Digiqole ad

Manzi Thierry yageze KU NZOZI ZE, gukinira Rayon Sports n’Amavubi

 Manzi Thierry yageze KU NZOZI ZE, gukinira Rayon Sports n’Amavubi

Manzi Thierry w’imyaka 20 y’amavuko ari muri ba myugariro beza u Rwanda ubu rwitabaza

Myugariro wa Rayon Sports Manzi Thierry, bwa mbere, yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura imikino ya Senegal na Mozambique. Ngo inzozi yarose azigezeho.

Manzi Thierry w'imyaka 20 y'amavuko ari muri ba myugariro beza u Rwanda ubu rwitabaza
Manzi Thierry w’imyaka 20 y’amavuko ari muri ba myugariro beza u Rwanda ubu rwitabaza

Manzi Thierry yakinnye imikino yose ya shampiyona uyu mwaka. Manzi na bagenzi be nibo bamaze gutsindwa ibitego bicye muri uyu mwaka w’imikino, umunani (8) mu mikino 24).

Uku kwitwara neza kwa Manzi, niko kwatumye Johnny McKinstry amuhamagara mu bakinnyi 29 bagomba kwitegura umukino wa gicuti u Rwanda ruzakina na Senegal, n’umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ruzakina na Mozambique.

Nyuma yo guhamagarwa uyu musore w’imyaka 20, yabwiye Umuseke ko yahoraga arota gukinira Rayon Sports n’Amavubi, kimwe na Faustin Usengimana inshuti ye magara bakuranye banakinanye ku kibuga cy’imburabuturo i Gikondo.

Manzi Thierry ati: “Ubundi gukinira ikipe y’izina nka Rayon Sports byari inzozi kuri buri mwana twakinanaga i Gikondo. Nabonye ko bishoboka ubwo inshuti yanjye magara uwo mfata nka mukuru wanjye muri ruhago Faustin yabigeragaho. Nanjye nahise niyemeza ko ngomba gukora cyane nkagera ku rwego rwo hejuru.”

Yakomeje avuga no ku ikipe y’igihugu Amavubi agira ati:

“Ndi mu byiciro byo hasi ntabeshye numvaga kujya mu ikipe y’igihugu bisa n’ibidashoboka. Ariko nje muri Rayon Sports natangira gukinira ku gitutu cy’abafana numva ko no kujya mu Amavubi bishoboka. Nishimiye guhamagarwa cyane, kandi ndabona iki aricyo gihe cyanjye ngo ngaragaze icyo nshoboye.”

Manzi Thierry yatangiriye ruhago ye mu ikipe y’abana ya ASPOR (2012), nyuma yashyizwe mu bana bagombaga gukinira Isonga FC mu kiciro cya kabiri. Ntiyahatinze mu mpera za 2013 yahise ajya muri SEC Academy.

Manzi Thierry afata 2014 nk’umwaka w’imigisha kuko nibwo yagiye muri Marine FC, akina bwa mbere ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Tariki 21 Kanama 2015, nibwo Manzi Thierry yageze muri Rayon Sports, urugendo rwe rukomereje ku guhamagarwa bwa mbere mu Amavubi…

Manzi Thierry yahoraga yifuza kugera ku rwego nk'urw'inshuti ye  Usengimana Faustin ubu basigaye bahangana mu makipe makeeba
Manzi Thierry yahoraga yifuza kugera ku rwego nk’urw’inshuti ye Usengimana Faustin ubu basigaye bahangana mu makipe makeeba
Manzi na bagenzi be bugarira bafashije Rayon kuba ariyo yatsinzwe ibitego bicye kugeza ubu
Manzi na bagenzi be bugarira bafashije Rayon kuba ariyo yatsinzwe ibitego bicye kugeza ubu

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • courage Manzi. ugomba gukora cyane kurushaho bityo naharenze mu Rwanda birashoboka cyane ko wahakina. Byose ni mu mutwe.

  • courage musore wacu turagushyigikiye nanjye narabikwifurizaga

  • Courage icyingenzi ni discipline no gukora cyane kandi Imana izabigufashamo.

  • Voila un type remarquable, un example pour les jeunes qui ont le rêve de jouer dans des grandes equipes.

Comments are closed.

en_USEnglish