Digiqole ad

Kinigi: Isomero rigezweho hafi y’Ingagi, abazituriye ku ikoranabuhanga…

 Kinigi: Isomero rigezweho hafi y’Ingagi, abazituriye ku ikoranabuhanga…

Maniriho yishimiye kwegerezwa ikoranabuhanga n’ibitabo hafi ye bigiye kumufasha kumenya kurushaho

Musanze – Centre ya Bisate nirwo rusisiro rwa nyuma rutuwe rwegereye ibirunga, ni mu murenge wa Kinigi mu kagali ka Kaguhu ni munsi neza y’ikirunga cya Bisoke. Kuri uyu wa 02 Nzeri 2015 kuri iyi centre hafunguwe isomero rigezweho ririmo za mudasobwa n’ibitabo. Barihawe n’ikigo cya RDB ku bufatanye na Dian Fossey Foundation nk’umwe mu musaruro w’amafaranga akomoka mu bukerarugendo bw’abasura ingagi.

Maniriho yishimiye kwegerezwa ikoranabuhanga n'ibitabo hafi ye bigiye kumufasha kumenya kurushaho
Maniriho yishimiye kwegerezwa ikoranabuhanga n’ibitabo hafi ye bigiye kumufasha kumenya kurushaho

Iri somero rifite za mudasobwa n’ibitabo bigenewe cyane cyane urubyiruko ni inkuru nziza ku bana batuye aka gace k’icyaro, riharereye ku ishuri ryisumbuye rya Bisate. Guverineri Aime Bosenibamwe waje nawe gutaha iri somero, yavuze ko na Internet iza kugera vuba muri iri somero.

Kevin Maniraho wiga muwa gatandatu w’ayisumbuye ku ishuri rya Bisate avuga ko ashimishijwe cyane no kuba ubu agiye kubona amahirwe yo gukoresha mudasobwa ndetse no kwisomera ibitabo bimwegereye.

Maniraho ati “Twishimiye cyane iki gikorwa, twishimiye ingagi kuko ubu nibwo turi kugenda twumva neza umumaro zidufitiye kurusha mbere.”

Iki gikorwa gifunguwe muri gahunda iba buri mwaka mbere y’umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi aho umusaruro uva muri ubu bukerarugendo 5% ugenerwa ibikorwa bifitiye inyungu abaturiye Pariki y’ibirunga.

Prospere Uwingeri  umuyobozi wa pariki y’ibirunga ati “Twahisemo gufasha iri shuri kugera ku burezi bushingiye ku ikoranabuhanga. Ni ishuri ryubatswe n’umufatanyabikorwa wacu Dian fossey gorilla Fund.”

Iri somero n’ibirigize byubatswe ku mafaranga agera kuri miliyoni 43, biteze ko rizafasha cyane urubyiruko gukunda gusoma no gukoresha ikoranabuhanga hafi yabo.

Ingagi zibibazaniye nizo nabo batekereza uko babyaza undi musaruro. Uyu musore arashushanya ingagi akoresheje 'program' ya mudasaobwa
Ingagi zibibazaniye nizo nabo batekereza uko babyaza undi musaruro. Uyu musore arashushanya ingagi akoresheje ‘program’ ya mudasaobwa

Aime Bosenibamwe Guverineri w’Amajyaruguru yavuze ko iyi gahunda ya RDB yo kugenera umusaruro runaka abaturiye Pariki ari ikintu gikomeye kuko kugeza ubu hari abaturage bahawe amashanyarazi, abandi amazi, abandi uburyo bwo kwikorera bikaba byaratumy bacika ku muco wo guhiga inyamaswa zo muri Pariki.

Pariki y’Ibirunga ikora ku mirenge 12 yo mu turere tune(4) tw’Amajyaruguru n’Iburengerazuba. Aha hose hakaba hagomba kugerwaho n’iyi gahunda y’ikigo cy’igihugu cy’iterambere yo kugenera, mu buryo butaziguye, umusaruro wa 5% w’ibikomoka ku bukerarugendo ku baturiye iyi Pariki.

Amaze gutangwa muri iyi gahunda ubu aragera kuri miliyoni 800 yashyizwe mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’abaturiye ibirunga kuva ibyo Kwita Izina byatangaira.

Abatuye aha mu Kinigi ubu bategereje cyane umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 24 uzaba kuwa gatandatu.

Iyi ni centre ya Bisate, nirwo rusisiro ruri hafi y'Ibirunga kurusha izindi mu Rwanda, hejuru yarwo ni ikirunga cya Bisoke
Iyi ni centre ya Bisate, nirwo rusisiro ruri hafi y’Ibirunga kurusha izindi mu Rwanda, hejuru yarwo ni ikirunga cya Bisoke
Isomero rigezweho rya Bisate rigenewe cyane cyane kujijura kurushaho urubyiruko
Isomero rigezweho rya Bisate rigenewe cyane cyane kujijura kurushaho urubyiruko
Ni ibyishimo kuri uru rubyiruko kubona isomero na za mudasobwa hafi yabo kuko nk'ib byari kure cyane yabo i Musanze
Ni ibyishimo kuri uru rubyiruko kubona isomero na za mudasobwa hafi yabo kuko nk’ib byari kure cyane yabo i Musanze
Harimo ibitabo by'icyongereza, imibare, ubutabire, amateka n'ibindi
Harimo ibitabo by’icyongereza, imibare, ubutabire, ubumenyi bw’isi, amateka n’ibindi
Guverineri Bosenibamwe yashimiye iki gikorwa cyo kwereka abaturage ibyiza bya Pariki, yizeza ko kuri iri somero na Internet ibageraho vuba cyane
Guverineri Bosenibamwe yashimiye iki gikorwa cyo kwereka abaturage ibyiza bya Pariki, yizeza ko kuri iri somero na Internet ibageraho vuba cyane
Aba bana baraza gukurira hafi y'isomero n'ikoranabuhanga bibafashe kurushaho kumenya
Aba bana bari baje gutaha iri somero baraza gukurira hafi y’isomero n’ikoranabuhanga bibafashe kurushaho kumenya

Photos/A E Hatangimana&D S Rubangura/UM– USEKE

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Isomero rigezweho hafi y’ingagi cyangwa hafi y’abantu? Umutwe w’iyi nkuru ntabwo usobnautse. Gusa twishimiye iki gikorwa cy’isomero cyane. Kizatuma abaturage bunguka byinshi.

Comments are closed.

en_USEnglish