Rayon sports: Abakinnyi bane gusa nibo bakoze imyitozo
Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo Rayon sports yakire Amagaju mu mukino wa shampiyona, abakinnyi bane gusa nibo bakoze imyitozo kuri uyu wa mbere kuko abandi banze gukora batarahembwa.
Abakinnyi ba Rayon Sports bavuga ko bafitiwe ibirarane by’imishahara y’amezi abiri, n’ibirarane by’uduhimbazamusyi tw’imikino ine.
Kutishimira kudahemberwa igihe, byatumye bafata umwanzuro wo guhagarika imyitozo.
Umuseke uvugana n’umunyamabanga wa Rayon sports Olivier Gakwaya, yatubwiye ko iyo nkuru ari ikinyoma, ko ikipe iri mu myitozo nta kibazo.
“Ni ibihuha, kuko ugiye no kuri FERWAFA aho ikipe ikorera imyitozo wayihasanga. Nta baruwa y’abakinnyi cyangwa umutoza ivuga ko bahagaritse imyotozo twabonye. Umukino wo kuwa gatatu nta cyahindutse uzaba.” –Olivier Gakwaya
Nyuma yo kuvugana n’uyu munyamabanga, Umuseke wasuye imyitozo ya Rayon sports dusanga yo abakinnyi bane gusa.
Ndacyayisenga Alexis, Munezero Fiston, Ismaila Diarra na Musoni Théophile bita Pato (umuzamu wa gatatu).
Ibi ni mu gihe Rayon sports ibura iminsi ibiri ngo yakire Amagaju mu mukino wo ku munsi wa 28 wa shampiyona, uteganyijwe kuri uyu wa gatatu saa 18h kuri stade ya Kigali.
Photos/R. NGABO ©Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
6 Comments
gasenyi waragowe peee
Sha ni hahandi hanyu tuzakomeza kubaho.
Kubaho mutariho@Kwelisana
Ariko equipe ifite fan base yambere mugihugu hose inanirwa kwitunga gute koko?
Something is wrong in Rayon-Sport board.
IMPAMVU IBIRI INYUMA IZAMENYEKANA. MWIJIJISHA, RAYONS SPORT IRI KURI COURSE Y’IGIKOMBE. UTAYITOBEYE RERO APR YAKIMYIZA IMOSO. IMIKINO YO MU RWANDA SI MATCH NI JEUX. MONOPOLE MU BUCURUZI, MONOPOLE MU MIKINO, NI BOROHERE NANDI MAKIPE AKORE KU GIKOMBE. MUJYE MUKOPERA MU BINDI BIHUGU. NAHO UBUKENE SI IKIBAZO IKIPE YO MURI ZA 60 NA NTIBAYEHO KURI SELUMU.
Rayon nabayobozi bayo rwose muraducanga cyane ngo murashaka igikombe abakinnyi badahembwa?mureke APR FC ikipe icyeye cyane ifite gahunda itware igikombe kuko mwe niyo mwakibona ntimwabasha kugihagararaho nkuko mwagitwaye tugitangira politike yacu yo gukinisha abanyarwanda twagarutse tuje ntimwibeshye ngo mwadutsinze 4 biriya bibaho ni Burayi APR OYEEEEEEEEEEEEEEE Tubari inyuma
Comments are closed.