Digiqole ad

Diarra arangije umukino w’impaka, ishyaka n’amahane Rayon 1 APR FC 0

 Diarra arangije umukino w’impaka, ishyaka n’amahane Rayon 1 APR FC 0

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igikombe cy’Amahoro 2016

Mu mukino w’impaka, amahane n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi, Rayon Sports yegukanye igikombe cya gatatu cy’Amahoro mu mateka yayo, itsinze APR FC 1-0, cyatsinzwe n’umunya-Mali, Ismaila Diarra, ku munota wa nyuma w’umukino.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igikombe cy'Amahoro 2016
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igikombe cy’Amahoro 2016

Igice cya mbere cy’umukino kihariwe bigaragara na  Rayon Sports. APR FC yaje mu kibuga, ubona ko umutoza Nizar Khanfir afite gahunda yo gufunga izamu kurusha gusatira.

Hakiri kare, ku mupira Nshuti Savio yafashe akinjiza mu rubuga rw’amahina, yaje gukorerwa ikosa na ba myugariro ba APR FC, Rugwiro Herve na Rwatubyaye, ariko umusifuzi Louis Hakizimana ntiyatanga penaliti nk’uko benshi babikekaga.

Emery Bayisenge umutoza yari yahisemo ngo akine imbere ya ba myugariro, yakoraga amakosa menshi, bigaragara ko yagowe n’abo hagai ba Rayon Sports barimo Fabrice Mugheni, Kwizera Pierrot, na Niyonzima Olivier Sefu.

Bidatinze Bayisenge yabonye ikarita y’umuhondo, aza no gusunikana benshi bakeka ko agiye kubona ikarita ya kabiri, ariko umusifuzi Louis Hakizimana, ntiyayimuha.

Ku munota wa 24, Nizar Khanfir yahisemo guhita amusimbuza ngo ataza kubona ikarita itukura, asimbuzwa Benedata Janvier bita Djijia.

Kwinjira k’uyu musore byatumye APR FC itangira guhererekanya neza mu kibuga, gusa kugera ku izamu rya Bakame bikabagora. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0

Mu gice cya kabiri, Nizar Khanfir utoza APR FC yafashe icyemezo cyo gukuramo Yannick Mukunzi utakinaga neza, yinjiza Ndahinduka Michel ngo akomeze ubusatirizi, ariko ntacyo byabyaye.

Masudi Djuma na we utoza Rayon Sports yakuyemo Manishimwe Djabel wasaga n’uwarushye, aha umwanya Muhire Kevin.

Iminota 90 y’umukino yarangiye ari 0-0, bongeza iminota ine.

Ku munota wa kabiri w’inyongera, Benedata Janvier wa APR FC yatakaje umupira, ufatwa na Mugheni Fabrice awuhaye Kwizera Pierrot, atera ishoti rikomeye, Kwizera Olivier warindiraga APR FC arikuramo, umupira uhura na Ismaila Diarra asubizamo, igitego cya Rayon kiba kirabonetse.

Rayon Sports yahise yegukana iki gikombe cy’amahoro cyayo cya gatatu nyuma y’icyo yegukanye bwa mbere mu 1998, 2005 na 2016.

 

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC : Kwizera Olivier, Rusheshangoga Michel, Ngabo Albert, Rwatubyaye Abdoul, Rugwiro Herve, Bayisenge Emery (24’, Benedata Janvier), Mukunzi Yannick (52’ Ndahinduka Michel), Djihad Bizimana, Buteera Andrew, Iranzi Jean Claude, Issa Bigirimana.

 Abasimbura : Ntaribi Steven, Rutanga Eric, Ntaluhanga Tumaine, Usengimana faustin, Nshutiyamagara Ismael.

 Rayon Sports : Ndayishimiye Eric, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel , Tubane James, Munezero Fiston, Niyonzima Seif, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel (74, Muhire Kevin), Ismaila Diarra, Nshuti Savio Dominique.

 Abasimbura : Bashunga Abouba, Niyonkuru Djuma, Mugisha Francois, Mugenzi Cedric, Irambona Eric, Niyonkuru Vivien.

Bakame asoma igikombe cy'Amahoro batwaye
Bakame asoma igikombe cy’Amahoro batwaye
Mu bafana b'imena ba Rayon Sports na Minisitiri Diane Gashumba w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yafashe ku gikombe
Mu bafana b’imena ba Rayon Sports na Minisitiri Diane Gashumba w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yafashe ku gikombe
Perezida wa FERWAFA ahereza igikombe Kizigenza Bakame
Perezida wa FERWAFA ahereza igikombe kapiteni wa Rayon bita Bakame
Perezida wa Rayon Sports ati 'Bakame ndekura nzamure igikombe!'
Perezida wa Rayon Sports ati ‘Bakame ndekura nzamure igikombe!’
Perezida wa Rayon Sports Denis Gacinya na Kizigenza Bakame Eric bishimira igikombe
Perezida wa Rayon Sports Denis Gacinya na Kizigenza Bakame Eric bishimira igikombe
Abakinnyi bafata positeri zitandukanye
Abakinnyi bafata positeri zitandukanye
Bishimira igikombe cy'Amahoro
Bishimira igikombe cy’Amahoro
Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barimo na Kwizera Pierro bishimira intsinzi
Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barimo na Kwizera Pierro (iburyo) na Davis Kasirye (ibumoso) bishimira intsinzi
Uyu mukinnyi wa Rayon Sports yahisemo kwishimira igikombe ameze gutyo n'abafana
Mu byishimo bikomeye hamwe n’abafana bataherukaga igikombe
Maj Gen Jacques Musemakweli Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka akaba na Perezida wa APR FC atanga imidali
Maj Gen Jacques Musemakweli Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka akaba na Perezida wa APR FC atanga imidali
Umutoza wa Rayon sports Masudi Djuma yari yambariye ibirori
Umutoza wa Rayon sports Masudi Djuma yari yambariye ibirori
Abasifuzi bitwaye neza na bo
Abasifuzi bitwaye neza na bo
Umukino wa APR FC na Rayon Sports uhuruza imbaga
Umukino wa APR FC na Rayon Sports uhuruza imbaga
Nizar utoza APR FC
Nizar utoza APR FC
Ku munota wa nyuma kiba kiranyoye
Ku munota wa nyuma kiba kiranyoye
APR FC yatangiye mu kibuga
APR FC yatangiye mu kibuga
Abo ni 11 ba Rayon Sports
Abo ni 11 ba Rayon Sports

