Digiqole ad

Rayon inganyije umukino wa 3 yikurikiranya! Ikizere gikomeza kuyoyoka

 Rayon inganyije umukino wa 3 yikurikiranya! Ikizere gikomeza kuyoyoka

Ismaila Diarra watanze umupira wavuye mo igitego cya Rayon sports

Rayon sports inganyije na Etincelles 1-1 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu mugoroba, uba umukino wa gatatu inganyije yikurikiranya bikomeza kugabanya amahirwe yo gusatira APR FC bahanganiye igikombe.

Rayon Sports yari yakiriye Etincelles mu mukino w'ikirarane
Rayon Sports yari yakiriye Etincelles mu mukino w’ikirarane

Umukino watangiye amakipe yombi afite ishyaka rikomeye, kuko Rayon Sports yashakaga intsinzi ngo ikomeza gusatira APR FC iri ku mwanya wa mbere, mu gihe Etincelles yo yashakaga intsinzi ngo ive mu makipe arwaniraga kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Rayon Sports yatangiye isatira cyane, rutahizamu w’umunya Mali ahusha ibitego bine byabazwe mu minota 30 ya mbere.

Ku munota wa 32 nibwo Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Savio Dominique, nyuma y’aho Ismaila Diarra yari amaze gucenga umunyezamu ariko umupira uramusiga Nshuti awutsinda neza.

Rayon sports yakomeje guhusha ibitego byabazwe, ariko igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri, Ismaila Diarra yagonganye n’umunyezamu wa Etincelles, bombi baravunika barasimburwa.

Masudi Djuma utoza Rayon yahise yinjiriza mu kibuga Irambona Eric asimbuye Manishimwe Djabel, naho Ismaila Diarra asimburwa na Muhire Kevin.

Nyuma y’iminota ine gusa Muhire Kevin yinjiye mu kibuga yahise ahabwa ikarita itukura we na Habimana Hussein wa Etincelles, aba bari bashyamiranye mu kibuga hagati yabo, amakipe yombi asigara ari abakinnyi 10.

Etincelles yahise itangira guhindura umukino, itangira gusatira ikoresheje ‘contre attaque’.

Byayihiriye yishyura igitego yari yatsinzwe, gitsinzwe na Ndikumana Bodo, ku mupira wahinduwe na Kambale Salita Gentil (Papy Kamanzi) bombi bahoze muri Rayon Sports.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1, uba umukino wa gatatu Rayon sports inganyije (yanganyije 0-0 na Sunrise, 1-1 na Gicumbi, 1-1 na Etincelles).

Rayon Sports igize amanota 54 mu mikino 25 imaze gukina mu gihe APR bihanganye ifite amanota 58 mu mikino 26 yakinnye. Etincelles yo ihise ifata umwanya wa 11 n’amanota 27.

Etincelles irwana no kutamanuka yari yashyiriweho intego iyo ibasha gutsinda Rayon
Etincelles irwana no kutamanuka yari yashyiriweho intego iyo ibasha gutsinda Rayon

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Rayon sports:

Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Tubane James, Munezero Fiston, Mugisha Francois, Kwizera Pierrot, Djabel Imanishimwe, Kasirye Davis, Ismaila Diarra, Savio Nshuti.

Etincelles:

Barthez Danny, Gikamba Ismael, Gasozera Hassan, Nahimana Isiaka, Mugwaneza Pacifique, Habimana Houssein, Nizeyimana Mirraf, Manishimwe Yves, Kambale Salita Gentil, Ndikumana Bodo, Kikunda Patrick.

Johnny McKinstry utoza Amavubi yarebye uyu mukino
Johnny McKinstry utoza Amavubi yarebye uyu mukino
Myugariro wa Etincelles yima inzira Nshuti Savio wa Rayon
Myugariro wa Etincelles yima inzira Nshuti Savio wa Rayon
Savio Nshuti Dominique watsinze igitego cya Rayon ku kazi kari gakozwe na Diarra
Savio Nshuti Dominique watsinze igitego cya Rayon ku kazi kari gakozwe na Diarra
Ismaila Diarra watanze umupira wavuye mo igitego cya Rayon sports
Ismaila Diarra watanze umupira wavuye mo igitego cya Rayon sports
Kwizera Pierro wa Rayon sports arwanira umupira na Habimana Hussein waje guhabwa ikarita itukura we na Kevin Muhire wa Rayon
Kwizera Pierro wa Rayon sports arwanira umupira na Habimana Hussein waje guhabwa ikarita itukura we na Kevin Muhire wa Rayon
Gasozera Hassan yavunitse mu minota 15 ya mbere kuko yagwiriwe na Ismaila Diarra
Gasozera Hassan yavunitse mu minota 15 ya mbere kuko yagwiriwe na Ismaila Diarra
Ndikumana Bodo (18) wavuye muri Rayon sport, yayitsinze igitego abishima hejuru abasaba gucececka
Ndikumana Bodo (18) wavuye muri Rayon sport, yayitsinze igitego abishima hejuru abasaba gucececka
Masudi Djuma anganyije umukino wa gatatu yikurikiranya
Masudi Djuma anganyije umukino wa gatatu yikurikiranya

Photos/R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Rayon icyo yakora cyose ntacyo izatwara. ari Kiyovu izatitera, ari Muhanga izayipfunyikira. Byanze twanatanga n’akantu kuba arbitres. gasenyi gusa!!

  • GASENYI NIREKE YUMVE IKUBITWE AMATAMA YOMBI UBUNDI SE IRARWANA NIKI KO NTA BIKOMBE YAMENYEREYE?AMAGAMBO MENSHI GUSA ATAGIRA IBIKORWA ABAJURA GUSA PUUUU.

  • nibaza niba muri aba sportif bikancanga iyo mutanabayebo ntimunarangwa nikinyabupfura iyo mutanagihawe nimiryango ntimunakiga? murisebya mugasebya aho mukomoka mukanasebya society. Eg; tuzatanga akantu kubasifuzi, ntabwo uziko ruswa itemewe koko undi ati abajura gusa wibwe nande se sha? narumiwe kabisa.

  • Ese APR yo icyizere iragifite 100%? Gutsinda imikino 4 wikurikiranya, bishobora kugora ikipe iyi ariyo yose. Mureke gutongera, zose ziracyari muri course, ndetse na Mukura na AS Kigali.

    Kizatware uwagikoreye.

  • LE BALLON EST ROND.

Comments are closed.

en_USEnglish