Digiqole ad

Emmanuel Imanishimwe wasinyiye AFC Leopards, afite ishimwe rikomeye kuri Rayon

 Emmanuel Imanishimwe wasinyiye AFC Leopards, afite ishimwe rikomeye kuri Rayon

Imanishimwe wakiniraga Rayon nka myugariro.

Myugariro w’ibumoso wari umaze imyaka ibiri muri Rayon sports, Emmanuel Imanishimwe yasinyiye AFC Leopards yo muri Kenya imyaka ibiri. Gusa ngo ashimira Rayon sports cyane yamuhaye amahirwe yo kwigaragaza nyuma y’igihe gito avuye mu kiciro cya kabiri.

Imanishimwe wakiniraga Rayon nka myugariro agiye kujya gukina muri Kenya
Imanishimwe wakiniraga Rayon nka myugariro agiye kujya gukina muri Kenya

Uyu musore yaraye asinye amasezerano yo gukinira AFC Leopards mu ijoro ryakeye i Kigali.

Ni nyuma y’amezi ane ayivuyemo, umutoza wa AFC Leopards yo muri Kenya, Yvan Jacky Minaert yaguze abakinnyi babiri muri Rayon sports; rutahizamu w’umunya-Mali, Ismaila Diarra yayisinyiye amezi 18, na myugariro Emmanuel Imanishimwe wasinye imyaka ibiri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wakabiri Imanishimwe yabwiye Umuseke ko yishimiye cyane kuba agiye guteza imbere umupira we, gusa ngo afite ishimwe rikomeye kuri Rayon sports

“Mbere yo kujya mu mwiherero w’ikipe y’igihugu nibwo Yvan (Jacky Minaert utoza AFC Leopards) yampamagaye, ambwira ko anshaka cyane. Twagize ibyo twumvikana, kandi ibiganiro byagenze neza. Mu kwezi gutaha nzajya gukina muri Kenya.

Biranshimishije guteza imbere umupira wanjye, n’ubuzima bwanjye muri rusange. Nshimira cyane Rayon sports, Ni ikipe nziza, ifite abafana badukundaga. Ni ikipe yamfashije cyane kugaragaza impano yanjye, nzayishimira iteka. Ni amahirwe ngize yo kujya hanze, ariko nzakomeza gukurikirana amakuru yayo.”– Emmanuel Imanishimwe

Uyu musore w’imyaka 21, avuga ko akimara kumvikana na AFC Leopards, yijejwe na bagenzi be bakina muri Kenya, Abouba Sibomana na Jacques Tuyisenge, ko bazamufasha kumenyera ubuzima bw’i Nairobi.

Emmanuel Imanishimwe agomba kujyana na Ismaila Diarra, umaze gutsinda ibitego 13 mu mikino umunani (8) gusa yakinnye mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

Emmanuel Imanishimwe yageze muri Rayon sports muri 2014, avuye muri ASPOR FC yo mu kiciro cya kabiri.

Abouba Sibomana nawe wakinaga muri Rayon nka myugariro w’ubumoso yagiye muri Gor Mahia FC yo muri Kenya, bituma Imanishimwe abona umwanya uhoraho muri Rayon sports, akoresha neza ayo mahirwe arigaragaza.

Imanishimwe yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi bwa mbere tariki 19 Gicurasi uyu mwaka, ubwo Amavubi yiteguraga umukino wa gicuti na Senegal.

Amakuru agera k’Umuseke avuga ko muri Rayon Sports yahembwaga amafaranga ibihumbi 120 y’u Rwanda, ubu akazajya ahembwa agera kuri 1 300 000Rwf.

Emmanuel Imanishimwe ashimira cyane Rayon sports yamuhaye umwanya wo kwigaragaza
Emmanuel Imanishimwe ashimira cyane Rayon sports yamuhaye umwanya wo kwigaragaza
Imanishimwe wakinaga nka myugariro w'ibumoso wa Rayon sports yasinyiye AFC Leopards yo muri Kenya
Imanishimwe (bari gukurira umupira) wakinaga nka myugariro w’ibumoso wa Rayon sports yasinyiye AFC Leopards yo muri Kenya
Ismaila Diarra ufite ibitego byinshi muri Rayon sports nawe yagiye muri AFC Leopards
Ismaila Diarra ufite ibitego byinshi muri Rayon sports nawe yagiye muri AFC Leopards

Photos ©R.Ngabo/UM– USEKE

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish