Tags : Rayon Sports

Muhadjiri arahakana amakuru avuga ko yasinyiye AS Kigali

Umukinnyi wo hagati wa Mukura VS n’ikipe y’igihugu Amavubi, Muhadjiri Hakizimana arahakana ibyavugwaga ko yasinyiye AS Kigali dore ko ngo yanaganiriye na Rayon Sports ariko akaba atarafata umwanzuro. Muhadjiri Hakizimana, umukinnyi wo hagati wa Mukura VS w’imyaka 21, yitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino 2015-16. Kugeza ubu habura umunsi umwe ngo Shapiyona irangire, niwe uyoboye […]Irambuye

Diarra arangije umukino w’impaka, ishyaka n’amahane Rayon 1 APR FC

Mu mukino w’impaka, amahane n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi, Rayon Sports yegukanye igikombe cya gatatu cy’Amahoro mu mateka yayo, itsinze APR FC 1-0, cyatsinzwe n’umunya-Mali, Ismaila Diarra, ku munota wa nyuma w’umukino. Igice cya mbere cy’umukino kihariwe bigaragara na  Rayon Sports. APR FC yaje mu kibuga, ubona ko umutoza Nizar Khanfir afite gahunda yo gufunga […]Irambuye

Abafana ba Rayon Sports barashima ubuyobozi, ariko bafite n’ibyo basaba

Mu gihe umwaka w’imikino uri hafi kurangira, abakunzi ba Rayon Sports bafite ibyagezweho bashimira ubuyobozi bwayo, ariko bafite na byinshi basaba ko byazakosorwa mu minsi isigaye, no mu mwaka utaha. Mu gihe Rayon Sports igeze muri ½ cy’igikombe cy’amahoro, abafana bayo bafite ibyo bashimira ubuyobozi bushya bw’umuryango, ngo kuko hari ibyakosotse mu miyoborere yayo, by’umwihariko […]Irambuye

Visi Perezida wa Rayon ati “Itangazabinyoma”!!!!

Kuri Facebook page ye, kuwa kabiri mu gitondo ubwo ubuyobozi bwa Rayon bwari mu nama n’abakinnyi (bacye) ba Rayon, Martin Rutagambwa umuyobozi wungirije wa Rayon yashyize kuri Facebook amafoto yerekana ko bari kumwe n’abakinnyi ba Rayon, ko nta wagiye muri Kenya. Gusa yandikaho amagambo y’ubushotoranyi yita Itangazamakuru, Itangaza binyoma. Yasubizaga ibyavugwaga ku by’abakinnyi ba Rayon […]Irambuye

Rayon sports: Abakinnyi bane gusa nibo bakoze imyitozo

Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo Rayon sports yakire Amagaju mu mukino wa shampiyona, abakinnyi bane gusa nibo bakoze imyitozo kuri uyu wa mbere kuko abandi banze gukora batarahembwa. Abakinnyi ba Rayon Sports bavuga ko bafitiwe ibirarane by’imishahara y’amezi abiri, n’ibirarane by’uduhimbazamusyi tw’imikino ine. Kutishimira kudahemberwa igihe, byatumye bafata umwanzuro wo guhagarika imyitozo. Umuseke […]Irambuye

Ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibuzi ko bakinnyi abahagaritse imyitozo

Abakinnyi ba Rayon Sports bahagaritse imyitozo ngo kuko barambiwe gukora badahembwa, Ubuyobozi bw’ikipe bwo bugahakana iby’aya makuru. Rayon Sports yitegura umukino wa Shampiyona wo ku munsi wa 29, bagomba gukina n’Amagaju FC kuri uyu wa gatatu. Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports yabwiye Umuseke ko bafashe umwanzuro wo guhagarika imyitozo kuko ngo bamaze amezi atatu […]Irambuye

Rayon inganyije umukino wa 3 yikurikiranya! Ikizere gikomeza kuyoyoka

Rayon sports inganyije na Etincelles 1-1 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu mugoroba, uba umukino wa gatatu inganyije yikurikiranya bikomeza kugabanya amahirwe yo gusatira APR FC bahanganiye igikombe. Umukino watangiye amakipe yombi afite ishyaka rikomeye, kuko Rayon Sports yashakaga intsinzi ngo ikomeza gusatira APR FC iri ku mwanya wa mbere, mu gihe Etincelles […]Irambuye

Manzi Thierry yageze KU NZOZI ZE, gukinira Rayon Sports n’Amavubi

Myugariro wa Rayon Sports Manzi Thierry, bwa mbere, yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino ya Senegal na Mozambique. Ngo inzozi yarose azigezeho. Manzi Thierry yakinnye imikino yose ya shampiyona uyu mwaka. Manzi na bagenzi be nibo bamaze gutsindwa ibitego bicye muri uyu mwaka w’imikino, umunani (8) mu mikino 24). Uku kwitwara neza kwa Manzi, […]Irambuye

en_USEnglish