Amafoto/MUGUNGA Evode/UM– USEKE

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Bazongere

  • Nifatanyije n’abarayons aho bari hirya no hino mu Rwanda hose, ndetse no mu bihugu binyuranye byo kw’isi muri rusange. Iyo Rayons sport itsinze, hari abanyarwanda benshi bararana akanyamuneza cyane cyane abakora umwuga w’ubucuruzi. Inzego z’umutekano ariko zo ziba zifite kenshi! Abatsinzwe ariko nibihangane kuko gutsindwa na Rayons si ikintu cyabatunguye. Ibihe byiza ku bakunzi ba Rayons.

    • rayon sport nikipe ikomeye ntabwo ariyo kwisukira yakinishije apr mach irabarenga baribura bakina ibisa nka judo

  • Basha ntibabeshe PE! Baragishatse mukwizera nno bahemutse umukama akibeguriye. APR niyihangane tuu

  • a.p.r akabati karuzuye ibikombe rero na rayon s reka itware iki.

  • Twishimiye itsinzi ya Rayon byadushimishije cyane ndumufana was Rayon mbakurikira gatanu kuri gatanu ndimuri Kenya

    • rayoney sport oyyyyyyyyyyyyyyyeeeeyeeeeeyeey

  • hahhhh batsinze burya igihe cyo kwiba andi ma equipe babireke maze birebere ngo Rayon irabatsindagura

  • Rayon sport oyeeeeeeeeeeeeee, Abasore bacu bakoze mu kudupfurira igikona dore ko cyari kimaze igihe cyiyemera, Gn musemakweli yihangane ndabona mu mafoto byari byamukomeranye, eraga na nyina wundi abyara umuhungu. Muri iyi match APR nta kintu yerekanye usibye amahane n’amafuti menshi, abasifuzi bihanganye (niba atari ubwoba cyangwa akantu) cyane ubundi APR yagombaga kuba yariye imituku byibura 2, ikimasa Diarra cyabacagamo nkunyura mu mazi neza neza.

  • ntagusangira nudakoramo na rayon numwana nkabandi niyumve icyo twabarushaga.

  • iyi match yarebwe n’isi yose via tv…birababaje imyitwarire y’ikipe Ya APR kuri uyu mukino …. ntabwo iriya ari football s.v.p….. arbitrage mayo yabaye trop large….. byabaye Bose babireba…

  • Uyu mukino wari hatari!
    Iyo umusifuzi adashishoza cyane ikipe yambara umukara n’umweru yari kurya penaliti n’amakarita atukura nibura abiri!
    Abasore bambaye ubururu n’umweru bakinnye umupira wo mu rwego rwa Euro 2016.Nyamara mu byumweru bibiri bishize byavugagwa ko abakinnyi banze gukora imyitozo kubera ko badahembwa! Byagaragaye uyu munsi ko badahembwa koko!!!!!!

  • nabonye ikipe zikina kimwe ntacyo zipfana cyangwa zigipfana mu buryo butaziguye………….Pantheres yakinaga nkuko APR yakinnye ejo……………APR FC ikipe y’imihigo………………mbega umuhigo ? ni amaguru y’abantu se?

  • sha ni ukuri kuva cya gihe Rayon Sport iserukira i Gihugu cyacu hanze yacyo bakicwa ninzara barambaraye imbere ya Hotel ntibuka iyo ariyo; kuva icyo gihe natangiye kuyisengera Imana ishimwe kuba yegukanye igikombe.Rayon sport oyeeeeeeeeeeeeoyeoyeoyeoyeouyeoyeoyeoyeoyeoyeoyeoyeoyeoyeoyeoyeoyeoyeoyeoyeeeeeeeee. Bakame Kizigenza na Collegues bawe ndetse n’Umutoza wa Rayon muragahorane Imigisha, intsinzi

    • Kurara hasi se shahu ntibashyera FERWAFA ngo ni yo iba ishinzwe ikipe zisohokeye igihugu, yo na MINISPOC! uBWO se wavuga ko ari bya bindi by’umwana wanzwe unanizwa, cyangwa ni ubukene bwa Rayon! Aha sindabyumva kabisa

  • Apr fc yahawe gasopo na rayon sport rayon oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Ngirango ntawe utishimiye intsinzi rwose!!!byari bikenewe

  • ABAFANA BA APR BARAGOWE.TUZAHORA MU MARIRA ADASHYIRA.STAFF TECHNIQUE BAYIHINDURE IRANANIWE.NTAGUHATIRIZA BYARANZE NIBAHINDURE STAFF TECHNIQUE BASHAKE ABASHOBOYE .MURAKOZE.

  • ABAKILNYI BA APR NI ABANCASHYURO PE.NTA NDANGAGACIRO BAFITE PE. NI BASHAKE MURI ZA BATAILLON ABAKILNYI BAZAKINIRA APR FC BANAYIKUNDA.MURAKOZE

Comments are closed.

en_USEnglish