Digiqole ad

Muhadjiri arahakana amakuru avuga ko yasinyiye AS Kigali

 Muhadjiri arahakana amakuru avuga ko yasinyiye AS Kigali

Umukinnyi wo hagati Muhadjiri Hakizimana watsinze ibitego 15 muri shampiyona ararwanirwa na AS Kigali na Rayon sports

Umukinnyi wo hagati wa Mukura VS n’ikipe y’igihugu Amavubi, Muhadjiri Hakizimana arahakana ibyavugwaga ko yasinyiye AS Kigali dore ko ngo yanaganiriye na Rayon Sports ariko akaba atarafata umwanzuro.

Umukinnyi wo hagati Muhadjiri Hakizimana watsinze ibitego 15 muri shampiyona ararwanirwa na AS Kigali na Rayon sports
Umukinnyi wo hagati Muhadjiri Hakizimana watsinze ibitego 15 muri shampiyona ararwanirwa na AS Kigali na Rayon sports

Muhadjiri Hakizimana, umukinnyi wo hagati wa Mukura VS w’imyaka 21, yitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino 2015-16.

Kugeza ubu habura umunsi umwe ngo Shapiyona irangire, niwe uyoboye urutonde rw’abatsinze ibitego byinshi (15) kurusha abandi. Byatumye anabona umwanya mu ikipe y’igihugu Amavubi, amaze gukinira imikino itatu.

Kuba amasezerano y’uyu musore muri Mukura Victory Sports arangirana n’uku kwezi Nyakanga, byatumye atangira gushakishwa n’amakipe akomeye mu Rwanda.

Byavugwaga ko yamaze kumvikana na Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali, ariko Muhadjiri aganira n’Umuseke yahakanye aya makuru, ngo ntarafata umwanzuro kuko hari andi makipe bari kumvikana.

Muhadjiri ati “Nta kipe ndasinyira. Abantu benshi barimo kumbaza niba nasinyiye AS Kigali ariko barambeshyera sibyo. Umutima wanjye uracyari kuri Mukura VS. Ndacyafite imikino ngomba gukina hano i Huye.”

Tumubajije ku makuru avuga ko yanze gusinya muri AS Kigali kuko yatangiye ibiganiro na Rayon Sports, yagize ati “Icyo nakubwira ni uko umupira kuri njye ari akazi. Si AS Kigali gusa yanyegereye gusa, si na Rayon Sports gusa, hari n’izindi. Gusa nzafata umwanzuro nko mu cyumweru gitaha, mbanje kureba ahari inyungu kurushaho.”

Amakuru agera ku Umuseke aremeza ko uyu murumuna wa Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Haruna Niyonzima, yaganiriye n’abayobozi ba Rayon Sports kuri iki cyumweru, bemeranya kuri ‘recruitment’ n’umushahara, ariko ntibemeranya ku myaka agomba kubakinira, Rayon Sports ngo yifuzaga imyaka itatu, Muhadjiri ashaka gusinya umwaka umwe.

Kwitwara neza kwa Hakizimana Muhadjiri byatumye ahamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi.
Kwitwara neza kwa Hakizimana Muhadjiri byatumye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • None se yasinye 3 akabasaba menshi akanongeramo mu masezerano uko ikipe yamurekura bibaye ngombwa?
    Atari ibyo naho ikipe yemeye guhendwa ku mwaka 1 nayo nta mibare yaba ikoze!
    Abakinnyi nk’aba baba bakeneye abajyanama cyane cyane ko nta bunararibonye bafite muri ibi bintu ahubwo bakagendera ku byo bagenzi babo cyangwa abandi bantu batabisobanukiwe na gato babaduhira mu matwi!

Comments are closed.

en_USEnglish