, Volleyball, Handball ndetse ku bashaka kugorora ingingo bidagadura mu mazi hari Piscine ya mbere mu gihugu.

Muri iki gihe ntibigezweho kugira umubyibuho ukabije, La Palisse yabashyiriyeho inzu mwakoreramo imyitozo ngororamubiri (Gym), aho inzobere mu kugorora imitsi n’ingingo (Sauna Massage) babafasha kugororoka.

Ugiye muri La Palisse Hotel ntuzasige abana kuko hari n’ahantu habugenewe abana bato bakinira bakidagadura n’ibindi byinshi bifasha umukiriya kugubwa neza.

La Palisse ni imwe muri Hoteli zanditse izina kuko  yafunguye imiryango mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2002 ikaba ifite n’irindi shami i Gashora mu karere ka Bugesera.

Babafite ahantu ho kugorora imitsi no kujya kuri taille (Gym)
Babafite ahantu ho kugorora imitsi no kujya kuri taille (Gym)
Aho niho winjirira ujya muri gym
Aho niho winjirira ujya muri gym
Ushaka no gukorerwa massage arabikorerwa
Ushaka no gukorerwa massage arabikorerwa
Abana bashobora kwidagadura bakisanzura
Abana bashobora kwidagadura bakisanzura
La Palisse aho abana bakinira
La Palisse aho abana bakinira
La Palisse haba ibibuga binyuranye n'icya Basketball
La Palisse haba ibibuga binyuranye n’icya Basketball
La Palisse wanahakinira Handball
La Palisse wanahakinira Handball
La Palisse haba piscine ya mbere mu gihugu ku bashaka kumenya umukino wo koga
La Palisse haba piscine ya mbere mu gihugu ku bashaka kumenya umukino wo koga

NDUWAYO Callixte
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Piscine ya mbere mu gihugu, be rofessional pls???

    • i was there last sunday.namaze 30 min ntamuntu urambaza icyo mfata mpita mpava. cyane cyane hari ya abana bakinira haba umwanda kavuyo ntana ba serveur bahagera rwose

  • Iyo live band se ko mutatubwira abaribo?

Comments are closed.

en_USEnglish