Tags : Rayon Sports

Imena za Rayon ZASHESHE ubuyobozi bwose bwayo hashyirwaho inzibacyuho

Nyuma yo kutumvikana no kuvuguruzanya mu myanzuro ifatwa na komite eshatu zayoboraga Rayon sports, abahoze bayobora iyi kipe bazwi ku izina rya IMENA bafashe umwanzuro wo gusesa ubuyobozi bwose bwa Rayon Sports, bashyiraho abantu batatu bazayiyobora mu nzibacyuho y’ukwezi, banategure amatora y’ubuyobozi bushya. Abahoze bayobora Rayon sports bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa Imena bafashe uyu mwanzuro […]Irambuye

Ally Niyonzima wari uwa Mukura nawe yasinyiye Rayon

Nyuma y’ibiganiro byarangiye kuwa gatanu ariko ntaboneke ngo ahite asinya, Ally Niyonzima uri mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi, uyu munsi nibwo yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri aguzwe miliyoni zirindwi. Niyonzima ni umukinnyi wo hagati ufasha abugarira, ni umwe mu bigaragaje mu myaka ibiri ishize nk’umuhanga ndetse bituma ahamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu umwaka […]Irambuye

Abitwaye neza muri ARPL 2016-2017 bagiye guhembwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ku itariki ya 09 Nyakanga rizatanga ibihembo ku bakinnyi n’abandi bitwaye neza muri shampiyona y’umupira w’amaguru ya 2016-2017 izwi nka Azam Rwanda Premier League. Ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya kabiri, bizabera muri Hotel ya Marriot ku Kimihurura mu mugi wa Kigali. FERWAFA ivuga ko ibihembo […]Irambuye

Nshuti Savio yemeje ko AS Kigali yamuguze 16M n’imodoka ya

Nshuti Dominique Savio yaciye agahigo k’umukinnyi uhenze mu bo mu Rwanda uguzwe n’ikipe yo mu Rwanda, ubwe yemeje ko AS Kigali yayisinyiye amasezerano y’imyaka itatu aguzwe miliyoni 16 z’amanyarwanda n’ibindi bintu birengaho by’agaciro. Nyuma yo gusezererwa na Espoir FC mu gikombe cy’amahoro ari kumwe n’ikipe ya Rayon Sports, Nshuti yabwiye Umuseke ko yamaze kumvikana na […]Irambuye

Kiyovu IRAMANUTSE!!! AbaRayon ‘bayishyinguye’ ku Mumena

Ni inkuru y’incamugongo ku bakunzi bayo by’umwihariko n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange kuba ikipe ya Kiyovu Sports, imwe mu makipe makuru mu Rwanda ubu itagishoboye gukina mu kiciro cya mbere. Mukeba wa kera Rayon Sports niwe ushimangiye ubushobozi bucye bwayo ayitsinda ibitego bibiri kuri kimwe imanuka ityo mu kiciro cya kabiri. Kuri Stade de l’Amitie […]Irambuye

Rayon izahabwa igikombe tariki 15/06 i Nyamirambo

Ku mukino wa nyuma wa Shampionat tariki 15/06/2017 nibwo Rayon Sports izashyikirizwa igikombe cya Shampionat ya Azam Rwanda Premier League ya 2015/16 aho kuba ku mukino uzayihuza na APR FC mu mpera z’iki cyumweru nk’uko Rayon Sports yari yabisabye FERWAFA. Rayon Sport yari yandikiye FERWAFA kuwa 24 Gicurasi isaba ko yahabwa igikombe kuri iki cyumweru […]Irambuye

Rwatubyaye yagarutse yihishe, ubu yakoze imyitozo muri Rayon…AMAFOTO

Abdul Rwatubyaye wari myugariro wa APR wasinyiye ikipe ya Rayon Sports agahita aburirwa irengero yagarutse yihishe mu cyumweru gishize, kuri uyu mugoroba yakoze imyitozo muri Rayon Sports kuri stade i Nyamirambo. Uyu musore yavugishije byinshi abakunzi b’umupira mu Rwanda ubwo yari yabuze akimara gusinyira Rayon. Bitunguranye cyane, Rwatubyaye yasinyiye Rayon Sports tariki 27 z’ukwezi kwa […]Irambuye

2016 muri football: Umusaruro muke w’Amavubi, Rwatubyaye izina ryavuzwe cyane

Umwaka wa 2016 ntiwahiriye abakunzi b’imikino kubera umusaruro muke ku makipe yahagarariye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga, ariko usojwe bamwenyura kubera intsinzi ya Valens Ndayisenga muri Tour du Rwanda. Nyuma y’akazi no gushaka imibereho, Abanyarwanda bagaragaje ko ari abakunzi b’imikino. Intsinzi ku bambaye ibendera ry’u Rwanda irabanyura bikagaragarira amaso, ariko bagira agahinda kenshi iyo umusaruro […]Irambuye

Abanya-Ghana bane bari mu igeragezwa, bizeye amasezerano muri Rayon Sports

Rayon sports izahagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup 2017, ikomeje kugerageza abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye, bashakamo abazafasha iyo kipe muri iyi mikino mpuzamahanga. Abakinnyi bane bavuye muri Ghana, bizeye kuzahabwa amasezerano muri Mutarama 2017. Muri iki cyumweru, Rayon Sports yakiriye umunyezamu, ba myugariro babiri na rutahizamu umwe (Mark Edusei, Lawrence Quaye, Richard Koffi […]Irambuye

Menya Nahimana Shasir umukinnyi w’Ukwezi muri Shamiyona y’u Rwanda

*Yavuye mu bakina ku muhanda, aza kuba Umukinnyi mwiza i Bujumbura, none akinira Rayon Sports, *Shasir akunda bombi Messi na Ronaldo ariko ntabigereranyaho, *Igihembo Umuseke watangije kizatuma Shampiyona igira imbaraga abakinnyi bitange kurushaho. Nahimana Shasir umusore bigaragara ko ari muto, avuga aseka, atuje kandi ufite intego yo gutera imbere mu mupira w’amaguru. Kuri uyu wa […]Irambuye

en_USEnglish