Tags : Paul Kagame

Perezida Kagame yanenze cyane BBC guhonyora Abanyarwanda

Mu ijambo rye, nyuma yo gutorwa kwa Perezida mushya wa Sena y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yafashe umwanya utari muto anenga ‘documentary’ iherutse gutangazwa na BBC, avuga ko uko yakozwe bigamije gusebya no gutesha agaciro u Rwanda n’abayobozi barwo ndetse ngo ibyo BBC yatangaje ntabwo yabitangaza kuri Jenoside yakorewe Abayahudi cyangwa ku bwicanyi bwo muri […]Irambuye

Perezida mushya wa Sena ni Bernard MAKUZA

Kuri uyu wa 14 Ukwakira uwari Visi Perezida wa Sena ushinzwe amategeko, Senateri Bernard Makuza ni we bagenzi be batoreye kuyobora Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda  umutwe wa Sena. Asimbuye kuri uyu mwanya Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo wari umaze iminsi 27yeguye. Nk’uko bigenwa n’itegeko, amatora yo gutora Perezida wa Sena abera imbere ya Perezida wa […]Irambuye

Italy: Ibiranga abashakashatsi ni nabyo biranga inzira yo kwibohora –

Mu kiganiro President wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku ntiti ziri i Trieste mu Butaliyani mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50, ikigo cy’ubushakashatsi mu bugenge ICTP, Perezida w’u Rwanda yashimiye uruhare iki kigo cyagize mu guhugura abashakashatsi bo muri Africa n’ahandi ku isi mu kongera ubuhanga bwabo kandi ngo ibi byagiriye akamaro Africa muri rusange. […]Irambuye

Ibyo Perezida Kagame yabwiye Inteko y’Umuryango w’Abibumbye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Nzeri i New York muri America hateranye Inama ya 69 y’Umuryango w’Abibumbye, abayobozi batandukanye b’ibihugu bahawe umwanya kuvuga ku bitandukanye kuri politiki y’isi n’imiyoborere, ndetse nyuma habaho ikiganiro cyayobowe na Perezida Obama wa USA kibanze ku iterabwoba ku isi Perezida Kagame mu ijambo yagejeje kuri iyi nama yatangiye […]Irambuye

RWANDA DAY: “Uhinga mu murima we ntasigana” – Paul Kagame

RWANDA DAY ya gatandatu yaberaga i Atlanta muri Leta ya Georgia muri USA kuri uyu wa 20 Nzeri. Perezida Kagame ageza ijambo yegeneye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zari ziteraniye aha, yibukije ko abanyarwanda bagomba gukora buri wese atanga umusanzu we ku kubaka igihugu atizigamye. Rwanda Day y’i Atlanta yibanze cyane ku ijambo “Agaciro” aho yanabanjirijwe […]Irambuye

Bwa mbere muri Africa, i Kigali hateraniye inama ya 'WEDF'

16 Nzeri 2014 – Inama Mpuzamahanga ku iterambere ry’ubucuruzi bw’ibyoherezwa hanze “World Export Development Forum” itegurwa na International Trade Centre (ITC) bwa mbere yateraniye ku mugabane wa Africa, ibera i Kigali mu Rwanda ifite insanganyamatsiko yo guhanga imirimo biciye mu bucuruzi bwo mu mishinga mito n’iciriritse y’ubucuruzi. Iyi nama yatangijwe na Gonzalez Arancha umuyobozi wa  […]Irambuye

“Uwanyereje umutungo wa Leta akwiye guhanwa aho guhindurirwa imirimo” –

Kigali –Kuri uyu wa 12 Nzeri, mu muhango wo kumurika uko imihigo y’umwaka wa 2013/2014 yagezweho no kwakira iy’umwaka wa 2014/2015 wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, Perezida Paul KAGAME yashimiye ibyagezweho ariko yibutsa cyane ko hari intambwe nini itaraterwa. Yaboneyeho kunenga abayobozi banyereza imitungo ya Leta ndetse ko n’abanyereza imitungo bazajya bakurikiranwa bagahanwa ndetse bakagarura […]Irambuye

Abanyarwanda ntitukiri abo gusigarizwa – Kagame

Udutera inkunga nawe aba afite aho yavanye; Abadutera inkunga nabo ni ibiremwa nkatwe; Hari ibyo baba baraharaniye bakabigeraho; Natwe twabigeraho; Aya ni amwe mu magambo yumvikanye mu mbwirwaruhame ya Perezida Kagame kuri uyu wa 09 Nzeri ubwo yagezaga ubutumwa yageneye abaturage b’i Gikomero mu karere ka Gasabo. Aya magambo atari mashya muyo Perezida Kagame avuga, […]Irambuye

“Umucamanza akwiye kurangwa n’ubunyangamugayo” – Kagame

Kigali – Mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza mu Rwanda, inzego z’ubucamanza zagaragaje ko nubwo hari byinshi byagezweho hakiri abacamanza badakurikizi amahame y’umwuga wabo ndetse Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba yabwiye abacamanza ko mu bya mbere bigomba kubaranga harimo ubunyangamugayo nk’uko yabigarutseho kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Nzeri 2014 mu Nteko Nshingamategeko ku […]Irambuye

en_USEnglish