Digiqole ad

Visi Perezida wa Rayon ati “Itangazabinyoma”!!!!

 Visi Perezida wa Rayon ati “Itangazabinyoma”!!!!

Kuri Facebook page ye, kuwa kabiri mu gitondo ubwo ubuyobozi bwa Rayon bwari mu nama n’abakinnyi (bacye) ba Rayon, Martin Rutagambwa umuyobozi wungirije wa Rayon yashyize kuri Facebook amafoto yerekana ko bari kumwe n’abakinnyi ba Rayon, ko nta wagiye muri Kenya. Gusa yandikaho amagambo y’ubushotoranyi yita Itangazamakuru, Itangaza binyoma.

Martin Rutagambwa wambaye ishati y'ubururu.
Martin Rutagambwa wambaye ishati y’ubururu.

Yasubizaga ibyavugwaga ku by’abakinnyi ba Rayon Sports babiri (Ismaila Diarra na Emmanuel Imanishimwe) bari basinye amasezerano yo kujya gukina muri Kenya, we yagaragazaga ko ntaho bagiye bari mu Rwanda.

Igitangaje ariko ni ugushyirahamwe gusebanya (generalisation abusive) akita itangazamakuru; Itangazabinyoma, ARI UMUYOBOZI.

Itangazamakuru mu Rwanda si shyashya, igitangazamakuru kimwe cyangwa bibiri bishobora gukora amakosa runaka, umufana w’umupira usanzwe ashobora kubyitirira itangazamakuru ryose akaba yanarituka kuriya, ariko umuyobozi ubusanzwe wakabaye intangarugero akamenya gutandukanya bicye muri byinshi n’uko yakosora uwakosheje, ntabwo aba akwiye gukubiranya itangazamakuru ryose ngo aryite itangazabinyoma!!!

Umuyobozi wungirije wa Rayon Sports niwe ukwiye kuba azi akamaro k’itangazamakuru mu mupira w’amaguru kurusha umufana w’ikipe.

Umufana avuze ijambo nka ririya ku itangazamakuru ntawamugaya mu ruhame, ariko umuyobozi ntaba akwiye gufata ijambo nka ririya, yenda asanzwe avugira ahiherereye ngo arishyire ku karubanda.

Abatangaza ibinyoma bashobora kubaho koko, ariko umuyobozi akwiye kumenya ko Itangazamakuru ari Itangazamakuru atari itangazabinyoma.

Kugenda cyangwa kuba azagenda birababaje ku buryo itangazamakuru ryose ryitwa itangazabinyoma?
Kugenda cyangwa kuba azagenda birababaje ku buryo itangazamakuru ryose ryitwa itangazabinyoma?
Umuyobozi hari ibyo aba akwiye kumenya gutandukanya
Umuyobozi hari ibyo aba akwiye kumenya gutandukanya

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Ariko aba simperuka nipfutse amatwi kubera induru yabo bavuzaga ngo basubiye ku ivuko i Nyanza ra !? Hazagize umpa updates ko ibyabo byanyobeye kubyumva. Ese kuki badakorera inama muri salle ahubwo bakajya mu gikari, musi y’ibiti ? Ayinya ! Mwakwemeye ko mwamaze kuba amateka kweli ! You’ve past your useful life.

    Without media, there would be no football at all, as a game.

    • @ uwiyise Umufana w’itangazamakuru

      Ubu se wowe urushije iki uriya watutse itangazamakuru? Ni gute umuntu utekereza ashobora gushyira mu gatebo kamwe akanatuka ku mugaragaro abayobozi, abakinnyi n’abakunzi bose ba Rayon Sports?

      Respect youself first please…

      • Niba uri umufana wa Rayon Sport. sobanura ibyo akubaza ureke amarangamutima.

    • Mzayisenya aruiko ntimuzabishobora, izangwa ariko ibeho kandi nigihe nikigera muzumirwa RAYON SPORT YACU yongere ikomere, icyo muyiziza turacyizi!

  • Ahar,umwotsi haba hari umuriro mujye mubareka bivugire nonese ko kuyobora Equipe byabihishe muragira ngo bizacecekwa kugeza ryari? igihe cyose mukigira ibyo mwita amabanga ntsacyo muzageraho. ntabwo wambwira ubukene buba karande muri Equipe hahora higwa imishinga itandukanye hahora hajyaho ubuyobozi busimburana umunsi k,umunsi birakabije .duheruka kwishima Mayor Abdalah akiyobora abandi ni ba rusahurira munduru.

  • Yerekanye uwbenge bwe n’ubushobozi bwe nyine!
    Nta muyobozi uvuga nka biriya tena kuri Fessesbook

    Bamugire inama

  • Imyitwarire n’imyumvire igaragara muri biriya uriya umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yanditse igaragaza impamvu iriya kipe ihora mu bibazo n’akavuyo kuko baca umugani mu kinyarwanda ngo “umuntu atanga icyo afite”.

    Itangazamakuru muri rusange rikwiye gusaba uriya mugabo gusaba imbabazi ku mugaragaro bitaba ibyo akaregwa kuko Abanyarwanda bakwiye gutozwa ikinyabupfura ku batagifite.

  • None se niba ibyo batangaje ari ibinyoma kandi akaba yerekanye ko nta mukinnyi wagiye ikosa yakoze ni irihe? Ahubwo ababeshya nibo bagomba gusaba imbabazi. Mujye mutangaza inkuru mwahagazeho mufitiye ibimenyetso , niba atari ibyo ni ibinyoma .Ikidasobanutse ni ikihe? Mwebwe muzajya muneka ikipe ifite ibibazo kubera ko ikunzwe mugatangaza inkuru z’ibinyoma ngo abantu bakunde basome? Mushakire inkuru ahandi.

  • ARIKORERO NITANGAZAMAKURU SISHYA MUGUCA INTEGE REYON?NATEZE AMATWI AMARADIO MENSHI,NASOMYE IBINYAMAKURU,BAVUGA IBINTU BYURUCANTEGE GUSA?UVUZEKO NYIRURUGO YAPFUYE,KANDI UKO UMUGABO AGUYE SIKO AMENEKA,ITANGAZAMAKURU RISHATSE RYAKUBAKA NKUKO RYANAG– USENYA?

  • ese ko yavuze abatangaza ibyo binyoma wamunyamakuru we (generalisation abusive) uyikuyehe?ko atavuze en general ahubwo yavuze abatangaje ibyo binyoma arko wahise wiyumvamo unumvamo bagenzi bawe muri rusange!ubwo rero namwe mufite ikibazo mwishinja.naho niba utari muribo ntanubwo ibi wari kubibonamo inkuru kuko ntanicyo bitwunguye birareba uwo mu rayon nabo yabwiraga nawe(toi) peut-etre…

  • ahubwonabondabona bashsks kyisenya nibahumure ntahizajya ferwafa iyigenda itangaza makuru riyigendaho ahobatatangaje ibinyoma nihese bage muri kenya umuyoboziwaho nawe yarabihakanye avugonta munyarwanda yasinyishije ariko itangazamakuru ryaciye umugongo yewe sinzi icyomushaka kugeraho

Comments are closed.

en_USEnglish